• 13/12/2019 7:44 25

Abanyarwanda bamuritse imideri muri Japan irakundwa imwe baranayigura

Mu mpera z’icyumweru gishize abanyarwanda bamuritse imderi mu Buyapani mu gitaramo cya Tokyo Africa Collection kitabiriwe n’ibihumbi by’abantu bishimiye imideri ikorerwa mu Rwanda.

Imideri yiganjemo iy’ibitenge niyo yamuritswe n’abanyarwanda muri kiriya gitaramo

Ni ubwa mbere abanyarwanda bahanga imideri n’abamurika imideri bari bitabiriye kiriya gitaramo bakanamurika imideri yakorewe mu Rwanda.

Bamwe mu bamuritse imideri muri kiriya gitaramo harimo umuhanzi w’imideri Shema Charlotte uhagariye inzu y’imideri ya ‘Touch of Rwanda Fashion Designs’, Uwera Karen Uhagarariye inzu y’imideri ya ‘Karssh Collection’, Sandrine Horn Murorunkwere umunyarwanda uhanga imideri mu Budage, Christa Bella Kanyange umurika imideri, John Bunyeshuri utegura Kigali Fashion Week n’abandi.

Abanyarwanda bitabiriye kiriya gitaramo bahamya ko cyabaye kiza ndetse ngo n’imideri bamuritse hari imwe muri yo yaguzwe.

Shema Charlotte umwe mu bamuritse imideri ye muri kiriya gitaramo avuga ko muri kiriya gihugu bagaragaje ko bakunze imyambaro y’Abanyafurika by’umwihariko ko iyo mu Rwanda.

Ati “Uko twamurikaga imideri yacu ni ko abitabiriye bakomaga amashyi ndetse bifuje no kugura ibyo twerekanye.”

Akomeza avuga ko abanyarwanda bigiye byinshi ku mikorere y’abatuye mu Buyapani harimo uko bategura ibitaramo bikabasha kwitabirwa n’abantu benshi.

Usibye kumurika imideri muri kiriya gitaramo aba banyarwanda basuye ibigo bitandukanye birimo nk’icya AOKI kizwiho mu gukora amakote.

AMAFOTO: Imideri yamuritswe n’abanyarwanda

Umunyarwanda Kaneza Lynca ari mu bamuritse imideri muri kiriya gitaramo

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ariko se ibi ni ibiki?ubuse ni gute umunyarwanda amurika imideli agakoresha abayapani nkaho yakoresheje abanyarwanda cg abandi birabura basa nkawe,sha birasa nabi rwose,byari kugira icyanga iyo bakoresha abirabura.

    Ntabwo umuyapani azamurika imyenda ngo akoreshe abirabura ahubwo akoresha bene wabo none mwe ni iki gituma mudakoresha abo musa koko?mugomba guhindura intekerezo zipfuye mukishyira imbere mu byanyu apana gushyira imbere abanyamahanga mu byanyu kuko muba mwishyize inyuma.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *