• 11/12/2019 11:23 00

Abanyarwanda bakumire kare indwara zitandura aho guhendwa no kwivuza -RBC

Ku nshuro ya Kane, Umujyi wa Kigali watangije ubukanguramba bwo kurwanya indwara zitandura, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal n’uwa RBC, Dr.Condo Umutesi Jeanine bahuriza ku kuba izi ndwara zihenze cyane kuzivura bagasaba Abanyarwanda kwitabira kwisuzumisha kare aho kuzahendwa n’ikiguzi cyo kwivuza.

Ni gahunda yari yitabiriwe n’abaturage ku kigo Nderabuzima cya Remera

Ku Kigo Nderabuzima cya Remera mu karere ka Gasabo, niho hatangirijwe ubukangurambaga bw’iminsi irindwi, (13 – 19 Gicurasi 2019) bugamije kurwanya indwara zitandura (non-communicable diseases).

Yagize ati “Kwisuzumisha hakiri kare ni byiza kuko umuntu aba afite amahirwe yo kuzikira, izi serivisi twazegereje ku bigo ngerabuzima kuko nibwo biborohera, ngo umuturage tumusange hafi, abantu baze ari benshi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko izi ndwara zitandura hari abibeshya ko ari iza abakire ariko ngo ni iza buri wese kuko mu baturanyi ngo usanga hari abazirwaye kandi batari mu kiciro cy’abakize, bityo ngo umuti ni ukwisuzumisha umuntu akamenya kare ko azifite akanagirwa inama uko ahindura amafunguro no gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo arusheho kuramba.

Yakomeje agira ati “Turashaka umuturage mwiza, ufite ubuzima bwiza nina we utanga umusaruro  igihugu gikeneye.”

Mu bisuzumwa ni isukari iri mu mubiri, n’indwara ya Diyabete, Umuvuduko w’amaraso no gupima Ibiro ngo umuntu amenye niba ibyo apima bihwanye n’uburebure bwe hagamijwe kureba niba adafite umubyibuho ukabije.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr.Condo Umutesi Jeanine, yavuze ko ikigenderewe cyane ari ugushishikariza abantu kwisuzumisha, bagafata ingamba zo kwirinda kuko ikiguzi cyo kuvura izi ndwara gihenze.

Ati “Amafaranga agenda mu kuvura indwara zitandura ni menshi, icyo dukangurira Abanyarwanda ni ukwirinda, bituma umenya uko uhagaze ugafata ingamba. Hari nk’abantu baba bafite ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso, bakwisuzumisha bagafata ingamba bakongera bakamera neza.”

Avuga ko bashishikariza abantu birirwa bicaye nibura kujya bahaguruka buri minota itanu bakinanura bagakomeza akazi igihe nta mwanya bafite wundi wo gukora siporo.

Ati “Amafaranga yo kuvura izi ndwara ntayo tuzabona, icyo dusaba Abanyarwanda ni ugukumira kare kuko umuntu ashobora kuba atangiye kugira umubyibuho akagirwa inama agasubira ku murongo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal na we yisuzumishije indwara zitandura

Yasabye ababyeyi kurinda abana kumara umwanya munini bicaye kuri televiziyo, kubagaburira cyane ibiryo birimo amavuta nk’ifiriti na mayonneuse, kandi bagakoresha abana babo siporo.

Kuva muri 2016 ubu bukangurambaga bwagiye bubaho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo k’Ighugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse n’Ikigo k’iterambere cyo mu Bubiligi kitwa Enabel.

Mu Rwanda, Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima ku ndwara zitandura muri 2013  bugaragaza ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije (obese), 14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya (overweight) naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite (underweight).

Bwagaragaje kandi ko ibibazo by’umubyibuko ukabije w’amaraso byiganje cyane hagati y’abantu bafite imyaka 35-54, muri bo abagore bakaba bagize 4.7%.

Ikindi ni uko ibibazo by’umubyibuho ukabije biri cyane mu mijyi ku kigero  cya 10.2% na 7.7% mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 15% basanganywe umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi  ku bantu bari hagati y’imyaka 55 na 64 byiyongera ku kigero cya 40%.

Muri 2016 abitabiriye ubu bu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura ni 3606, muri 2017 bagera ku 2147 naho muri 2018 bari 5614.

Ku Isi, indwara zitandura nka kanseri, indwara z’Umutima na Diyabete ziri mu zihitana abantu benshi buri mwaka. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ni: Twirinde indwara zitandura twirinda umubyibuho ukabije.

Mu mujyi wa Kigali bene izi serivise zitangwa kabiri mu kwezi, mu cyumweru cya mbere n’icya gatatu.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr Condo Jeanine asuzumwa indwara zitandura
Muri ibi bikorwa abantu bahabwa ubujyanama mu buryo bafata neza umubiri wabo

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *