• 12/12/2019 12:13 46

“Abanyarwanda babe baretse kujya muri Uganda …” Amb Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu bisubukura ibikorwa byo guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo. Ngo babe baretse abahafungiwe bitanyuze mu mategeko babanze bafungurwe.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe asaba Abanyarwanda kuba baretse kujya muri Uganda kugeza igihe abafungiyeyo mu buryo budakurikije amategeko bazafungurirwa

Nduhungirehe avuga ko n’ubwo amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu i Luanda muri Angola agamije gusubiza ibintu mu buryo, ngo ikiza kurushaho ni uko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo avuga ko budakurikije amategeko babanza bagafungurwa.

Ibi ngo byatuma n’abandi Banyarwanda babona ko ibintu byasubiye mu buryo bakajya muri Uganda nta nkomyi bagakora imirimo yabo itandukanye.

Ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Amb. Nduhungirehe avuga ko ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ko ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Yagize ati: “Ariko ikibazo ntitukakigire icy’umupaka. Ikibazo mbere na mbere ni icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye Uganda. Icyo kibazo nigikemuka, n’ibindi bizakemuka.”

Olivier Nduhungirehe avuga ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Luanda bisobanutse kandi ko abayasinye buri ruhande rufite icyo rusabwa.

Ngo nibyubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya a), b) na c), umubano uzagaruka mu nzira nziza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ingingo ya mbere agaka ka ‘a’ kagira kati: “buri gihugu kigomba kubaha imipaka n’ubusugire bw’ikindi kandi hakirindwa guhungabanya ubusugire bw’ibihugu bituranyi.”

Agaka ka ‘b’ kagira kati: “buri gihugu kigomba kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi cyangwa icyo bituranye, kikirinda ibintu byose byatuma kigaragara mu ishusho yo guhungabanya ikindi, kandi kikirinda gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho…umutwe cyangwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ikindi bihuriye kuri aya masezerano.”

Agaka ka ‘c’ k’iyi ngingo kavuga ko “buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu ariko bakibamo cyangwa bagikoreramo imirimo runaka bagataha iwabo, bagahabwa uburenganzira hashingiwe ku mategeko agenga igihugu batuyemo cyangwa bakoreramo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

19 Ibitekerezo

  • Mu Kinyarwanda baravuga ngo “awaaa,nkibivuga”.Presidents bakiri Luanda,Ibinyamakuru byafunzwe!! Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki? Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?” Muzi ibyakurikiyeho. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera gusa kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze”.Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

    • Ingero zawe nizabafaransa, ikinani nibindi bisa nabyo. Wowe rwose ntacyo utubwiye uretse kutwibutsa ibinyoma byakera.

      • Ndasubiza wowe Rwasubutare.Ingero Gisagara yaduhaye zirimo ubwenge twese twashimye,zitwereka ko Politike ari mbi.Umuhanga wo muli Spain witwaga George SANTANA yaravuze ngo:”Those who cannot remember the past are condemned to repeat it”.Bisobanura ngo:”Abantu banga kwibuka ibyabaye,batuma bizongera kubaho”.Niyo mpamvu mu Rwanda dufite umuryango witwa IBUKA.Ikindi kandi,nubwo wowe ntacyo bikubwiye,Gisagara yatweretse UMUTI rukumbi w’ibibazo byose biba mu isi.Nta kindi ni Ubutegetsi bw’Imana aribwo bwami bw’Imana,buzaza ku munsi wa nyuma.Wabishaka utabishaka,buzaza kubera ko ari Imana yabivuze.It is a matter of time.

    • Ese ko u profita Mubya Polotiki ukabwiriza urumva wewe utaba ukoze polotiki….

  • Iyo umupaka uhita ufungurwa wenda ibiciro by’ibiribwa byagabanuka,abaturage barakubititse.

  • Ese kuki abaturage basanzwe usanga binuba bavuga ko babangamiwe n’ababuza kwigira Uganda gupagasa.

    Ubwo se umugani wabo babaretse bakiyambukira umupaka hari icyo koko inzego za Leta ya Uganda zabatwara mu gihe zibona neza ko bagiyeyo bijyaniwe no gupagasa. Umenya Olvier Nduhungirehe nawe hari igihe akabya.

  • Umusazi ati mbivuga, nari nababwiyeko aya masezerano atazatera kabiri none birabaye, ubuse turasaba Uganda gufungura abanyarwanda bafatiweyo mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ngo nuko hasinywe MoU? Hari ufungiwe ubusa byo bamurekura ariko uwafatiwe muri subversive activities we agomba kunyuzwa imbere ya justice. Erega Uganda nta kintu kinini cyane ihombera mu mubano mubi natwe, abaturageb’igihugu cyacu nibo bahagorewe hejuru y’ibibazo by’abantu ku giti cabo, nimukomeza kwiremereza Uganda izatureka dukomeze twivurugute mu byondo, erega nayo ikomeye ku mutekano wayo kuko n’igihe cy’amatora kiri bugufi. Economy yacu niyo izakomeza kuhababarira, nako hababaje umuturage warutunzwe n’ibicuruzwa biva Uganda, aba banduhungiriki bo baba basanzwe bahaha ibivuye mu burayi. Mukomerezaho, tuzareba urusha undi imbaraga.

    • Mushayija ubivuze neza sinzi niba Olivier Nduhungirehe yasomye amasezerano kimwe nanjye handitsemo ngo ibihugu byombi bigomba kubahiriza ubusugire bwikindi. Iyo bagufashe rero bakekako uri maneko w’ikindi gihugu ibyo babyita kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu iyo ugiye gushimuta umuntu w’impunzi mu kindi gihugu nabyo ubwo ni ukuvogera ubusugire bwacyo. Abafashwe rero buriya iperereza rirakomeje ndumva iyi atariyo mpamvu yagombye gutangwa mu kubuza abanyarwanda kujya gupagasa muri Uganda. kandi mu masezerano handitsemo ko agomba gushyirwa mu bikorwa kuva agisinywa..Kandi nta nahamwe bigeze bavugako azashyirwa mu bikorwa bamaze gufungura abo bakekwaho ibyaha.

  • Reka reka nonese ibyo aba Perezida batanu bicaye bakemeranya Nduhungirehe abikuba na zero. Nonese hari aho amasezerano avuga ikizabanza nigikurikira. Nibafungurwa mbere yu mupaka bazaca hehe. “Logic”

    • Nonsense
      Kbs buriya biba bisobanuye iki

    • Erega buriya byari igipindi kandi aba ba types ntibateze kwisunga bibaho niyo ba Keleyashoti baba ijana bakagira ibitsina byose…
      Ubona uko basuhuzanyije nka Habyara na Kanyarengwe 1993, bahekenya kweli

  • Yego ra hari nikindi gikomeye cyane kurusha ibindi barangiza bavuga ngo “…aya masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa akimara gusinywa” kandi yarasinywe cyangwa Minisitiri ntiyagasomye niko itangazo rirangiza

  • Kubera ko aritwe dushonje,nitwe tugomba kubanza gufungura umupaka kugirango tujye guhaha Uganda.Nidukomeza kwinangira,nitwe INZARA izica.Wagirango Ministre Nduhungirehe ntiyumva TV1 ukuntu ihora itabariza abantu bishwe n’INZARA mu Bugesera,Kayonza,Nyagatare,etc…Yiyumvira RBA ibereyeho gusingiza Abategetsi.Wa mugani ngo “amatwi yuzuye amata ntiyumva”.Uwamugira Mwarimu nawe agahembwa 40 000 Frw ku kwezi nkange nibwo yafungura umupaka.

  • Umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo akiwuhagaze iruhande.

  • Nibarize Olivier, azi inyungu yubuhahirane bw’ibihugu.Ese abaturage azi ko banshonje kubera gufunga imipaka.Ese yemera ko iyo ukoze icyaha ucyiryozwa ku giti cyawe udakoze réaction en masse. Ese abona ariwe muhanga mu gihugu cyose urimo kuvugira neza amanyarwanda. Ese ko mbona nta muntu yubaha azi neza ko azahora ku ngomba.Baca umugani ngo ntagahora gahanze,nzabandora

  • Ndebye ibitekerezo biri hano biragaragara ko ababitanze mutaba mu Rwanda, kuko u Rwanda ntirukennye ntiruzanakena kubera Uganda , gusa ubuhahirane bw’ibihugu bituranyi bugomba kuganza kuko abagande bahahira iwacu ni uruhuri. Mwe muvuga ibi nuko nta banyu bahafungiwe wenda banagiye kwitemberera , twe mu miryango twarimo gutegura uko tubakira kubora MoU none murashaka kudukoroga. Nyakubahwa Minister nimudufashe abantu bacu batahe cg baburanishwe, naho ibyo kurya nubundi ibitoki ntibyabuze kutuboreraho ngo nuko ibiva iyo byahagaze.

    • Hhhhhh ati abatanze ibitekerezo baba hanze yu Rwanda ubgo bagenda bakunyuzeho, kandi ntawa beshe gufunga imipaka byagize ingaruka nyinshi kubanyarwanda kurusha abagande

  • Migisha, Baganizi, Mushaisha, Kuku, Kalisa, Muganga, Olivier n’abandi b’inkundamugayo nkamwe niba mufite imyumvire nkiya Museveni n’abandi nkawe mujye mumusange. Nta condition nimwe ikwiye kubaho kugira ngo abanyarwanda bafunzwe muburyo bunyuranije n’amategeko nabari gukorerwa iyaca rubozo, barekurwe.

    Ntabwo gufunga abantu no kubakora torture bikwiye kuba moyen de pression kugira ngo urwanda rufungure umupaka. Kandi niba Uganda yumva ko ariyo turufu igomba gukoresha, umupaka tuzawufunga burundi, Ninyagasabu rirarema.

  • Egoko! Ubwo rero nawe amasezerano y,abakuru bacu uyahinduye “ibipapuro”🤭?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *