• 11/12/2019 5:13 45

Abanyarwanda 20 bamurika imideri bagiye gukorana na Kompanyi yo muri Nigeria

Kompanyi imenyekanisha abamurika imideri yo muri Nigeria izwi nka Elite model Look igiye gukorana n’abanyarwanda 20 izashakira amasoko arimo no kumurika imideri mu bitaramo bikomeye muri Africa n’iburayi.

Abarenga 160 bitabiriye igikorwa cyo guhitamo abazakorana n’ikompanyi ya Elite model Look yo muri Nigeria

Iyi Kompanyi imaze iminsi izenguruka mu bihugu bitandukanye byo muri Africa birimo Ghana, Ethiopia n’u Rwanda ihitamo abamurika imideri yifuza kuzakorana nabo.

Mu cyumweru gishize ubwo iyi kompanyi yazaga gutoranya abanyarwanda, hari hitabiriye abamurika imideri 160 babanje gutoranywamo 50, nyuma baza gutoranyamo 20 barimo abahungu 10 n’abakobwa 10.

Mahoro Luqman umwe mu bari bagize akanama gashinjwe gutoranya aba bamurika imideri, yabwiye Umuseke ko iyi kompanyi izafasha abanyarwanda mu buryo butandukanye burimo no kumurika imideri mu bitaramo bikomeye bibera muri Africa n’iyindi migabane.

Avuga ko aba batoranyijwe bazahabwa amasomo mpuzamahanga y’ibijyanye no kumurika imideri, bakazanafashwa kumurika imideri mu bitaramo bikomeye birimo no kwitabira amarushanwa ku rwego rw’Isi y’abamurika imideri.

Ati “Bazafashwa kubona akazi mu bijyanye no kwamamaza no gukorana n’inzu zikomeye z’imideri muri Africa no ku yindi migabane.”

Elite Model Look ni ikompanyi y’abamurika imideri imaze kumenyekana cyane ku isi nk’imwe mu zifasha abamurika imideri ibashakira akazi ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi muri Africa ikunze gukorera cyane muri Nigeria.

Bamwe mu batoranyije abamurika imideri bagomba gukorana n’iyi kompanyi ya Elite model Loook (Lupman Ibumoso)

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • umunyanigeriya yaranyescroste kuburyo mba numva kintu cyose kirimo nigeria ngikeka amababa sinzi niba binzavamo kabisa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *