• 11/12/2019 5:25 44

Abanyamwuga mu bidukikije bishyize hamwe ngo bagabanye akajagari mu mwuga wabo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta na Mme Collette Ruhamya Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu kita ku bidukikije (REMA) batangije ku mugaragaro ihuriro ry’abanyamwuga mu bidukikije (RAPEP), abaririmo bizeye ko rizazamura ikizere bagirirwa mu kazi bakora.

Egide Nkuranga ni we Perezida w’uru rugaga RAPEP

Urugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije rugizwe n’inzobere mu gukora inyigo zijyanye n’ibidukikije (Environment Assessments) zimaze igihe zibikora, abasa n’abatangizi muri byo, ibigo bikora imishinga ijyanye n’ibidukikije ndetse n’abanyeshuri biga ibijyanye n’ibidukikije muri za Kaminuza.

Egide Nkuranga Perezida w’iri huriro RAPEP (The Rwanda Association of Professional Environmental Practionners), avuga ko uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije ari ugukora imishinga ijyana no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta muri ibyo bijyanye n’ibidukikije.

Nk’urugero ku bibazo bikomereye u Rwanda mu bijyanye n’ibidukikije birimo kutagira ikusanyirizo ry’amazi mabi n’imyanda iva mu nzu zubatse muri Kigali no mu yindi migi, ubushyuhe bwiyongera uko bwije n’uko bukeye bitewe no kwangirika kw’ibidukikije n’izindi mpamvu zitera imihindagurikire y’ikirere, uru rugaga RAPEP ngo icyo ruzakora ni ugufasha mu kwiga inyigo zafasha gukemura ibyo bibazo kandi bakajya bakorana bya hafi na Leta ku ngamba zafatwa.

Asobanura icyo RAPEP izakora, Egide Nkuranga yagize ati “Ibyo tuje gukemura ni ugushyira hamwe abahanga bize ibidukikije kugira ngo bajye bakora inyigo zituma niba hari imishinga igiye gukorwa ikorwe mu buryo butabangamira ibidukikije, icyo bashinzwe ni ukugaragaza ibibazo byaterwa n’iyo mishanga kandi bagashaka uko bikemurwa n’imishinga igakorwa.”

Ngo hari ikibazo ko buri muhanga mu bidukikije yakoraga ukwe, yakwiga inyigo nabi hakabura uko abibazwa kuko nta rwego rubahuriza hamwe rwari ruhari.

Iri huriro ry’Abanyamwuga mu bidukikije ryatangije na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya yasabye aba bantu kurangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora kandi bagakorera hamwe, ku buryo urugaga rwabo rutazamara igihe gito rukazimira.

Mu kiganiro yagira nye n’abanyamakuru yavuze ko aba bahanga mu by’ibidukikije bari bahari ariko basa n’abatariho kuko nta huriro bagiraga ribahuza, ariko ubu basa n’abashyizeho urwego rwo kwigenzura.

Mbere ngo urutonde rwabo rwakorwaga na REMA na Minisiteri y’Ibidukikije bagashaka abandi bantu bo kubagenzura, ariko ngo uru rwego nirwo ubwarwo ruzagena abarubera abanyamuryango bitewe n’ibyo bazagenderaho kandi uko inyigo nabi bakamufatira ibihano bishyiriyeho.

Ati “Ziriya nyigo ntizikorwa na Injiniyeri wize ibidukikije gusa, akenera n’abandi bize ibindi bintu kugira ngo inyigo ize isubiza ibibazo by’Abanyarwanda b’ingeri zose bashobora guhura nay o.”

Yavuze ko aba bantu bashobora gukenerwa n’abantu bakora inyigo nsuzumangaruka mu bidukikije, na REMA ubwayo ngo yabakenera, ariko kuba bari hamwe ngo bizafasha ko ubakeneye ababona ku buryo bworoshye.

Landry Nkiriyumwami umwe mu banyamuryango ba RAPEP usanzwe akora nk’impuguke mu bidukikije yikorera ku giti cye, avuga ko ari amahirwe akomeye kuri bo kuko ngo amasoko bayabona bagendeye ku rutonde rwatanzwe n’ihuriro RAPEP, si buri wese uzabikora.

Ati “Ku ruhande rwacu biduhesha  ishema, umukiliya yaza ukamuca amafaranga afatika bikagufasha mu iterambere ryawe n’iry’igihugu muri rusange.”

Nkiriyumwami avuga ko REMA itari ifite umwanya wo kwita ku banyamwuga bakora ibijyanye n’ibidukikije ku buryo bakoraga batari mu biciro bitewe n’uburambe bwa buri wese kandi ngo kuba mu biciro bituma abafite inararibonye bahugura abasa n’abatangizi muri ibyo byo gukora inyigo nsuzumangaruka ku bidukikije.

Mu Rwanda bisa n’aho buri kiciro cy’umwuga abakirimo bagenda bishyira hamwe hakajyaho n’inzego zibashinzwe zitanga ibyemezo ku babikora, kugira ngo birusheho gukorwa neza. Gusa hakunze kugaragazwa inzitizi ko hamwe na hamwe ingaga zikiza abaziyobora bigasa n’aho abanyamuryango bazo ari isoko yo gukuvomamo amafaranga atagira inyungu rusange abazanira mu mwuga wabo.

Eng. Collette Ruhamya Umuyobozi Mukuru wa REMA yemeza ko aba banyamwuga bazarushaho gukora inyigo z’ibidukikije zisobanutse

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • I’m so proud of you my love❤️❤️
    I love you do mch hubby( Landry Nkiriyumwami?)

  • Iyi nkuru ndumva nabuzemo ingingo igaragaza aho bazakorera, ibikenewe kugira abe umunyamuryango! Mudufashe nabyo mubiduhe, Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *