• 20/01/2020 4:46 00

Abanyamideri bambariye guhesha ishema u Rwanda muri ‘Tokyo Africa-Collection’ 

Abanyarwanda barimo abahanga imideri n’abayimurika bitabiriye igitaramo cyo kumurika imideri cya Tokyo Africa Collection mu Buyapani baravuga ko biteguye kugaragaza ko igihugu cyabo gishoboye kuko bazerekana imideri yakorewe mu Rwanda.

Shema Charlotte na Mugenzi we Uwera Karen bombi bahanga imideri

Aba banyamideri bitabiriye kiriya gitaramo kizaba kuva ku wa 31 Kanama kugera  ku wa 2 Nzeri 2019, bamaze kugera muri kiriya gihugu bavuga ko bazerekana ko iwabo hari impano zidasanzwe.

Ni ku nshuro ya mbere abanyarwanda batumiwe kumurika imideri no kumenyekanisha imideri ya ‘Made in Rwanda’ muri Japan.

Aya mahirwe bayagezeho nyuma y’amasezerano y’imikoranire y’ibi bitaramo bibiri ‘Kigali Fashion Week’ na ‘Tokyo Africa Collection’ by’umwihariko ibi byombi bikaba byaratangiye gukorana bya hafi muri uyu mwaka ubwo Kigali Fashion Week yizihizaga imyaka 10 ishize iki gitaramo kibera mu Rwanda.

Bamwe mu berekeje muri Japan harimo umuhanzi w’imideri Shema Charlotte uhagarariye inzu y’imideri ya ‘Touch of Rwanda Fashion Designs’, Uwera Karen uhagarariye inzu y’imideri ya ‘Karssh Collection, Christa Bella Kanyange umurika imideri, John Bunyeshuri utegura Kigali Fashion Week n’abandi.

Shema Charlotte umwe mu berekeje muri Japan, avuga ko bagezeyo amahoro ndetse ko bagize urugendo rurerure cyane, akishimira ko yiteguye ko we na bagenzi be bazagirira ibihe byiza muri kiriya gihugu.

Barahiga guhesha ishema igihugu cyabo
Shema Charlotte ubwo yari ari ku kibuga k’indege i Kanombe yitegura kwerekeza muri Japan
Bagiye kugaragaza ubwiza bw’imyenda ikorerwa mu Rwanda

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *