• 16/12/2019 2:19 47

Abanyamerika bakoresha miliyari $ 72 bita ku mbwa n’injangwe zabo

Mu bihugu bikize berekana ubukire bwabo mu buryo butandukanye ndetse bamwe bashobora kuvuga ko burimo no gukabya cyane. Buri mwaka bakoresha amafaranga atari munsi ya miliyari $ 72. Hari imbwa yitwa Jiffpom  yabaye icyamamare cyane kubera uko shebuja ayitaho, ubu ikaba ifite abakurikirana imibereho yayo kuri Instagram bagera kuri miliyoni ikenda.

Iyi mbwa yitwa Jiffpom ifite aba followers miliyoni 9. Niyo mbwa yamamaye kurusha izindi ku isi.

Mu Burusiya abaturage bangana na 57% batunze  injangwe. ½ cy’Abanyamerika batunze imbwa( aba barenga miliyoni 100).

Abo bose basohora amafaranga menshi yo kuzitaho.

Ngo kuba hasohoka amafaranga angana atya kandi hari abicira isazi mu jisho ni ikintu kerekana ko abantu bagenda batakaza ubumuntu kubera ubukire n’ikoranabuhanga.

Hari abahanga mu mikerereze bavuga ko imbwa cyangwa injangwe zirushaho gukundwa ku rwego abantu bakunda abandi, ndetse ngo hari n’aho zibarusha gukundwa.

Imbwa n’injangwe bikorerwa ibikorwa by’urukundo ubundi bikorerwa abantu harimo kuzambika, kuzirimbisha, kuzikodeshereza ibyumba bya Hotel ndetse zitwa n’amazina y’abantu.

Imbwa burya ngo zifite kandi ubushobozi bwo kureshya umuntu akaba yaziha ikintu zishaka.

Umunyamakuru wa The Economist mu Burayi witwa  Anna Lankes avuga ko muri iki gihe umuntu yakwibaza niba imbwa n’injangwe atari zihatse abantu kurusha uko bo bazihatse.

Hashize iminsi mike mu Rwanda naho habereye icyo bise ‘car free day’ yagenewe imbwa, aho imbwa zavuye kuri Stade Amahoro i Remera zikagera ku Gishushu mu mutekano wose nta modoka irangwa mu muhanda.

Ubundi iyi ni gahunda ngaruka kwezi yari igenewe abatuye umujyi wa Kigali n’abandi kugira ngo bakore sport nta nkomyi kandi bahumeka umwuka mwiza.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ntimugirengo uwanditse iyi nkuru yibeshye.Ni 72 Billions (Milliards) USD,zihwanye na 65 Trilliards RWF,nukuvuga hafi inshuro 22 Rwanda National Budget 2019-2020 (2.8 Trilliards RWF).Mwibuke inkuru ya Umuseke.rw y’ejobundi yatubwiraga uburyo n’abakire b’Abanyarwanda batanga 400 000 FRW ku mbwa imwe buri kwezi.Kugeza nubwo abakire b’i Kigali bageneye imbwa zabo Car Free Day kugirango zimenyane !!! Twabishaka tutabishaka,iyi si ikeneye IMPINDUKA kugirango Injustice n’Ubusumbane biveho burundu (New World System).Nibyo bible ivuga ahantu henshi.Urugero,muli Daniel 2,umurongo wa 44,havuga ko ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga,ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu,ahindure isi Paradizo.Niwo muti rukumbi w’ibibazo byose isi yikoreye.Bible yerekana ko iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana,kandi batibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bakabifatanya no gushaka Imana.

  • Aba bagabo baragashize nibajye birira imana yarabagabiye peeh mbega 72 Billion USD?????????????/ Umuntu uziko burya akira akageraho abura icyo akoresha amafaranga ye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *