Abanyamateka ‘bamenye neza’ ikishe Alexandre le Grand

Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu barwanyi bakomeye babayeho mu mateka. Se yitwaga Filipo w’i Masedoniya Nyina akitwa Olympias. Yakuze akunda kwiga cyane ndetse yaje kubifashwamo na Se wamushakiye umwe mu barimu bakomeye bariho icyo gihe akaba n’umuhanga muri byinshi witwaga Aristote, nyuma yaje kuba igihangange, bivuga ko yigaruriye kimwe cya kabiri k’isi mu ntambara ze.

Yapfuye afite imyaka 32. Bamwe ngo yazize Malaria abandi ngo ni indwara ifata ubwonko

Inyota yo kumenya byinshi yaje kongerwaho iyo gushaka kuba igihangange mu bya gisirikare kandi biramuhira.

Alexandre le Grand yarwanye intambara zo kwigarurira ahantu hagari arazitsinda yagura ubwami bwa Se abugeza ku rwego  bwahindutseho ubwami buyoboye isi y’icyo gihe.

Ubutwari bw’umuntu ariko ntibuhangara urupfu.

Abanyamateka bari basanzwe bazi ko uriya mugabo w’igihangange yazize  indwara nka Malaria, urupfu rutewe n’inzoga zikomeye.

Nyuma y’ubushakashatsi burambuye, abanyamateka baherutse gutangariza mu kinyamakuru cyandika amateka y’isi ya kera kitwa Ancient History Bulletin ko Alexandre Le Grand yishwe n’indwara ifata ubwonko yitwa Guillain-Barré Syndrome (GBS).

Iyi ngo iyo ifashe umuntu imugira igisenzegeri, ingingo ze ntizikore byatinda agapfa.

Dr Katherine Hall wigisha ubuvuzi Dunedin School of Medicine avuga ko ibisobanuro abahanga batangaga mbere ku rupfu rwa Alexandre le Grand bitasobanuraga neza uko yapfuye ngo bitange ishusho yose y’urupfu rwe.

Alexandre yapfuye muri 323 mbere ya Yesu/zu Kristu nyuma y’intambara nyinshi yari avuyemo zatumye agera no mu Misiri aho yashinze umugi wamwitiriwe wa Alexandria urimo n’inzu y’ibitabo iri mu zikomeye kandi zirambye cyane ku isi.

Dr Hall ati: “ Ndashaka kuzamura impaka mu ntiti ndetse izi mpaka zikaba zishobora kuzatuma amateka y’urupfu rwa Le Grand yandikwa bushya. Mu by’ukuri urupfu rwe ntirwahutiyeho ahubwo yafashwe indwara ifata ubwonko imywica mu minsi itandatu yakurikiyeho.”

Byari bisanzwe byemewe n’abanyamateka ko Alexandre le Grand wapfuye afite imyaka 32 yagize umuriro myinshi akaribwa mu nda nyuma akaza gupfa.

Abanyamateka bo muri Roma ya kera nka Tacite na Tite Livy banditse ko ubwo yapfaga Alexandre yasize ubwami bwe mu maboko y’abakuru b’ingabo bakomeye.

Hari abandi banyamateka bavuga yapfuye atakibasha kuvuga, ari muri ‘coma’, atabashije kugira abo agabanya ubwami bwe.

Dr Hall avuga ko urupfu rwa Alexandre rwatewe cyane cyane n’uko abantu bo muri kiriya gihe bari bafite ubumenyi buke mu kumenya niba umuntu yapfuye koko cyangwa agisohora akuka.

Uyu muhanga avuga ko ikintu kemeza ko umuntu mu by’ukuri yapfuye ari ukubora.

Ngo kuba umuntu atagisohora umwuka ubwabyo si ikimenyetso simusiga kerekana ko uturemangingo twe tutagikora.

Ubumenyi buke kuri iyi ngingo wongeyeho ko yari yafashwe n’indwara ifata ubwonko bigatuma ingingo zidakora byatumye bavuga ko yapfuye, ngo birashoboka cyane ko yapfuye nyuma.

Hari inyandiko zabonywe n’abahanga mu byataburuwe mu matongo zerekana uko Alexandre le Grand yifuzaga ubwami bwe nyuma y’urupfu rwe.

Izi nyandiko ziswe Alexander Romance zirekana uko yivugaga ibigwi avuye ku rugamba.

Alexandre yari umusore ukunda kwiga. Uyu ni Philosophe Aristote wari warahawe akazi ko kumwigisha

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • iyi nkuru iraRYOSHYE KABISA

    • Ndabanza gukosoraho gato.Ntabwo Alexander-the Great yafashe 1/2 cy’Isi.Ubwami bwe bwavaga muli Macedonia bukagera mu Buhinde,kuli Indus River.Yafashe ibihugu iki gihe byitwa Macedonia-Greece-Egypt-Israel-Turkey-Irak-Iran-Afghanistan-Pakistan-India.Urumva ko nta na 1/100 y’Isi yafashe.Ku bantu bahakana ko Bible yandikishijwe n’Imana,ubuhanuzi bwa Daniel ni gihamya simusiga yerekana yuko Bible ituruka ku Mana.Alexander-the Great arimo kurwana yageze I Yerusalemu bamwereka muli bible ukuntu Imana yahanuye ko azafata ubutegetsi bw’aba Medes na Persians,nawe yarumiwe.Wowe usoma iyi nkuru,niba warize History,ndagusabye soma Daniel 8:7-8 na Daniel 8:20-22.Ubwawe wiyumvire ukuntu Empire Medo-Perse (igereranywa n’Imfizi y’Intama) yagombaga gusimburwa na Greek Empire ya Alexander-the Great (igereranywa n’Isekurume y’Ihene).Hanyuma Alexander-the Great agasimburwa n’Amahembe 4.Nkuko twabyize mu ishuli,Alexander-the Great yasimbuwe na 4 Military Generals bitwaga:Lysimaque,Cassandre,Seleucus na Ptolemee.Ibi byabaye hashize imyaka hafi 100 Umuhanuzi w’Imana Daniel avuze ko bizaba.
      Kuba ubuhanuzi bwa Bible iteka buba,byerekana ko Bible ari “Igitabo gituruka ku Mana”.Nta kindi gitabo tuzi cyavuze ibintu hanyuma bikaba hashize imyaka myinshi,ndetse na History ikabihamya.Truly,the Bible is a God inspired Book,the only one.Byerekana ko n’Ubuhanuzi dutegereje,urugero Umuzuko w’abantu bapfuye bumvira Imana uzaba ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40),n’Isi izaba Paradizo (2 Petero 3:13),nta kabuza bizaba.It is a matter of time.God has His own Calendar.Aho kubihakana cyangwa gushidikanya,shaka Imana ushyizeho umwete,ubifatanye n’akazi gasanzwe,kugirango uzabe muli Paradizo iteka ryose (Zaburi 37:29).Ukeneye kwiga bible ku buntu wabivuga.

      • Ni amateshwa kabisa, kabone n’ubwo yemerwa n’abantu benshi, kuba abantu ari benshi cyane ntibibabuza kuyoba; twarabibonye muri 1994 hano iwacu. It is just another book of morality for jews. No sane person believes in this collection of disparate, contradictory booklets and personal letters, written by illiterates of encient times, many of them under the influence of strong alcohol wines and psilocybin pyschedelic subatances or other drugs; this book can not have any bearing on and related to anyone’s (except ignorants) destiny in any way, much less on the destiny of the whole wolrd and its anhabitants. What does this book say about other worlds, abouts our milky way, about the universe ? Nothing. It is jus a textbook written by and for the jewish high priests to con, deceive, enslave and expoit the mass of ignorant people and was later on popularised by Saul aka. Paul who later on handed the whole deception scheme to the roman sun god clerigy under the pseudonym of christians. Ni amateshwa kabisa, so get a life and work your ass out of your poverty (including spirtual) and ignorance; stop, you and your future offsprings, being a burden to the Bazungu and Chinese by parastiong onto their hard earned tax money. Thus you would have done a great service to mankind and his adavancement towards his ultimate destiny

    • Nanjye nakunze iyi nkuru hamwe na Comment ya Gatera itwereka ibihugu Alexandre-le-Grand yategetse (Greek Empire).Mukomerezaho kutujijura.Merci beaucoup.Many thanks.

  • Bible yamuhanuriye ite kandi yarabayeho imyaka irenga maagana atatu 300 mbere ya yezu?
    bible ubwayo yanditswe hashize imyaka myinshi yezu atakiri kwisi, byongeye kdi-en plus

    • Wowe MATEKAYAHUDI uribeshya cyane.Bible yatangiye kwandikwa na MOSE mu mwaka wa 1513 mbere ya Yesu.Igitabo cya Daniel cyanditswe na Daniel ubwe,mu mwaka wa 536 mbere ya YESU.Ntabwo se nibuze uzi ko Daniel yabayeho mbere ya YESU na Alexandre le Grand?

  • Imana iyo yajyaga kuvugana na Moses yaramubwiraga ngo andika,Gatera umuhinyuyeho iki ?

  • Hhhhhhhh Utazi ubwenge ashima ubwe koko!

    Wowe Gatera urihandagaza ukavuga ngo ntakindi gitabo kigeze gihanura ibintu bikaba mu myaka myinshi uretse Bible!!?? Ni uko ariyo wasomye gusa!
    Mbese uri nkababanyarwanda bakera bari bazi ko isi irangirira ku mizi y’ibirunga!

    Muvandimwe,ukwiye kuzashaka akanya ukiga ukanasobanukirwa Coroan ntagatifu!!
    Kuko niyo zingiro ry’ubuhanuzi bw’ubuhanga bugezweho buyoboye isi kugeza ubu(nouvelle technologie),haba mu buvuzi,ubugenge,ubutabire,isanzure,……

    Hugukira gusoma,kugirango umenye ibirenze ibyo wabwiwe.

    • Watubwira UBUHANUZI nibuze bumwe Korowani yigeze kuvuga hanyuma bukabaho,kandi bukemezwa na History?Nyamara Bible yahanuye ibintu byinshi cyane kandi biza kubaho,ndetse History irabyemeza.Byerekana ko ari igitabo cyandikishijwe n’Imana.

  • Intambara y’amadini iri aha. Nzambaza iy’i Rwanda

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *