• 14/12/2019 7:52 37

Abanyamadini barashaka ko uruhare rwabo mu kwita ku bidukikije rugaragara

Kuri uyu wa Kabiri ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) n’Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda bakoranye inama nyunguranabitekerezo igamije kubaka ubufatanye mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije n’Isi muri rusange, abanyamadini biyemeza ko uruhare rwabo rugaragara mu kurengera ibidukikije ubusitani bw Edeni buvugwa na Bibiliya bukagaruka mu Isi.  

Abayobozi b’Amadini bavuga ko kwigisha abayoboke babo kurengera ibidukikije bishoboka

Muri iyi nama hagiye hagaragazwa ko Imana yaremye Umuntu ikamuremera Isi n’isanzure n’ibiyigize ngo bimufashe kubaho neza kandi ahabwa inshingano zo kuyobora neza Isi atuyemo.

Ibyo biri muri Bibiliya mu Byanditswe byera mu Itangiriro 1:26-28, aho biha inshingano buri wese guharanira kugira Isi nziza, no kuyigira nziza kuruta uko ikiremwa muntu cyayisanze iri.

Ariko ibivugwa bihabana n’ibikorwa ikiremwa muntu akora buri munsi aho ashishikajwe n’icyamuzanira inyungu ze mu buryo bwihuse, bigatuma ibidukikije byangirika.

Kwangirika kw’ibidukikije bigira ingaruka nyinshi zivamo n’impfu z’abantu ndetse n’ibindi binyabuzima.

Abanyamadini na Leta basanga ko ari ngombwa kubaka ubufatanye mu guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abo abo banyamadini bashinzwe kuyobora kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bwabo n’ubw’ibiri ku Isi.

Rev. Ntirushwamaboko Jean Nepomuscene wo mu Itorero Inkurunziza yabwiye Umuseke ko kwigisha Abakristo kurengera ibidukikije ari ngombwa kugira ngo ubusitani bwa Edeni buvugwa na Bibiliya bugaruka mu Isi, kandi ngo birashoboka.

Ati “Biroroshye dushingiye muri Bibiliya ko Isi yakongera kuba Edeni, harinzwe ibidukikije. Birashoboka ko izo nyigisho za kwigishwa Abakristo maze bakagira uruhare mu kurinda ibidukikije.

Pasiteri Ngamije Kabindigiri Marc yitabiriye inama avuye mu Rusengero rw’Abadivantisiti (Adventist Church), yavuze ko bagomba kurengera Isi n’umutungo wayo.

Ati “Mu byanditswe, mu Itangiriro bitwereka ko Imana yaduhaye kuyobora Isi, rero ntabwo twayobora ibyangiritse kandi tugomba kubirengera.”

Pasiteri Ngamije akomeza avuga ko abanyamadini bagomba gufata iyambere bakajya bahinga n’ibiti mu ruhande rw’insengero mu rwego rwo kurinda ibidukikije.

Bamwe muri iyi nama bagiye bagaragaza ko bitari bishya kuri bo mu kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, gusa bavuga ko bagiye guhindura uburyo basanzwe bigisha Abayoboke babo bagakoresha ingero z’ibyagiye bikorwa.

Pasiteri Ngamije Kabindgiri Marc ati “Bigiye kuba inshingano zange, mu byo nigisha ngiye kujya nshyiramo n’ikiganiro cyo kurengera ibidukikije.”

Kwangirika kw’ibidukikije ni kimwe mu bibazo bibangamiye Isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko. Gushakira ibyo bibazo umuti bisaba Politiki yihariye n’ingamba zafasha gukemura ibyo bibazo, amajyambere arambye ntiyagerwaho ibidukikije bidafashwe neza.

Kangwage Justus Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, avuga ko kurengera ibidukikije bireba Abanyamadini, Abanyarwanda muri rusange akaba abasaba kugira ibitekerezo byagutse ku buryo muri gahunda zabo za buri munsi habamo no kurengera ibidukikije.

Faustin Munyazikwiye Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, yavuze ko Abanyamadini bafite uruhare mu guhindura imyumvire, bagafatanya n’abandi kugira ngo byorohe kubungabunga ibidukikije.

Ati “Iyo tuvuze iterambere mu kubungabunga ibidukikije, imibereho myiza y’abaturage, Abanyamadini ni abafashamyumvire bahura n’abantu benshi bagira uruhare mu kwigisha abayoboke babo muri gahunda zo kurengera ibidukikije.”

Munyazikwiye asaba Abashumba gutoza abantu imyitwarire igabanya ingaruka mbi ku bidukikije, harimo gukoresha ingufu zisubira, kugabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere, gukoresha neza  umutungo kamere, kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho bikoreshwa inshuro imwe (reuse) kuko muri iyi minsi hatowe itegeko rica ikoreshwa rya pulasitiki, abanyamadini ngo bakwigisha ababayobotse kuba intangarugero no kubahiriza amategeko kuko bishoboka.

Faustin Munyazikwiye umuyobozi mukuru wungirije wa REMA yavuze ko Abanyamadini bafite uruhare mu guhindura imyumvire ku bayoboke babo bakita ku bidukikije kandi ngo byakoroha
Kangwage Justus Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta
Pasiteri Ngamije Kabindgiri Marc waturutse muri Adventist Church yavuze ko bagomba kurengera Isi n’umutungo wayo.
Abanyamadini bavuga ko binyuze mu nyigisho zabo bahindura Isi, ubusitani bwa Edini bukagaruka nk’uko buri muri Bibiliya

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ngo barashaka yuko Abanyamadini bahindura ISI Paradizo?? Babikora gute se kandi bigisha ko “twaremewe kuzajya mu Ijuru”??? Bible isobanura neza yuko abantu badashobora guhindura Isi Paradizo.Dore uko Bible ivuga ukuntu Isi izaba Paradizo.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku Munsi w’Imperuka Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze mu isi abantu bayumvira gusa.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Bihuye n’uko muli 2 Petero 3:13 havuga ko “dutegereje Isi nshya n’Ijuru rishya”.Muli iyo si,ibibazo byose bizavaho,harimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Ngo abantu bazaba bakina n’Inzoka n’Intare nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Yesu azategekana n’abantu bake bazajya mu Ijuru bazimana nawe,bakaba Abami n’Abatambyi,bazategeka Isi nkuko Ibyahishuwe 5:9,10 havuga.Soma na none Daniel 7:27 wumve ukuntu abazajya mu Ijuru bitwa Abera bazahabwa ubutegetsi bwo munsi y’Ijuru.Nguko ISI izaba Paradizo,Niba ushaka kuzaba muli iyo si izaba Paradizo,cyangwa kuzajya mu Ijuru,shaka Imana cyane,we kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Bible yerekana neza yuko abibera mu gushaka ibyisi gusa bazarimbuka burundu kandi ntibazazuka ku Munsi wa nyuma.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *