• 13/12/2019 9:27 01

Abanya-Israel bagiye gufasha CNLG kwita neza ku mibiri y’abishwe muri Jenoside

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa mbere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, aho Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruba i Paris (Mémorial de la Shoah) rwiyemeje gufasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga ubumenyi mu byo kubika neza imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Mémorial de la Shoah y’i Paris na CNLG yo mu Rwanda

Mu bindi Israel yavuze ko izafasha u Rwanda ni ugukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kwamagana abayihakana.

Israel izanafasha kandi mu bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasinye aya masezerano hagati yayo n’abahagarariye Mémorial de la Shoah bari mu ruzindi mu Rwanda bakaba barazanye n’Umuyobozi w’umugi wa Paris, Mme Anne Hidalgo.

Uyu muyobozi w’Umugi wa Paris ari mu Rwanda ruzinduko rw’akazi kuva tariki 1- 4 Kamena 2019 yaje mu nama ya 89 y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa i Kigali.

We n’itsinda ry’abo bari kumwe basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi mu bo bari kumwe harimo na bariya bakora mu kigo Mémorial de la Shoah i Paris.

Dr Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG yavuze ko CNLG nayo igiye gushyira ibyaranze Jenoside yakorewe Abayahudi mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zose ziri ku rwego rw’igihugu.

Ngo n’ubwo hari ibimenyetso bimwe biri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ki Gisozi muri Gasabo Dr Bizimana yavuze ko bazabishyira  no mu zindi zirimo urwa Murambi, urwa Bisesero, n’urwa Ntarama.

Mémorial de la Shoah ni urwibutso rwubatse mu Karere ka Marais kari mu murwa mukuru Paris.

Uyu mujyi niwo wari utuyemo Abayahudi benshi mbere ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya kabiri y’isi.

Ni urwibutso rwubatswe muri 2005 rufungurwa ku mugaragaro n’uwahoze ayobora u Bufaransa Jacques Chirac.

Rurimo byinshi byerekana uko Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe. Ruriya rwibutso rurimo imibiri 76 000.

Urwibutso rwa Shoah ruri i Paris
Urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abayahudi i Paris
Urukuta rurimo amafoto y’abana b’Abayahudi bishwe muri Jenoside yabakorewe
Abashyitsi basuye ibyumba bitandukanye by’urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Mbere yo gusinya babanje kuganiriza abari aho
Basinye amasezerano y’imikoranire hagati ya CNLG na Memorial de la Shoah
Mbere yo gusinya amasezerano babanje gusura Urwibutso rwa Je

 

Inyandiko ya Anna HidalgoJean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Iyo mibiri iriho yangirika mwayishyinguye mu cyubahiro mu mva zifunze ko ari na byo byatuma ari abishwe ari n’abiciwe baruhuka, mukayisimbuza amafoto! Ubundi umuntu iyo ashizemo umwuka, mu muco wacu turamushyingura ntitumubika. Uzi kubona uwawe wishwe urubozo ari kuri etajeri cyangwa mu kabati, umutwe ukwawo hamwe n’indi y’abandi bishwe, n’ibindi bice by’umubiri ukwabyo? Ibi bintu twabyinjije mu ndangagaciro n’umuco nyarwanda ryari koko? Jye nari nzi ko umwami witwa Cyilima ari we washyingurwaga ari uko himye undi Cyilima hagati haraciyemo abami batatu. Cyeretse niba ari aho tubikomora. Nta muntu ushobora gukora deuil ngo ayirangize azi neza ko uwe ari hariya hantu. Ariko ko hari abashyinguye neza mu mva zifunze, ari nabo benshi, abajya kuri etajeri no mu tubati no ku bitanda (nk’i Murambi) ubahitamo ni nde? Akurikije iki?

  • Nako hagati ya Cyilima n’undi hanyuragamo abami batandatu, uwapfuye akibitswe, hatera n’intambara amagufa ye bakayikorera bakayimukana, cyangwa bakareba aho bayahisha by’agateganyo, hagaruka agahenge bakongera bakayagarura. Dore uko bakurikiranaga: Cyilima, Kigeli, Mibambwe Yuhi, Mutara, Kigeli Mibambwe, hakabona kuza undi Yuhi.

  • Nibyo rwose mureke badufashe isi yose izamenye ukuntu interahamwe na bene wazo batwishe urupfu rubi tuzira uko twavutse .never again

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *