• 28/01/2020 2:36 52

Abantu miliyoni 7 babaye impunzi kubera gushyuha kw’isi – UN

Nubwo umwaka utararangira hari icyo abahanga bavuga ko kidashidikanywaho. Uyu mwaka wa 2019 uje wuzuza imyaka 10 yaranzwe no kuzamuka k’ubushyuhe kurusha iyindi mu mateka. Ikigo mpuzamahanga gikurikirana iteganyagihe (l’Organisation météorologique mondiale) kivuga ko guhindagurika kw’ikirere kwatumye hari abantu miliyoni 7 bava mu byabo.

Abaturage babura aho bahinga n’aho batura bakimuka

Iri hindagurika ry’ikirere ryatumye havuka imyuzure, ahantu hatandukanye haduka ubutayu ahandi bwari busanzwe burushaho gukakara…bituma abantu bahunga aho babaga bajya gushaka aho ubuzima ari bwiza kurushaho.

Ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye kandi riherutse gutangaza ko umwaka wa 2018 ari wo wagaragayemo ibyuka byinshi mu kirere kurusha indi.

Muri miliyoni 10 z’abantu bavuye mu byabo hagati ya Mutarama na Kamena, 2019 abagera kuri miliyoni 7 babitewe no guhunga ingaruka z’ibiza bikomoka ku bushyuhe bw’ikirere.

Kugeza ubu abahanga bavuga ko nta kizere ko ibintu bizagenda neza mu kirere no ku butaka muri rusange, bakabishingira ku byo babona biba hirya no hino cyane cyane ku kuyonga kw’ibibuye by’urubura byo mu mpera z’isi (pole).

Ibi bituma amazi y’inyaja azamuka akaba yarengera ibirwa bito bityo ababituye bagahunga.

Inyanja kandi zikomeje kugira amazi arimo acide bityo ikica urusobe rw’ibinyabuzima runaka bisanzwe bifitiye akamaro ibindi biba imusozi.

Mu mezi 10 ya mbere y’umwaka wa 2019 ubushyuhe bwazamutseho byibura 1.1°C, ibi bikabarwa ugereranyije n’uko ubushyuhe bwazamukaga hagati mu kinyejana cya 20 Nyuma ya Yesu Kristu.

Igiteye impungenge ni uko uko imyaka ishira ariko ikirere gikomeza gushyuha kandi uko bigaragara ntabwo ibihugu bikize byiteguye kugabanya ingano n’ibyuka bigihumanya.

Nyakwigendera Jacques Chirac wabaye Perezida w’u Bufaransa hari ubwo yabwiye abanyamakuru ati: “Inzu yacu irashya twe tukirebera ibindi…”

Uko bigaragara Chirac yashakaga kuvuga ko abantu birengagiza ko Isi iri gushyuha ahubwo bagahanga amaso ubucuruzi no gushaka kujya ku kwezi.

Iki kiyaga cya Aculeo gihereye mu Ntara ya Maipo muri Chile hafi y’Umurwa mukuru Santiago. Uko niko cyagiye gikama mu myaka 5 ishize

rfi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ubushyuhe bw’isi budasanzwe buterwa nuko inganda z’ibihugu bikomeye zohereza imyotsi mu kirere (Air Pollution) bikabyara ihinduka ry’ikirere (Climate Change).Kubera Climate Change,Ibiyaga byinshi byarumye.Ibyo ni nka: Dead Sea,Lake Tchad na Aral Sea iba hagati y’ibihugu bya Kazakhstan na Uzbekistan muli Asia, Climate Change itera ibi bikurikira: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane muli America),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane kandi bisenya ibintu byinshi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galilaya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *