Abantu 3 b'i Kigali bishwe na Covid-19 abantuye bashya ni 273 - UMUSEKE

Abantu 3 b’i Kigali bishwe na Covid-19 abantuye bashya ni 273

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, abantu batatu bishwe na Covid-19, ni abagabo bari hagati y’imyaka 52 na 81.

Abapfuye ni abagabo b’i Kigali umuto w’imyaka 52, undi w’imyaka 77 n’uwa 81.

Umubare w’abanduye ku munsi umwe ni 273, muri rusange abamaze kwandura ni  12 443 mu gihe abakize uyu munsi ari 211 muri rusange abakize bose ni 8 184.

Abakirwaye ni 4 094 mu gihe ibipimo byafashwe byose ari 817 800.

Ubwandu muri Kigali buriganje, habonetse 116 banduye bashya. Gatsibo 57, Rwamagana 18, Muhanga 17, Nyanza 16, Musanze 14, Ngoma 7, Karongi 7, Nyagatare 5, Rulindo 5, Gicumbi 3, Kamonyi 2, Nyamagabe 2, Rubavu 2, na Gisagara 2.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Gufata iyi mibare nkuko yatanzwe ugahita wanzura ko Korona yiyongereye ntabwo bihagije.Niba mu kwezi gushize ibipimo wakoreshaga ubu byarikubye 2 urumvako nimibare irushaho kwiyongera.Ndumva hari nabavuze ko hari abashaobora kuba bararwaye korona bakayikira ariko batigeze bamenya ko bayanduye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *