Abantu 2 bishwe na Covid-19, abakize ni 389 abanduye bashya ni 154 - UMUSEKE

Abantu 2 bishwe na Covid-19, abakize ni 389 abanduye bashya ni 154

minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu babiri bishwe na Covid-19, ni umugore w’imyaka 69 w’i Kigali n’umugabo w’imyaka 56 w’i Muhanga, abakize baruta umubare w’abanduye.

Habonetse abanduye bashya 154mu gihe hakize abantu 389. Abakirwaye ni 4,426 barimo 17 barembye. Ikigero cy’abamaze gukira kigeze kuri 71%.

Abanduye bo hamwe bageze ku 15,988, Abakize bose ni 11,352 abamaze gupfa ni 210.

Umubare munini w’abanduye wabonetse i Kigali, bagera kuri 28, Nyamagabe 19, Kayonza 17,  Gicumbi 12 na Kamonyi 12, ahandi habonetse abari munsi y’abantu 10 banduye. Uturere twa Rwamagana, Burera, Ngororero, Nyamasheke na Nyanza nta bwandu bushya bwahabonetse.

 

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni byiza cyane kuba abandura bagenda bagabanuka cyane, n’abakira biyongera cyane. Uyu ni UMUSARURO WA GUMAMUGIHUGU. Bizajya kugeza mu kwezi kwa gatandatu duhagaze neza mu kurwanya COVID19, turi tayari kwakira inama ya Commonwealth (CHOGM).

  • Tekereza kubona Nyamagabe igira abarwayi bashya ba kabiri mu bwinshi (19) nyuma ya Kigali (28) ariko ikaba ikikijwe n’uturere tutagaragaramo umuntu n’umwe wanduye mushya (Nyanza, Nyamasheke), cyangwa tugaragaramo mbarwa (Nyaruguru umwe, Rutsiro umwe, Huye batanu). Ibi bisobanuka gute? Corona isigaye iguruka?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *