• 14/12/2019 9:27 52

Abangavu baterwa inda bariyongera, abagabo bubatse baratungwa agatoki

Imibare yerekanywe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Kigali igaragaza ko guhera muri 2016 kugeza muri 2019 imibare y’abangavu batawe inda yakomeje kuzamuka. Abagabo bubatse ingo ni bo bashinjwa gutera bariya bana inda. Irari mu bana b’abakobwa na ryo ngo ribigiramo uruhare.

Imibare yerekana ko ikibazo cyo gutera abana inda gikomeje gukomera

Ubushakashatsi bwagaragajwe kuri uyu wa Kabiri bwerekana ko muri 2016 abangavu batewe inda bari 17 849, muri 2017 hatewe inda abagera ku 17, 337, muri 2018 haterwa inda abagera ku 19, 832, muri 2019 imibare yo guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama, yerekana ko abatewe inda ari 15, 596 kandi ngo ishobora kuziyongera ikagera ku 22 000 barenga.

Impamvu zituma umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera ngo ni uko abagabo bubatse ingo bataye umuco, bakifuza abana bato.

Ikindi kibitera ngo ni uko hari abangavu bamwe bakururwa n’irari ry’ibintu badahabwa n’ababyeyi babo.

Evaritse Murwanashyaka ufite mu nshingano ze kwita ku bana mu Muzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO) avuga ko abagabo bakora biriya byaha bakomeza kwamaganwa kandi ibihano bibagenerwa bigakazwa.

Ati: “N’ubwo uyu munsi talikiya 19 Ugushyingo 2019 twifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi w’abagabo, ariko ntidukwiye kuwufata nk’umunsi wo kwishima kuko uje mu gihe abana n’abangavu bakomeje gusambanywa n’abagabo ku kigero cyo hejuru.”

Yasabye abagabo bose ko igihe babonye umugabo mugenzi wabo ari kumwe n’umwana w’umukobwa utari uwe bakwiye kujya bagira amakenga.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana yavuze ko icyo abantu bakora cyose ariko badakumira ko abana babo bononwa baba bari kubakira ku kintu kitazaramba.

Yibukije ko Leta y’u Rwanda iharanira ko imiryango ibaho neza itekanye itarangwamo ihohotera, na we asaba abagabo gufata iya mbere mu kurengera abana no kubarinda ihohotera iryo ari ryo ryose.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye aheretse kwandika kuri Twitter akangurira abagabo kubaha abangavu bakareka kubasambanya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Jye mbona uwakora research ashobora gusanga kino kibazo gitangirira kure; urugero nk’umugabo ukebuka umugore atambutse, aba agomba kugirwa inama yo kubireka, naho ubundi kera kabaye biba bishobora kuzavamo guhohotera

  • Mbega imibare iteye ubwoba! Kuki abagabo batanyurwa n’abagore babo koko? Iki kibazo buri mugabo yagakwiye kukigira icye nk’uko Busingye abyanditse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *