• 03/12/2020 10:00 51

Abana barasaba ababyeyi kubarinda ibishuko byabajyana mu byaha by’ikoranabuhanga

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye Inama nkuru ngarukamwaka yagenewe abana witwa Elodie Akoyiremeye  yashimiye Leta yahaye abana ijambo ariko asaba ababyeyi n’abarezi gukomeza kubaba hafi bakabarinda ibyatuma bishora mu byaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Abana basaba ababyeyi n’abarezi kubaba hafi bakabarinda ibyatuma bagirwa ho ingaruka n’ikoranabuhanga

Akoyiremeye usanzwe atuye mu Karere ka Musanze asaba ababyeyi  kuba maso bakabarinda icyabangiza icyo aricyo cyose harimo n’ikoranabuhanga.

Ati: “Ababyeyi n’abarezi babe maso, batugire inama badufashe kudashorwa mu byatwangiza binyuze mu ikoranabuhanga. Tuzi ibyiza by’ikoranabuhanga cyane ko ridufasha mu masomo; ariko muturinde ibishuko byatujyana mu byaha binyuze mu ikoranabuhanga.”

Abayobozi mu nzego z’imibereho myiza y’abaturage, abo mu bugenzacyaha, Polisi n’ahandi bavuga ko muri iki gihe hari ibyaha ‘byinshi’ bikorerwa abana ariko byarasasiwe n’ikoranabuhanga mbere y’uko bikorwa.

Ibyaha byakunze gutangazwa n’ubugenzacyaha ni ibyerekeye gusambanywa, cyangwa se igurishwa ry’abantu.

Kubera ko ikoranabuhanga ryateye imbere, bigatuma ingo nyinshi na bamwe mu bangavu cyangwa ingimbi batunga telefoni zigendanwa, abagizi ba nabi bakoresha ibyo byuma by’ikoranabuhanga kugira ngo bareshye abo bana babone uko babangiza.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette avuga ko kurengera umwana bitagira umupaka kandi ko bigomba gukorwa mu ngeri zose harimo no mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati: “ Muri byinshi twahanganye nabyo, twongeye kubona ko kurinda umwana ihohoterwa bitagira umupaka. Hagomba ingamba nshya kandi zihoraho zo kurinda umwana ihohotera aho ari ho hose ndetse no kuri murandasi.

Muri iriya nama kandi hasuzumiwe hamwe uko imyanzuro y’inama ya 13 yashyizwe mu bikorwa, hishimirwa ko mu yashyizwe mu  bikorwa harimo ni uw’uko ‘umugoroba w’ababyeyi wahindutse umugoroba w’umuryango’ kugira ngo abagize umuryango bose bagire uruhare mu gukemura ibibazo biboneka mu muryango.

Hakozwe kandi imfashanyigisho igenga umugoroba w’umuryango n’abanyamakuru bahugurwa mu buryo bwo  kurinda abana amakuru n’amashusho byabakururira kujya mu ngeso mbi.

Hateguwe n’ibiganiro byabereye ku rwego rw’Intara zose n’umujyi wa Kigali ku bibazo bibangamiye abana no kubishakira ibisubizo harimo abana bazerera mu mihanda, ibiyobyabwenge, gusambanya abana n’ibindi.

Hateguwe kandi ubukangurambaga bugamije kurinda abana ihohoterwa n’ingaruka zo gukoresha nabi ikoranabuhanga, hanakorwa ubukangurambaga ku mategeko arengera umwana n’uburenganzira bwabo hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Inama Nkuru y’Abana ya 14 yahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana,  ikaba yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda. Abana bitabiriye iyi nama  ni 100.

Prof Jeannette Bayisenge aha ijambo abana bitabiriye inama nkuru yabo ya 14

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *