• 24/01/2020 12:38 15

Abana bakiriwe mu miryango babaye umugisha ku bababakiriye

*Kuri aba bana ngo hari ibyo Leta yakora kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza,
*Aho bari ngo usanga imiryango yabakiriye nta wundi muntu ubatekerezaho.

Kayonza  – Ababyeyi bakiriye abana batari ababo mu miryango bahuriza ku kuba abana bakiriye barabahesheje umugisha ariko bagasaba Leta n’abandi babifitiye ubushobozi kurushaho gutekereza kuri aba bana b’imfubyi n’abandi batagira kirengera.

Musengimana Julienne arera abana babiri atabyaye ariko ngo na mbere yigeze kurera abana batari abe

Mu kiganiro twagiranye n’ababyeyi barera abana batari ababo mu karere ka Kayonza ariko bakaba baragize amahirwe yo kubona ubufasha bw’umuryango SOS Rwanda ufasha abana bababaye n’imfubyi, bavuga ko ubufasha bwa SOS Rwanda hari impinduka nziza bwazanye ku mibereho y’abo bana, bagasaba ababishoboye gutekereza ku buzima bwabo.

Musengimana Julienne ni umuturage wo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama mu kagari ka Karambi mu mudugudu wa Kabeza, ni umubyeyi w’imyaka 44 y’amavuko. We n’umugabo we ukora akazi k’Ubushoferi bakiriye abana babiri mu muryango wabo wari usanganywe abana batatu.

Aba bana babiri bakiriye, umwe afite imyaka 14 undi afite 12, nyina yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe basigara nta muntu wo kubitaho uhari. Nubwo abana ababereye Nyinawabo, kubakira kuri we ngo ni igikorwa k’impuhwe n’urukundo ntaho bihuriye no kuba afite amikoro ahagije.

Abana ngo bamuzaniye umugisha mu rugo rwe. Uretse kuba abafata nk’abe bakamufasha mu mirimo itandukanye igihe bavuye kwiga, uyu mubyeyi yabonye amahirwe atoranywa mu bafashwa na SOS Rwanda binyuze mu mushinga CISU uzamara imyaka itatu (2017-2019) ukaba ufasha abana 50 bakiriwe mu miryango 38 batavukiyemo ibyo bita mu Cyongereza (Foster Care Familes).

SOS Rwanda yafashije Musengimana kugurira aba bana imyambaro, ibiryamirwa, inabarihira amashuri, umwe yiga mu mwaka wa gatatuw’amashuri yisumbuye undi arangije amashuri abanza. Uyu mubyeyi na we yahawe amafaranga make yo kuba yatangiza ubucuruzi bucirirtse ngo abashe kwita kuri aba bana.

Agira ati “Gufata aba bana ni umutima wabimbwiye numvaga bindimo, urebye ni impano kuko burya abantu bishoboye bose si ko wabaha umwana ngo bamwakire kuko baba babona ari umutwaro ubongereye.”

Inzu Mukandahinyuka Emerence abanamo n’abana be 5 n’umwe yakiriye wa gatandatu 

Undi twasuye ni Mukandahinyuka Emerence wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange, mu kagari ka Kayonza mu mudugudu w’Akabuga, we arera umwana yatoye mu muhanda. Kimwe na Musengimana, uyu na we umuryango we ntabwo uri mu kiciro cy’abifashije.

Umugabo we yahoze ari umusirikare mu ngabo za RDF aza kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, aba kwa muganga. Inzu Mukandahinyuka abanamo n’abana be n’uwo yatoye yari ayimazemo imyaka 10, ni iyo yatijwe n’abana yareze kera ariko bayimukuyemo.

Ni inzu iri mu gikari, ni ntoya cyane, ni na yo atekamo, isa n’igikoni cy’inzu yari yaracumbikiwemo, cyakora SOS Rwanda  yamwemereye amabati ngo azubake.

Ahagana inyuma mu nzu babamo ubuhagarike ni nka m 1.5 ku buryo ubushyuhe buba ari bwinshi, ntanubwo ihomye neza imbere imyenge iba igaragara

Umwana arera yamutoye mu muhanda ku bw’impuhwe, amumaranye imyaka itatu, ubu ari mu kigero k’imyaka 12, ngo yafatanyije n’ubuyobozi gushakisha inkomoko y’uwo mwana wavugaga ko agiye i Kigali gashakisha ababyeyi be, ariko barababura.

Uyu mugore w’imyaka 43 avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nta cyo babafasha uretse inkunga ya SOS Rwanda  yo kurihira ishuri bariya bana, guhugura ababyeyi uko kurera neza, ndetse yahawe amafaranga make agura amatungo magufi ngo azabashe gukomeza kwita kuri uwo mwana.

Agira ati “Kwakira umwana mu muryango ni urukundo kuko utarufite n’uwawe ntiwamurera, niyo mpamvu ugomba kugira urukundo ukarera n’uw’ahandi aho ariho hose utitaye ngo kanaka azankorera iki.”

Mukandahinyuka Emerence avuga ko na we yarezwe ari imfubyi ngo niyo mpamvu yumva yarera n’abandi babayeho nabi. Ngo mbere yo gufata uyu mwana hari undi yareze muri 2006, nyuma yaje gutera imbere ndetse amubera umugisha, ubu ni we urihira Kaminuza umwana we w’imfura.

Ku bafite amikoro ngo bakwiye kugira umutima w’impuhwe bagakoresha ibyo Imana yabahaye mu gufasha abandi.

We mu mafaranga make yahawe yaguze amatungo magufi, cyakora SOS Rwanda izanamuha amabati 30 yo gusakara inzu azubaka

Kagaju John ukuriye umushinga CISU avuga ko bafasha abana 50 barererwa mu miryango 38, harimo imiryango 28 idafitanye isano nabo n’imiryango 10 yakiriye abo bafitanye isano. Uyu mushinga ukorera mu mirenge ya Nyamirama, Ruramira na Mukarange yo mu karere ka Kayonza.

Avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kubaka ubushobozi bw’imiryango yakiriye abana batayivukiyemo haba mu buryo bwo kubarera neza, no mu buryo bwo kubafasha kuzamura imibereho kugira ngo na bo bitabweho. Ikindi ngo uzaha ubumenyi bwisumbuye abakozi ba SOS Rwanda bakurikirana abana bakiriwe mu bigo byayo ibyo mu Cyongereza bita (Alternative Care).

Kagaju John avuga ko mu buvugizi bakorera aba bana bifuza ko Leta mu ngengo y’imari igenera inzego z’ibanze yashyiraho n’umwihariko w’amafaranga yo gukemura ibibazo by’aba bana bakiriwe mu muryango n’abadafite ababitaho muri rusange.

Kagaju John ukuriye umushinga CISU wa SOS Rwanda avuga ko Leta ikwiye gutekereza ku bibazo abana barererwa mu miryango batavukiyemo bahura na byo

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • IMANA IJYE IBAHA UMUGISHA, ARIKO NANJYE MUZAMBWIRE UBURYO UMUNTU YAGERA MUBIGO BY’IMFUBYI AKABA YABONA UMWANA
    MY CONTACT :
    0788274152
    MURAKOZE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *