• 12/12/2019 4:45 07

Abamugaye basabwe umusanzu mu kubaka igihugu, na bo basaba guhabwa imirimo nk’abandi

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu Mujyi wa Kigali bahawe amagare yo kuborohereza mu ngendo bakora, bibutswa kumva ko na bo bashoboye bagaharanira kwishakamo ibisubizo byatanga umusanzu mu kubaka igihugu, na bo bavuga ko bakwiye kujya bahabwa imirimo nk’abandi kuko bashoboye.

Abafite ubumuga bahawe amagare basabwa gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, kiri mu biteganyijwe muri cyumweru Mpuzamahanga cyahariwe kwita ku bafite ubumuga cyatangiye kuri uyu wa Kabiri.

Aya magare 30 yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE/United Arabic Emirates), rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 400 Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignacienne yashimiye iki gihugu, avuga ko Leta y’ u Rwanda izakomeza gushyiraho ingamba na gahunda zigamije gufasha abafite ubumuga.

Nyirarukundo yasabye abafite ubumuga kwishakamo ibishubizo bagaharanira kwiteza imbere bakirinda ingeso mbi zo gusabirza.

Ati “Nta muntu wakabaye ajya gusabiriza yitwaje ko afite ubumuga. Ntibizihanganirwa atari uko bitanga isura mbi ku gihugu, ahubwo n’ubikora bimutesha agaciro.”

Habumugisha Haruna umwe mu bafite ubumuga bahawe aya magare, avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politike nziza yo kubitaho ariko asaba ko barushaho kubagaragariza urukundo ndetse bagahabwa urubuga mu mirimo itandukanye kuko bifitemo ubushobozi.

Ati “Kuba Leta ihora itugaragarizako itwitayeho biratwubaka tukumva hari ubundi bushobozi twitezweho mu kubaka igihugu. Bakomeze batwereke urukundo kugira ngo twisange mu bikorwa biteza igihugu imbere.”

Abafite ubumuga bakunze kuvuga ko bakunze guhura n’imbogamizi mu gusaba akazi kuko batabakira kimwe n’abatabufite kandi ngo na bo baba bafite ubumenyi n’ubushobozi bwatuma bubahiriza inshingano bahabwa.

Mukandanga Sarah w’imyaka 77, na w wahawe igare avuga ko ubumuga bwamufatanyije n’izabukuru ku buryo atabashaga kugira aho ajya.

Ati “Ubwo mbonye igare bigiye guhinduka. Nzajya mbwira umuntu angeze aho nshaka kuko nzaba mfite uburyo bwo kugerayo.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe bz’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Mohammed Falah Kharsan Al Qahtani, avuga ko politike u Rwanda rwashyizeho mu kwita ku bafite ubumuga zatumye bisanga mu murongo umwe n’uw’abandi.

Ati “Ntibakiri abafite ubumuga ahubwo ni abafite ubushobozi.”

Icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kwita ku bafite ubumuga cyatangiye cyatangiye muri Nzeri 1958 i Roma mu Butaliyni, Mu Rwanda kikaba cyatangiye kwizihizwa muri 2010.

Imibare yatanzwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga muri 2018 iragaragaza ko mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 446, Muri bo, abarenga 1/2 bafite ubw’ingingo.

Hatanzwe amagare 30 rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 400 Frw
Min Nyirarukundo yabasabye kudahora bategeye amaboko abandi
Bishimiye iki gikorwa

Dieudonnee NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Abamugaye bashonje bahishiwe.Nibihangane rwose mu myaka iri imbere ibintu bizahinduka nabo bakire.Nkuko Yesaya 35,umurongo wa 6 havuga,nabo bazasimbuka nka twe .Ni Imana ubwayo yabivuze kandi kubera ko ariyo yaturemye,bizaba nta kabuza kubera ko idashobora kubeshya.It is a matter of time.Nkuko Ibyahishuwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Nkuko .Daniel 2:44,havuga kuli uwo munsi Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubutegetsi bwayo.Kuli uwo munsi kandi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Hanyuma ikureho Uburema,Uburwayi ndetse n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Gusa bible ivuga ko abantu bazaba muli iyo paradizo ari abumvira Imana gusa,nubwo aribo bake.

  • Ndakora Gatare.Ahantu havuga ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ni Ibyakozwe 17,umurongo wa 31.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *