• 26/01/2020 11:43 03

Abakuru b’ibihugu barimo Félix Tshisekedi baraye i Kigali

Mu masaha akuze y’ijoro kuri iki cyumweru nibwo Perezida wa Congo Kinshasa n’abamuherekeje bageze ku kibuga k’indege i Kanombe, mu babakiriye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera, Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibudukikije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.

Ageze i Kigali, Perezida Felix Tshisekedi yaje kwakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Perezida Félix Tshisekedi asanze mu Rwanda abandi bahageze mbere ye barimo uwa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, uwa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly.

Aba bayobozi n’abandi bantu bagera ku 1800 nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Iterambere, Emmanuel Hategeka baje kwitabira inama y’iminsi ibiri itangira kuri uyu wa mbere yitwa Africa CEO Forum.

Emmanuel Hategeka yavuze ko abazitabira iyi nama bazava mu bihugu 70 byo ku migabane inyuranye iri ku isi.

Biteganyijwe ko Perezida wa Togo Faure Gnassingbé azagaragariza abazitabira iriya nama ikerekezo k’iterambere igihugu ke kihaye kuva mu mwaka 2018-2022.

Togo ngo yihaye intego zo gutera imbere kigahera mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kikagera ku iterambere ridasiga uwo ari we wese inyuma kandi ngo uwo mugambi uzagirwamo uruhare n’abikorera ku kigereranyo cya 65% nk’uko bikubiye mu itango Umuseke wabonye mbere y’uko Perezida w’iki gihugu agera i Kigali.

Mu kiganiro bise “Invest in Togo” Perezida Faure Gnassingbé azabwira abazaba bari i Kigai barimo abashoramari, abikorera n’abaterankunga by’uriya mugambi w’iterambere.

AFRICA CEO FORUM ni inama ikomeye ihurirwamo n’abantu bafata ibyemezo mu nzego zinyuranye. Iheruka kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire muri Werurwe 2018 yahurije hamwe abasaga 1 500.

Iyi nama itegurwa na Jeune Afrique Media Group, inafite ikinyamakuru cya Jeune Afrique na The Africa Report, ifatanyije na Rainbow Unlimited, ikigo cyo mu Busuwisi gitegura inama, abayirimo bakaganira ku mpinduka zikenewe ku mugabane wa Africa kugira ngo ujyane n’indi mu ruhando rw’iterambere.

Perezida Felix Tshisekedi yageze i Kigali mu masaha akuze y’ijoro kuri iki cyumweru
Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ageze ku kibuga k’indege
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera
Amadou Gon Coulibaly Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire na we araye i Kigali
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kihariye na mugenzi we Tshisekedi wa Congo
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kihariye na mugenzi we Tshisekedi wa Congo

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Icyo kinyamakuru cye se yazagihinduriye izina, uwo mugabane uhora ubyiruka ntujay ukura cg ngo unasaze ? Ariko ubundi abacuruzi nibo basigaye bazunguza za Leta, bagafata ibyemezo, bagategura inama bagakoranya presidents ? Iyi model y’abanyaburayi y’inama z’ibyuka zirirwa zibera mu bihugu byinshi bya Africa irimo kudukenesha birushijeho !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *