• 26/01/2020 10:39 28

Abakunda Zouk i Kigali Slaï yabaryohereje

Mu ijoro ryo kuwa gatanu mu ihema ryahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cya Jazz Junction, umufaransa Slaï wamamaye mu njyana ya Zouk yanyuze abari bitabiriye iki gitaramo.

Slaï aririmbira abitabiriye igitaramo

Saa tatu z’ijoro nibwo abagize bande ya Neptunez binjiye Ku rubyiniro batangira gushyushya abantu. Nyuma bakurikiwe n’umuhanzi Yverry nawe ukunzwe muri iyi minsi.

Uyu muhanzi wibanda cyane kundirimbo z’urukundo yageze kurubyiniro saa yine, ahera ku ndirimbo ye yise “Uragiye” akurikizaho “Mbona dukundana” n’izindi…

Saa tanu n’igice nibwo umuhanzi Slaï yazamutse ku rubyiniro, ibintu muri Salle birahinduka maze abakunzi be barahaguruka barabyina, uwari witwaje umukunzi we babyinana ingwatira biratinda.

Slaï ageze hagati yaje gusaba umwe mu baririmbyi ba Neptunez kuza bakaririmbana indirimbo “Slowly” ya Meddy.

Abitabiriye igitaramo benshi banyuzwe
Abitabiriye igitaramo benshi banyuzwe

Muri iki gitaramo hibutswe umuhanzi Oliver Mtukudzi wari icyamamare cyane muri Zimbabwe witabye Imana kuwa 23 Mutarama 2019

Herekanwe amashusho ya Mtukudzi ubwo yataramiraga i Kigali muri Jazz Junction.

Uyu mufaransa ukomoka muri Guadeloupe ni icyamamare mu njyana ya Zouk
Umwe mubagize bande ya Neptunez
Abakunzi ba Zouk bari igorora
Byari ibyishimo kuri benshi kwakira Slaï abataramiye i Kigali
Zouk ni injyana ikundwa na benshi

Abazanye n’abakunzi babo byari agahebuzo

Amafoto@R.Kayihura/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Uyu mwana ko mbona ntawari wamugwatiriye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *