• 16/12/2019 2:29 02

Abakunda indirimbo za Kiliziya Gatulika bagiye gushyirwa i Gorora n’umuhanzi Gianadda

Choral Christus regnat ikorera muri Kiliziya Gatulika, Paruwasi  ya Regina Pacis i Remera  yateguye igitaramo cyo kuramya no gusingiza Imana hagamijwe  gukusanya inkunga y’amafaranga azashafa abana bafite ubumuga  butandukanye bafashirizwa mu kigo ‘Inshuti zacu’ cy’ababikira giherereye mu  murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Umuhanzi Gianadda niwe uzasusurutsa cyane abazitabira kiriya gitaramo

Umuyobozi  wungirije wa Christus Regnat  Semuhungu Christophe yabwiye Umuseke ko babitekereje bamaze kwitegereza uburyo uyu muryango w’ababikira wiyemeje gufasha abana bafite ubumuga bwo mumutwe ndetse n’ubw’ingingo ariko bakaba badafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho.

Umuhanzi ukomoka mu Bufaransa witwa Jean Claude Gianadda uzwi cyane mu ndirimo  Trouve dans ma vie ta presence niwe watumiwe ngo azaze gushyushya abazitabira kiriya gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Ukwakira, 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Ukwakira, 2019

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Nta gushidikanya ko aririmba indirimbo nyinshi “ziramya” Bikira Mariya.Ariko umuntu yakizaba impamvu Gatulika ariyo yonyine “iramya” Bikira Mariya kandi bible idusaba Kuramya Imana yonyine.Ijambo “Bikira”,risobanura “isugi”.Ese koko Mariya nyina wa Yezu yabaye isugi ubuzima bwe bwose?Ntabwo bihuye nuko bible ivuga.Dore ingero: Muli Matayo igice cya mbere umurongo wa 25,havuga ko Imana yabujije Yozefu kuryamana na Mariya mbere yuko abyara Yezu.Bisobanura ko nyuma baryamanye nk’umugore n’Umugabo.Ikibihamya neza nuko muli Matayo igice cya 13,imirongo ya 54-56,havuga ko Yezu yari afite barumuna be na bashiki be,ndetse bible ikavuga n’amazina yabo.Nta na rimwe Intumwa n’Abigishwa ba Yezu bigeze “bambaza” Mariya cyangwa ngo bamwite Bikira Mariya.Bible irabitubuza.Tujye tumenya ko iyo usenze mu buryo bunyuranye nuko bible ivuga,bituma Imana itakwemera nk’umukristu.
    Muli Matayo igice cya 15 umurongo wa 9,havuga ko uba uta igihe cyawe.

  • Yewe wowe wiyise Hitimana we!!
    Cyo iririre wowe n’urubyaro rwawe,inyigisho zawe zo zigumanire ndumva ntawagusabye ibitekerezo!

  • Hitimana wee !!!! Komeza win adore uriya mubyeyi urabona ishyano

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *