• 19/01/2020 10:35 59

Abakozi bo mu ngo barifuza uburenganzira nk’ubw’aba Leta

*Kutabafasha gutera imbere bituma baba ikibazo ku gihugu mu bukuru bwabo

Mu biganiro bagiranye n’inzego zitandukanye mu karere ka Muhanga abakozi bo mu ngo bavuze ko bakorerwa ihohoterwa n’abakoresha babo ndetse bamwe bakamburwa umushahara wabo muto cyane baba bakoreye. Ubu ngo barifuza guhabwa uburenganzira nk’ubw’abakozi bigenga cyangwa bakorera Leta.

Abakozi bo mu ngo mu mugi wa Muhanga biganjemo abakobwa

Aba bakozi barengaga 100 bo mu mugi wa Muhanga  bari kumwe na bamwe mu bakoresha babo bitanze bakemera kubaherekeza ndetse n’inzego  zitandukanye za Leta, bagaragaje ko bahura n’ibibazo byinshi bituma badatera imbere bikarangira mu bukuru bwabo bo n’abana babo babaye umuzigo ku gihugu.

Bavuga ko hari abaterwa inda n’abakoresha babo, bakabirukana  kugira ngo bidasakuza bakabambura amafaranga  baba barakoreye, akenshi kandi ngo uyu mushahara ukaba ari na muto.

Abakoresha bamwe ngo babafata nk’abacakara ntibabahe uburenganzira bw’ibanze nk’ubw’abandi bakozi, nk’ikiruhuko, kuzigamirwa, amasezerano y’akazi, kudakubitwa n’ibindi by’ibanze bihabwa umukozi.

Mutuyimana Claudine uhagarariye abakozi bo mu ngo mu Karere ka Muhanga avuga ko inzego zikwiye guhagurukira iki kibazo kugira ngo bahabwe uburenganzira bufite aho buhurira n’amategeko agenga abakozi mu Rwanda.

Mutuyimana ati “mu biganiro twagiranye n’abakoresha bacu batwemereye ko bagiye kudufungurira amakonti tuzajya tubitsaho amafaranga y’umushahara muke baduhemba.”

Aba bakozi bavuga ko usanga bahembwa amafaranga macye, hagati ya 5000 na 10 000Frw ku kwezi, ibi bigatuma ngo batabasha gukoramo iby’ibanze baba bakeneye ngo babashe no kwizigamira cyangwa kuzasubira kwiga ku babyifuza.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyarwanda utegaiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu, Iterambere rirambye n’Imibereho myiza by’Umuryango Rwabuyonza Jean Paul  avuga ko  mu bushakashatsi bakoreye mu Mujyi wa Kigali, basanze  ibi bibazo abakozi bo mu ngo bavuga ari ukuri.

Yavuze ko kuganiriza ababakoresha ndetse n’inzego z’ibanze ku burenganzira bw’aba bakozi ari imwe mu nzira yatuma bikemuka bakabona uburenganzira bakwiye.

Inama yabahuje yarimo n'inzego zitandukanye zavuze ko ihohoterwa bakorerwa rikwiye guhagarara bagahabwa uburenganzira bw'ibanze
Inama yabahuje yarimo n’inzego zitandukanye zavuze ko ihohoterwa bakorerwa rikwiye guhagarara bagahabwa uburenganzira bw’ibanze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye wari waje gukurikirana ibi biganiro avuga ko ikibazo cy’ihohoterwa muri rusange n’irikorerwa abakozi bo mu ngo kimaze gufata intera ndende ku buryo hatabayeho ubufatanye kidashobora kurangira.

Abakoresha bo bavuga ko aba bakozi usanga hari abafite imyumvire yo hasi ntibabashe kuzirikana icyabazanye mu kazi bityo ntibashobore no kwiteza imbere bahereye kuri bike babona muri aka kazi, maze bikarangira nta mumaro kabagiriye.

Gusa ntibahakana ko hari abakoresha bamwe bakorera ihohotera rikabije cyangwa ryoroheje aba bakozi bitwaje ko badafite kirengera.

Mu Karere ka Muhanga umukozi wo mu rugo uhembwa amafaranga menshi ngo ahembwa ibihumbi 10 by’u Rwanda.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • Cyokora bakozi bo mu ngo murambabaje, ibi muri kwaka ngo mufwtwe nk’abakozi ha leta ubibashyiramo arabashuka, umvako ari leta nyine. Kuba mwakubahwa ntimuhutazwe mu kazi mukora nibyo 100%, umuntu ukubita umukozi, umusambanya, wanga kumuhemba ayo bavuganye, uwo akwiriye guhanwa!Ariko kwifuzako ngo babishyurira pansiyo, ubwishingizi bwo kwivuza, konje y’iminsi 30 muhemberwa, amasezerano y’akazi yanditse, ngo kongererwa umushahara ngo muhembwa make (mwiyibagiza ko muba mucumbikiwe, mugaburirwa, mukoresha amazi n’umuriro,muvuzwa n’ababakoresha! Nabyo muzabare amafaranga bitwara), uwaguha ibihumbi 20 akakubwira ko ugomba kwimenya kubisigaye (icumhi, igaburo, kwivuza, amazi, umuriro,…) yakumarira iki? Muraje mwese babirukane mu ngo hasigare hakoreshwa ba nyakabyizi baza gukoropa, kumesa no gukubura 3 mu cyumweru. Guteka gaz yarabikemuye. Ubashuka abanze arebe uko ubushomeri bwifashe hano hanze, ikibabaje kandi abakozi bo mu ngo muri gushuka usanga bose baturuka mu miryango ikennye ya benengofero na sebahinzi. Amaherezo bizarangira ntawugikoresha umukozi wa mu rugo, ni nde uzabihomberamo? Nako ubu bya bisahiranda dufite ubu byamaze gutekereza business bijyiye gukorera mu bakozi bo mu ngo, byibagiweko abanyarwanda bamaze gukena, nimubikora bazabareka mubakoreshe mwenyine ndebeko mubarangiza.

  • Ahubwo muraza kwinera mu mateke,mwikure n,aho mwari muri!
    Mwe ubwanyu ntimuzi ko muri n,umuzigo kurugo!
    Ubu byose biraza kwikora,ahubwo mujye kuzerera ku muhanda!
    : Hamwe na gahunda ya leta yo kubyara bake,hamwe no kutwegereza amashanyarazi,amazi na gaz ku giciro gito,hamwe no kutagira aho tubaza no kubafaburira kubera ibiciro birebire by,ubukode n,ibiribwa bihenze,hamwe na za crèches zivuka amanywa n,ijoro n,abana bakwiga birirwa ku ishuri,hamwe n,iterambere mu mitekerereze surtout ku bagabo(ko uburere bw,umwana bureba bombi),n,ibindi byinshi,….Turaza kubasezerera tubyikorere!!!! Muzatwifuza!!!

  • Mana weeeeee!!!B karyarugo barambabaje!!!Ngo murashaka iki??????Are weeeeee,?????Mufite angahe c sha??????Hummmm!!!Imuntu wabagiriye iyo nama arabahemukiye abakuye mu mafiriti dore ko abenshi muyamenya mugeze aho mukora!!!!!!!Ejo muzasaba ho bazabaha na transport!!!Ibyo kubakubita noo kubambura nanjye simbishyigikiye pe!!!Ariko ibyo byifuzo byanyu…….muraje mubure byose nk’ingata imennye!!

  • Abanya Muhanga ko numva bahemba make ra? Aba bakozi nibyo hari uburenganzira bafite rwose kuko badufatiye runini ariko kurundi ruhande bajye bibuka ko bahabwa buri kimwe cyose mu rugo kandi ubu imibereho irahenze. Ubu hari benshi bifuza n’aho kuryama bahabuze none namwe….!

  • Aba bana ko ndeba nwihaye kubaseka icyo bavuze kwidakwiye nikihe? Mwirirwa muvuga ubucakara mwakorewe cg mukorerwa nabazungu nyamara mukiyibagiza ubucakara mukorera bene wanyu. Ibi bavuga ni ibyifuzo kuko bo wenda batazi nicyo itegeko riteganya ariko mwabakoresha mwe yaba mwagiraga umutima wa kimuntu mukabaha ibyo bemererwa namategeko ibi byose ntibyakabaye bibaho. Wowe ho uravuga nkaho kubakoresha ari impuhwe uba ubagiriye. Iyi myumvire yo kumva ko ugomba gukoroniza uwo urusha ubushobozi igomba gucika rwose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *