Abakobwa bajya gusaba kuboneza urubyaro barabazwa ngo “murasambana?”

*Bahura n’inzitizi zo gusekwa no kwitwa abasambanyi
*Abakoresha udukingirizo ngo bagera hagati bakavuga ngo ntibiryoshye

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nta mabwiriza cyangwa itegeko ribuza urubyiruko, kuva ku myaka umukobwa yabonyeho imihango ya mbere, kubaha serivisi zo kuboneza imbyaro igihe batari kumwe n’umubyeyi wabo, nyamara Ellen Numugisha urwanya inda zitateguwe mu bato avuga ko kugira ngo bahabwe ziriya serivise bigorana.

Ellen Numugisha ukuriye Afri Yan avuga ko abatanga serivise zo kuboneza ku rubyiruko badakwiye kwinjara mu buzima bwarwo barubaza ngo rurasambana

Mu biganiro byahuje Minisiteri y’Ubuzima n’abanyamakuru baharanira amahoro ku wa kabiri tariki 30 Ukwakira, ikibazo k’inda ziterwa abangavu n’icyakorwa mu kuzikumira cyafashe umwanya munini.

Ellen Numugisha ukuriye umuryango w’urubyiruko Afri Yan, avuga ko urubyiruko rutabona amakuru ahagije yarufasha kwirinda inda zitateguwe.

Ati “Iyo mvuga kubona amakuru, barayabona ariko ntibabona ahagije yabafasha.”

Urubyiruko ngo amakuru y’imyororokere rwakayabonye mu babyeyi babo, abarimu, abajyanama b’ubuzima, cyangwa abandi bari mu kigero kimwe cy’imyaka, ariko ruhitamo kwiyumvira amakuru ruhabwa n’abo bari mu kigero kimwe rubaha macye nabo bafite rimwe na rimwe atari na yo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Ellen Numugisha ati “Umwana iyo utamukurikiranye ‘afata risque’ (agakoresha ubumenyi buke afite agakora imibonano mpuzabitsina), bakamutera inda kandi ingaruka zikaba nyinshi.”

Avuga ko abangavu cyangwa ingimbi iyo bashaka guhabwa serivise zo kwa muganga bahura n’inzitizi yo gusekwa no kwitwa abasambanyi.

Ati “Hari imyumvire y’uko bariya bana bajya kwa muganga aho kugira ngo bahabwe serivise abazibaha bakinjira mu buzima bwite bababaza ngo “murasambana?”. Abandi ntibazibaha babasaba kuzana n’ababyeyi.”


Kwa muganga twasanze…

Dr Zuberi Muvunyi ukuriye Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima ati “Nta tegeko ririho ribuza ko umwana ahabwa serivise zo kumurinda guterwa inda keretse iyo umwana atabasha kwivugira nibwo hakenerwa ubwumvikane n’umubyeyi.”

Umuseke kugira ngo umenye ukuri k’uko bikorwa wasuye ikigo Nderabuzima cya Remera mu karere ka Gasabo.

Muganga Godeliva ukora muri serivise zita ku rubyiruko rufite imyaka 10 -24, avuga ko abenshi batinya kubagana nubwo nta mategeko ababuza kubaha serivise ahari.

Ku bijyanye n’abo Godeliva yakira baje kuboneza urubyaro ngo nta we arabona uri munsi y’imyaka 15, yakira abafite imyaka 17-18-19-24, kandi ngo nta mananiza ashyira mu kubaha serivisi cyangwa ngo ajye mu buzima bwite bwabo.

Ati “Birumvikana ko uJe ashaka iyo serivise ndayimukorera, mbanza kureba niba nnta muvuduko w’amaraso afite, nkapima ibiro kandi nkamusobanurira ibijyanye no kuboneza urubyaro uko bimeze.”

Uyu muganga avuga ko ahanini kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina bitera isoni ku buryo umwana atajyana kwa muganga n’umubyeyi we ngo abashe gusaba ziriya serivise.

Abangavu n’ingimbi ngo bakwiye kugana kwa muganga bagasobanurirwa iby’ubuzim bw’imyororokere kubera ko izo serivise zitangirwa ubuntu, haba ari ubujyanama cyangwa serivise zindi zo kuboneza.

Igiteye inkeke, abangavu n’urubyiruko rwagannye Ikigo Nderabuzima cya Remera abenshi ngo bahitamo guterwa inshinge zibarinda gusama cyangwa kwishyirishamo udupira, ngo ntibakunze gutwara udukingirizo kuko abo bakorana imibonano mpuzabitsina bagera hagati bakatwanga ngo ntibiryoshye.

Ibyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko niba badashobora gutwita bashobora kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na HIV n’izindi.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho ibitekerezo by’ababyeyi ku ngingo y’abangavu bemerewe kuboneza urubyaro.

Dr Zuberi Muvunyi avuga ko nta mabwiriza Ministeri y’Ubuzima yashyizeho abuza guha abangavu serivise zo kuboneza cyangwa kubasaba kuzana n’ababyeyi babo

Amafoto@Christophe Hitayezu

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • None se umukobwa udasambana ajya kwaka servisi zo kuboneza urubyaro ngo azikoreshe iki?

    • Kuri wowe se ubundi “gusambana” ni iki? Dukunda cyane gushishikazwa n’iby’abandi bakora tukanabagenera imyitwarire ijyanye n’imyumvire yacu! Niho ibibazo byose bituruka.

  • @Akumiro,urabyumva nyine abazisaba ni abasambana,kandi kutaka izo services n,ubundi ntibibabuza gusambana.
    Benshi bazakubwira ko agira inshuti imwe,ariko nyine nawe urabyumva harimo risques gukorera aho!

    Gusa leta ikwiye kuzagabanya igihe umukobwa. Amara ategereje gushakwa(kugirango abe yemerewe gukora imibonano).
    Umukobwa wabonye imihango ku myaka 14,arasabwa imyaka 7 yose kugirango abe yemerewe gukora ibyo bintu.Ni myinshi!

    Noneho abenshi barongorwa bafite hejuru ya 30.
    Ubwo uribaza urwo rugamba rw’iyo myaka yose!!?? Kandi umubiri,udusore na ba sugerdadies bari aha,bakugendaho amanywa n,ijoro?!
    Twararushye!

  • Ibyo Ellen avuga niko bimeze.abatanga services z’ubuzima bw’imyororokere (harimo no kurinda inda zitateganijwe) usanga bashaka kwivanga mubuzima bwite bw’ababagana.
    Wibaze ukuntu ujya kugura agakingirizo muri pharmacy umukozi akakubaza impamvu utifata? Noeneho wajya kugura pills bwo bikaba agahebuzo.
    MINISANTE niyongere ubumenyi kubakozi

  • @Carine
    Abanyabyaha se ko umuruho wanyu utazigera ushira, kereka nimwikubita agashyi mukagarukira Imana.

  • Ninde wakibeshye ko services za leta iha abaturage bayo zigendana nayo marangamutima yawe ngo abanyabyaha? Wowe ntacyaha ugira ngaho shaka isi yawe ubamo itagira ibyaha maze ureke abashaka gufasha abana bacu babafashe.

  • Ubundi gusambana ni iki
    Icyo kigabo kivugika nabi
    Muzaduhindurire uko mwakita mu rurimi rundi
    Njyewe nkigisha urubyiruko
    Muri planing family
    Twakoreshaga
    Ijambo rigira gutya
    Nakoze urukundo ni inshuti yanjye
    Naho uvuze gusambana nziko nta mwana wa 12 na19 wagaruka aho
    Kuko nibyo bakora babikora
    Bafite ubwoba
    Muzumve petero na ka kana
    Rero abana bacu nitwe tubashinzwe
    Mureke tubashe mwo kubita abasambanyi
    Kandi nukuri kera nta bana basamvanaga kugera muri 2008 hari hakiriho agahengekero
    Mu bana
    Ariko 2018 niba ari kubera IT iri kwihuta ikabahitana
    Nukuri nibintu biteye ubwoba
    Cyera nta mwana watinyukaga gukora ibibi
    Abashinzwe service ni bakoreshe amazina yoroshye abana babagane

  • @MIM,n,ubwo urengereye mu kunshinja,ariko mu butungane bwawe,icyaha si ugusambana gusa,nawe ntubuze ibindi byakubase.
    Harimo n,icyo cyokwigira mwiza,abandi ukababonamo amashitani.
    Uwiteka akugenderere!

    • @Carine: ongeraho ko benshi mu aba baririmba ngo ibyo “gukizwa, kugarukira Imana, …” babarongora nk’isazi, babyara mu kajagari, nta musanzu uzwi bagira mu iterambere. Icyo bazi ni ukwitaka ngo ni intungane, ikibaranga ni uburindagizi bwahawe intebe n’ingirwa madini birirwamo. Nge nta masomo yabo ku myitwarire nkeneye na busa.

  • nonese nyine ntimusambana. mujye musubiza muti yego kwifata ntitwabishobora gusambana twabigize nko kunywa amazi.

  • Mu mategeko ahana y’u Rwanda gusambanya umwana ni icyaha gihanwa. Ko duhora dushishikarizwa gufata buri mwana nk’uwacu, waba uri umubyeyi ukora mu ivuriro, umwangavu yaza kukwaka servisi zo kuboneza urubyaro ntumubaze abagabo aryamana nabo n’impamvu abikora? Ubwo se mwe murumva nta guhishira icyaha birimo? Muri make ni nk’aho mwabwiye abaganga muti: ntibibareba kumenya niba umwana aryamana n’abasore cyangwa abagabo cyangwa ingimbi. Ikibareba ni ukumuha servisi asaba. Mu yandi magambo: ntimushinzwe kumenya abasambana n’abadasambana, icyo mushinzwe ni ukubarinda ingaruka z’ubusambanyi. Twibutse ko muri servisi abangavu bemerewe, no gukuramo inda birimo (kuba waratewe inda utaruzuza imyaka y’ubukure bikwemerera kuyivanamo). Ariko ibi bintu turimo tuba twumva uburemere bwabyo? Kandi ubu wasanga bamwe mu bicaye hariya bavuga biriya bintu bitwa abakristo, bajya no gusenga ku isabato no ku cyumweru. Bagahindukira bagashishikariza abantu gusuzugura amategeko y’Imana, bakibanda kuy’abantu.

  • Bariya bakuze bafite abana buriya? Cyangwa babaye abana?

  • Baba bababaza ibiki se ko n’ubundi biba byigaragaza? Wajya gusaba kuboneza urubyaro ukabaza ngo urasambana???? None se inda yinjira utasambanye wowe mukobwa udafite umugabo uhabwa n’amategeko????? Ababibabaza n’abo bibabaza ngo binjiye mu buzima bwabo bose ni bamwe. Wowe se ujya gusaba urushinge rwo kudasama uri umukobwa urumva nyine utaba wigaragaje ko uri umusambanyi?????? Kwa Jina la Yesu

  • Nta tegeko na rimwe ribuza abantu gukora imibonano mpuzabitsina hano ku isi iyo bageze kuri majorité sexuelle.Ikibazo ni ” Bafite ubuhe buryo bwo kwirinda kubyara bidateganyijwe?”

  • @Citoyen & Carine
    Muracyafite amahirwe yo guhinduka, mukarangamira agakiza.

  • @Gatera
    Iry’Imana se? Kereka niba utayemera

    • Ariko ahubwo njyewe ikibazo mfite si icyo cyubusambanyi,ahubwo icyo nibaza ku bakobwa bajya kuboneza cg kulinganiza urubyaro,baba ahubwo bazi niba rwo banarufite ?

  • Mwese murimo murivugira ibyo mubonye ntimuzi agahinda Imana ifite kubera ubusambanyi bwahawe intebe mu Rwanda. Birababaje kubona Leta yicecekera nkaho ntakiyihangayitse imbere y’ubusambanyi karundura bumaze gushinga imizi. Hari bamwe basigaye bavuga ngo Leta ntacyo yavuga kuri icyo kibazo mu gihe bamwe mu bayobozi nabo usanga ari abasambanyi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *