• 27/01/2020 1:10 06

Abakinnyi 12 ba Rayon barakatwa amafaranga ku mushahara

Bamaze kwakira ku kibuga k’indege i Kanombe bari bateganyirijwe kwakirwa byimazeyo no gushimirwa muri Matina Motel mu mujyi wa Kigali ahari hateguwe amafunguro n’ibinyobwa by’abantu barenga 50, bahageze ariko abayobozi n’abakozi ba Rayon bisanze bonyine n’abakinnyi barindwi gusa muri 19 bajyanye. Byabarakaje babafatira ibihano.

Abakinnyi barindwi muri 19 Rayon yajyanye muri Nigeria nibo baje kwakirwa
Abakinnyi barindwi muri 19 Rayon yajyanye muri Nigeria nibo baje kwakirwa

Mu kuva ku kibuga k’indege abakinnyi bamwe bahise bafata inzira zabo baritahira nubwo bwose ngo bari bamaze kumenyeshwa ko hari ‘dinner’ yabateguriwe kuri Matina Motel,  ya Visi Perezida wabo Freddy Muhirwa.

Bahageze bakabura abandi Muhirwa yagize ati “Birababaje kuba duhaguruka turi abantu 40 tubaherekeje twagera aha tuje kwakira abakinnyi 19 tukisanga turi kumwe na barindwi (7) gusa! Kubwanjye ntabwo binshimshije.”

Arakomeza ati “Kuva nkiri Visi Perezida wa Rayon ibi ntabwo nzabyihanganira. Tugiye gutangira shampionat, ntabwo ibintu nk’ibi twabikoreramo, tugiye gutangira kubahana duhereye kuri ibi.”

Muhirwa yahise asaba Kapiteni w’ikipe Manzi Thierry, we wari hano, gukora raporo afatanyije n’umunyamabanga w’ikipe Bernard King, no kumenyesha abakinnyi bataje kwakirwa hano ko bagiye gukatwa amafaranga ku mushahara wabo.

Visi Perezida Muhirwa na Perezida Paul Muvunyi ntibashimishijwe n'iyo myifatire
Visi Perezida Muhirwa na Perezida Paul Muvunyi ntibashimishijwe n’iyo myifatire

Muhirwa avuga ko niba bashaka kubaka ikipe ikomeye yarenga aho bageze ubu bisaba kugira abakinnyi bafite ikinyabupfura.

Ati “abakinnyi iyo dusinyanye nabo hari ibyo tubagomba ariko nabo hari ibyo batugomba, iyo hari ibyo batubahirije hari amafaranga bakatwa ku mishahara yabo.”

Umuseke nturabasha kuganira n’aba bakinnyi bataje kwakiranwa n’abandi ngo wumve impamvu zabo.

Abo bose bataje kwakirwa uko byari biteganyijwe ngo barabandika bakatwe amafaranga kubera kwanga kwifatanya n’abandi. Visi Perezida avuga ko ibi byahindurwa gusa na Perezida w’ikipe.

Muhayimana Claude Perezida w'abafana ba Rayon yashimye uko ikipe yitwaye muri iri rushanwa ry'ayabaye aya mbere iwayo
Muhayimana Claude Perezida w’abafana ba Rayon yashimye uko ikipe yitwaye muri iri rushanwa ry’ayabaye aya mbere iwayo
Umutoza Robertinho yashimiwe ko yakoze ibikomeye mu gihe gito amaranye n'ikipe
Umutoza Robertinho yashimiwe ko yakoze ibikomeye mu gihe gito amaranye n’ikipe
Abakinnyi bataje kwakiranwa n'abandi babigayiwe ndetse ngo barabihanirwa
Abakinnyi bataje kwakiranwa n’abandi babigayiwe ndetse ngo barabihanirwa
Abayobozi b'ikipe ntibishimiye kuza kwakira abakinnyi no kubashimira bagasanga haje mbarwa
Abayobozi b’ikipe ntibishimiye kuza kwakira abakinnyi no kubashimira bagasanga haje mbarwa
Kapiteni w'ikipe Manzi na Rutanga bari bahari
Kapiteni w’ikipe Manzi na Rutanga bari bahari

Photos©JPNkundineza/Umuseke

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Birababaje. Bagomba guca umuco wo kudahana. Ntabwo bagomba gusuzuzugura abayobozi. Natwe abafana twarihanganye.Ibyo ni ukudaha agaciro abayobozi. Babacisheho akanyafu.

  • Ariko rero iriiya yitwa Indiscipline,nibabaribabwiyeko baribwakirwe bagahitamo gufatizigana iwabo,bagomba guhanwa ,bareke igukinisha umukoresha,gusaburiya nibarinuwabashutse NGO batahe yababeshye,ubwose ntibaziko ibyobaribabateguriye bigomba kwishurwa bigakoreshwa ahokubimena.

  • Njyewe mbona mu mitwe y’abakinnyi bacu (abenshi hapana bose) hibereyemo amazi nabwo y’ibiziba! Ngaho nimunyumvire koko, sha kutiga n’akaga ndakurahiye

  • Ubwo batangiye kwiyumvamo ibitangaza kubera Aho bagejejwe n’a Rayons. Nibahanwe ushaka agende kuko kugirango umukinnyi w’umuhanga utagira ikinyabupfura birutwa no kugira umukinnyi usanzwe ariko ufite ikinyabupfura. Ibyo baribyo babigizwe na Rayons n’abandi baza bakabarusha.Pierrot,Tshabalala KO bagiye ntitwageze milieu 1/4?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *