Abakiniye Amavubi U15 muri CECAFA ya 2019 biganje mu bahamagawe muri U17 | UMUSEKE
Kwamamaza

Abakiniye Amavubi U15 muri CECAFA ya 2019 biganje mu bahamagawe muri U17

Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 17, Yves Rwasamanzi yahamagaye abakinnyi bazakina imikino ya CECAFA U17, 2020, izaba mu Ukuboza mu Rwanda.

Amavubi U15 yitabiriye CECAFA umwaka ushize

Ikipe izahagararira u Rwanda, yiganjemo abakinnyi begukanye umwanya wa gatanu muri CECAFA y’Abatarengeje imyaka 15 yabereye muri Erithrea mu mwaka ushize wa 2019.

Rwasamanzi Yves usanzwe atoza Marines FC akaba anazwiho kuzamura impano z’abato, Ni we uzatoza iyi kipe, Mu gihe Gatera Mussa utoza Espoir azaba yungirije naho Kabalisa Calliope akazatoza abanyezamu.

Ibihugu bizitabira imikino Ya CECAFA izaba guhera tariki ya 13-28 Ukuboza ni Tanzania, Uganda, South Sudan, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia, Kenya n’ u Rwanda ruzakira iyi mikino.

 

Abakinnyi bahamagawe bazahagararira u Rwanda muri CECAFA 2020:

Abanyenzamu:

  • BYIRINGIRO James
  • RUHAMYANYIKO Yvan
  • CYIMANA Sharon
  • NIYONSABA Ange Elia
  • MUGISHA Edrick Kenny

Ba Myugariro:

  • ISHIMWE Veryzion
  • MBONYAMAHORO Sérieux
  • NIYONKURU Fiston
  • NSHUTI Samuel
  • ISHIMWE Moïse
  • MASABO Samy
  • SHEMA NGINZA Shemaya
  • MUHIRE Christophe
  • ISHIMWE Rushami Alvin
  • OLEKA Salomon

Abakina Hagati:

  • MWIZERWA Eric
  • HOZIYANA Kennedy
  • IRADUKUNDA Pacifique
  • NIYOGISUBIZO Asante Sana
  • NIYO David
  • CYUSA Mubarak Akrab
  • RWAGASORE Sharifu
  • RUGAMBWA Fred
  • IRADUKUNDA Siradji,
  • MUVUNYI Danny
  • TABARO Rahim
  • RWATANGABO Kamoso Steven
  • ITANGISHAKA Hakim
  • SALIM Saleh
  • SIBOMANA Sultan Bobo
  • IRAKOZE Jean Paul

Ba Rutahizamu:

  • IRIHAMYE Eric
  • CYUSA Yassin
  • NIYOKWIZERWA Benjamin
  • NSHINGIRO Honoré
  • AKIMANIZANYE Papy Moussa
  • SHAMI Chris
  • MUSANA Arsène
  • UWIZEYIMANA Célestin

Abatoza:

  • RWASAMANZI Yves: Umutoza mukuru
  • GATERA Musa: Umutoza wungirije
  • KABALISA Calliope: Umutoza w’abazamu
  • ADDA Benamar: Ushinzwe ‘Fitness’ no gusesengura amashusho

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *