• 27/01/2020 2:40 31

Abakekwaho uruhare muri Jenoside baridegembya muri Africa y’Amajyepfo – Mutangana

*Gufata Kabuga na Mpiranya n’abandi bakekwaho Jenoside birasaba imikoranire n’Umuryango w’Abibumbye ukotsa igitutu ibihugu barimo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 6 Kamena 2019, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko u Rwanda hari abo rwatangiye gukurikiranaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu birwegereye nka Kenya, ariko anagaragaza ko hari Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside bidegembya muri Africa y’Amajyepfo.

Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT na Jean Bosco Mutangana bavuga ko imikoranire ihari izatuma abakekwaho Jenoside batarafatwa igihe kizagera bagashyikirizwa inkiko

Mu bandi bidegembya ngo ni Abarundi  bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko Leta y’u Burundi n’inzego z’ubutabera nta bushake zagize zo kubakurikirana.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana mu kiganiro yafatanyijemo n’Ubushinjacyaha bw’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (International Residual Mechanism For Criminal Tribunals, IRMCT), Serge Brammertz batanze amakuru mashya ku mikoranire y’inzego bombi bakuriye n’aho bigeze gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakishwa n’ubutabera.

Aba bashinjacyaha bavuze ko hari ikizere ko abakekwaho Jenoside yakowe Abatutsi baba Kabuga Felicien na Protais Mpiranya n’abandi bazafatwa bagashyigikirizwa inkiko hagendewe ku mbaraga zashyizwe mu kumenya abo bantu aho bari.

Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, yavuze ko hari imikoranire hagati y’urwego ayoboye n’Ubushinjacyaha mu Rwanda, haba mu gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayipfobya, uyu munsi yavuze ku batesha agaciro ibyakozwe n’ubutabera n’abagerageza kwivanga mu mikorere yabwo, nabyo ngo ni bumwe mu buryo bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari Abanyarwanda batanu bafashwe bakekwaho kwivanga mu mikorere ya ruriya rwego, bakaba ari Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuligize bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amazina y’abatangabuhamya barindiwe umutekano, kuvuga amakuru y’urukiko y’ibanga no gushaka gutanga ruswa mu rubanza rw’Ubujurire rwa Ngirabatware Augustin.

Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yavuze ko bene aba bantu n’abandi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bazarwanywa, ndetse anavuga ku byo gushakisha abagize uruhare muri Jenoside batarafatwa.

Ati “Nzi ko muba mukeneye kumenya amakuru mashya ku bantu bakihishahisha bakekwaho ibyaha nka Kabuga, Mpiranya n’abandi, twabwiye Akanama gashinzwe Umutekano ko bariho, tubaha amakuru akenewe ku bihugu dukeka ko bihishemo tukabasaba imikoranire.”

Yavuze ko bakomeza gukurikirana babaza icyakozwe ariko ngo biragoye kuvuga aho iperereza rigeze mu ruhame.

Kuri Jean Bosco Mutanga avuga ko abihisha ubutabera bakekwaho uruhare muri Jenoside bafite amayeri yabo bakoresha bihisha ariko ko hari ikizere ko bazafatwa.

Mutangana yavuze ku kibazo cy’Abanyarwanda benshi bari mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo aho bidegembya ariko avuga ko hari n’imikoranire yo kugira ngo abo bantu bazakurikiranwe.

Yavuze ko hari ubanza rw’Abaregwa Jenoside rubera muri Uganda, urundi muri Kenya, muri Mozambique, Malawi na Zambia, bityo ngo hakenewe kuvugana n’ibihugu bya hariya ndetse na Congo Kinshasa kuko hari benshi bahahungiye.

Ikindi kibazo cyavuzwe ni icy’Abarundi bakekwaho kurigira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Leta yaho n’inzego z’ubutabera ngo ntacyo zikora ngo baburanishwe.

Mutangana ati “Abarundi benshi bagiye bakatirwa imyaka 25 muri Gacaca kandi ntibari mu Rwanda, kandi  bisanze mu Majyepfo, nko muri Gisagara ahitwa i Kabuye hari urwibutso rushyingiyemo imibiri ibihumbi 50 y’abishwe muri Jenoside, iyo Jenoside yabereye i Kabuye, Ndora na Buganza hari Abarundi b’impunzi bari aho bishe Abatutsi kandi nta n’ubwo bari babazi amazina, bizafata igihe ngo buri wese aryozwe icyaha yakoze ariko hari ikibazo cy’ubushake buke bwa Leta yaho.”

Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT avuga ko batazihanganira abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Nibyo guhera kuri Kayumba Nyamwasa nuriya barashe ejobundi.Ariko ntakibazo nibatizana tuzabasangayo tubarangirizeyo..

  • Afrika yepfo bo ntakibazo tuzabarasirayo. Ikibazo nabo mu Burundi kuko tugiyeyo imbonerakure zotumesura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *