• 24/01/2020 12:17 01

Abahanzi Nyarwanda bashishikazwa n’iby’ahandi – Muyoboke

Muyoboke Alex umwe mu bajyanama b’abahanzi anenga abahanzi bikuye muri Salax Awards kuko ngo bashishikajwe n’ibihembo nka Afrima byo hanze batabanje no gutekereza ku by’iwabo.

Alex Muyoboke ufasha abahanzi akanategura ibiteramo
Alex Muyoboke ufasha abahanzi akanategura ibiteramo

Muyoboke yakoranye n’abahanzi benshi agira aho abafasha kuva no kugeza impano zabo, muri bo; Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina na Allioni barikumwe ubu.

Muyoboke kandi ategura ibitaramo bya muzika n’imyidagaduro. Ni umwe mu nararibonye z’ibijyanye n’iki gice mu Rwanda.

Uyu mugoroba wa St Valantin, Muyoboke yateguye igitaramo cya ‘Silent Disco’ kirimo abaDJ bakomeye banyuranye kibera ahitwa Pacha Club Kimironko.

Kubwe abona nubwo ibihembo bya Salax bidateguye neza 100% bitashingirwaho n’umuhanzi yivanaho amahirwe yo kwegukana igihembo kuko n’ibyahandi bitaba biteguye neza 100%.

Kuri we kandi abona ko ibyaba bitagenda mu mitegurire y’irushanwa abo bahanzi bashobora gutanga umusanzu wabo mu kubinoza aho kwishyira ku ruhande.

Ati “Nibareke gushishikazwa na za Afrima barebe iby’iwacu tubikosore ni ibyacu.”

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *