• 08/12/2019 10:40 26

Abagize inteko ya ACP basanga Africa idakwiye gukomeza gutegera amaboko ab’Iburayi

Ibi byagarutsweho mu nama ya 55 y’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (ACP) aho abagize ihuriro bagaragaje ko Afurika itagomba gukomeza gutega amaboko ku Burayi ahubwo ko ikwiye kwishakira ibyayiteza imbere.

Hon Edda Mukabagwiza wari uhagarariye u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko ya ACP

Iyi nteko ibera mu Rwanda izakurikirwa n’inteko Rusange y’Inama ya 38 y’Inteko lshinga Amategeko na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU).

Abagize ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu bavuga ko kugeza ubu ari imishinga 40 iganirwaho n’ibihugu biyigize, ikigamijwe ni uguharanira ukwigira kw’ibihugu n’iterambere ryabyo no gukemura ibibazo bikigaragara.

Hon Jean Marc Kabund ni Vice Perezida w’inteko ishinga amategeko ya RD.Congo avuga ko mu bihugu bigize umuryango w’ACP harimo ibifite ibibazo bijyanye n’ubukungu ku buryo bikeneye kuzamurwa, hakaba n’ikibazo k’ibura ry’imirimo mu rubyiruko, ibibazo byugarije umugabane waAfurika by’umwihariko.

Yagize ati “Mbere y’uko tugera mu mwaka 2030 ningombwa ko ibi bihugu bifashwa na byo bikazagera ku ntego y’iterambere byifashishije bimwe mu biboneka mu bihugu byabo.”

Hon Jean Marc Kabund akomeza avuga ko kuba ibihugu byo muri Afurika byaba bigitega amaso ku Burayi nta gitangaza kirimo kuko raporo nyinshi zisohoka zigaragaza ko ubukungu bwa Afurika bukiri buke, gusa nk’abanyamuryango ba ACP batekereje ko Afurika idakwiye gukomeza gushakira amaramuko ku bihugu by’Uburayi .

Ati “Ntituvuze ko dushaka gushyira iherezo ku nkunga twahabwaga n’Uburayi, dushaka ko  imisanzu y’ibihugu by’ibinyamuryango bya ACP yajya itangirwa igihe.”

Avuga ko hari ibihugu bidatanga imisanzu yabyo kandi ari yo ACP igenda yifashisha mu bikorwa by’iterambere, ibyo ngo bikaba ari zimwe mu mbogamizi zitera Afurika guhora igaragara muri za raporo z’ubukungu nk’ikiri inyuma.

Ati “Ibyo bihugu biramutse bitekereje ko kudatanga umusanzu wabyo bidindiza imikorere y’ihuriro bidatuma dutega amaboko ku Bumwe bw’Uburayi, ntekereza ko yaba ari intangiriro nziza yo kugera ku bwigenge twifuza.”

Hon Edda Mukabagwiza  ni Vice Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite   wari uhagarariye u Rwanda muri iyi nama,  avuga ko uyu muryango wabayeho guhera mu 1975 kuva icyo gihe hari intambwe ibihugu byagiye bitera harimo no guhindura imikorere.

Avuga ko uyu muryango ugitangira ibihugu byinshi byari bishingiye ku mfashanyo kuko ngo watangiye ari amasezerano ya Rome, mu 2000 ahinduka amasezerano ya Cotonou ahabwa imyaka 20.

Ati “Ibihugu byatangiye kuganira nyuma y’aya masezerano ikizakorwa  kuko muri iyo myaka 20 wabonaga ibihugu bishingiye ku mfashanyo, ntabwo twumva ko guhora ushingiye ku mfashanyo ari uguteza imbere igihugu n’umuturage.”

Akomeza avuga ko igishimishije ari uko abenshi bamaze bumva ko iterambere ry’umuturage ari iry’igihugu, aya masezerano azakurikira aya Cotonou hazarebwa uko imikorere inoga.

Ati “Kabone nubwo twaguma mu muryango umwe wo gukomeza kungurana ibitekerezo no gutera imbere, ariko ikitwa ko Afurika yashyize imbere kikaba ari cyo duteza imbere.”

Hon Dr Tulia Ackson ni Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Tanzania, avuga ko bishoboka ko Afurika ishobora kwishakamo ibisubizo biciye muri yo, nko muri Afurika yunze Ubumwe.

Izi nama zitabirwa n’abantu bagera ku 350 baturutse mu bihugu 107 birimo 48 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, 16 byo muri Karayibe na 15 byo muri Pasifika n’abazaturuka mu bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi, 28.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ibyo Honorable Mukabagwiza avuga nibyo.Africa ibishatse yatera imbere,kubera ko ifite natural resources na manpower.Ariko icyo Africa izira ni ibintu 2: Corruption and bad governance.
    Usanga ubukungu bw’igihugu bwibereye gusa mu gatsiko k’abantu bafite ubutegetsi,basahura igihugu,barinzwe n’igisirikare kitwa ngo ni ingabo z’igihugu,nyamara henshi kiba kirinze inyungu z’abantu bake bafite ubutegetsi.Wa mugani isi izamera neza aruko Imana ikuyeho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Nkuko bible ivuga,ibyo bizaba ku munsi w’imperuka,ubwo Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *