• 12/12/2019 3:19 05

Abafite ubumuga kuri bo uburezi budaheza ntiburabageraho

Umuryango UWEZO w’abafite ubumuga uvuga ko akato kuri bo mu muryango nyarwanda kari no mu burezi, Honorine Tuyishimire umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kugira ubugufi bukabije avuga ko mu bintu u Rwanda rwiyemeje gukora mu guteza imbere abafite ubumuga byakwibanda ku burezi.

Bamwe mu bagize Umuryango WellChair Foundation ubwo batangaga amagare ku bana bafite ubumuga i Nyanza muri HVP Gatagara muri Kemena 2019 (Archives)

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 25 Nyakanga, uyu muryango UWEZO waganiriye n’abanyamakuru ugamije kugaragaza ko hari imbogamizi abafite ubumuga bagihura na zo.

Honorine Tuyishimire yagize ati “Mbona ibintu byose bipfara ku kuba harabuze uburezi buri muntu wese akiga. Ingaruka zigera ku bafite ubumuga ntizabaho umuntu yiganye n’abandi bamumenyera ntabwo bamuheza.”

Avuga ko ufite ubumuga igihe yaba yarize byamufasha ko na we agira amakuru ku rwego rumwe n’abandi kuko yaba afite aho ayakura akabasha kugera ku cyo ashaka kumenya.

Ati “Imirimo ibura kubera ko abantu batageze mu ishuri ngo bige.”

Avuga kuba abantu bafite ubumuga bakwigana n’abatabufite ikibazo cyo kutabasha kugera ahantu bitewe yenda n’uko inzu yubatse kitabaho kuko bajya bamenya ko aho hantu hari n’abafite ubumuga bahiga bakaborohereza.

Yagize ati “Mbona hakwibandwa mu kurwanya itoteza (discrimination), ihezwa mu mashuri ku bafite ubumuga bakabasha kwiga kuko bize n’umuryango nyarwanda ubafata nk’abandi bantu nta kibazo kindi cyakongera kuzamo.”

Omar Bahati Umuyobozi w’Umuryango UWEZO avuga ko Leta y’u Rwanda hari ibintu yiyemeje gukora nk’inshingano zigera kuri 24 zigamije guteza imbere abafite ubumuga hagendewe ku masezererano mpuzamahanga y’abafite ubumuga ku Isi.

Ziriya nshingano zibumbiye mu byiciro bine; harimo kurandura akato n’ihezwa mu bukundu, uburezi budaheza n’ikiciro  kijyanye n’ikoranabuhanga.

Bahati avuga ko kugira ngo ibyo u Rwanda rwiyemeje gukora bigerweho, hakwiye gushyirwaho ingengo y’imari yihariye kuri izo gahunda rwiyemeje, agasaba ko Leta mu byo yiyemeje gukora kugeza mu 2020 yagakwiye gushyira imbaraga mu burezi.

Ati “Muri rusange ntabwo abantu bafite ubumuga bose bari bagira amahirwe yo kujya ku ishuri, n’abo tubona bajyayo  cyangwa n’abagize amahirwe yo kujya muri za Kaminuza baracyari bake ugereranyije n’abakiri mu ngo.”

Avuga ko ku bafite ubumuga bukabije n’ubwo kutabona, kutumva bo ngo amashuri yabo ni make bitewe na politike y’uburezi itarashyirwamo imbaraga nyinshi kuri icyo kiciro cyabo. Ikibazo gikomeye ngo kiri cyane ku bijyanye no kubona ibikoresho ndetse n’ubumenyi bw’abarimu babigisha.

Akomeza avuga ko mu bibazo abafite ubumuga bagihura na byo bikwiye kwibandwaho cyane birimo n’iby’ubuvuzi.

Ikijyanye no kubona umurimo ngo nu bwo ni ikibazo ku rubyiruko rwose rwo mu Rwanda ariko ku bafite ubumuga ho  hiyongeraho n’imyumvire ituma n’uwakabonye akazi atagahabwa n’aho hakorerwa akazi akaba adashobora kugerayo.

Bahati Omar Umuyobozi wa UWEZO avuga ko iyo umuntu ufite ubumuga agiye gusaba serivisi runaka ikintu cya mbere babanza kumubonamo ari ubumuga afite aho kureba ikimugenza.

Ati “Mbere y’uko wamwakiriye nk’uko wakira abandi baje bakugana ahubwo atangira kwibaza uko amwakira cyangwa se akagiramo n’ubwoba bw’uko amwakira.”

Mu byo u Rwanda rwiyemeje kuzakora mu guteza imbere abafite ubumuga harimo ko muri 2020 muri buri shuri mu abanza  hazaba harimo umwarimu ufasha abafite ubumuga.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *