• 19/01/2020 9:47 28

Abadepite bemeje rya tegeko Perezida yasabye ko ryasubirwamo

Kuri uyu wa kabiri, Inteko Ishinga Amategeko yemeje  itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha perezida wa Repubulika yari yasabye ko ryasubirwamo.

Abadepite bose bitabiriye imirimo y’inteko bemeje iri tegeko

Hon Rubagumya Furaha Emma perezidante wa komisiyo ya politike yasuzumye ikananononsora ingingo 7 perezida wa Repebulika yari yarasabye ko zasubirwamo, yagarutse ku byo bagiye basuzuma n’ibyo bagiye banozamo.

Muri izo ngingo harimo  ingingo ya 34, 101, 164,204,216, 223 na 240  buri ngingo muri izi komisiyo yazikozeho isuzuma inazitangaho imyanzuro.

Muri raporo komisiyo ya politike yasubiyemo ingingo 31 zirimo ziriya zirindwi n’izindi 24 zasubiwemo  kubera impamvu zinyuranye harimo  ya 69 ivuga ku mazu afungirwamo abantu.

Hon. Rubagumya Furaha Emma yavuze ko mu ngingo ya 69 havugwagamo ubugenzacyaha mu gihe n’ubushinjacyaha  bufunga ukekwaho gukora icyaha mu nzu zivugwa muri iriya ngingo.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode yagize ati “Ibi biraza kubafasha kuvuga ngo dore ahemerewe gufungirwa hatari ahanyuranyije n’amategeko.”

Ministiri Evode avuga ko  kuba hari abantu bajya bavugako bafungirwa ahantu hatemewe n’amategeko  ngo ari ikibazo cy’abantu badashyira mu bikorwa ibyo amategeko ategenya.

Ati “Ubundi twe ntitwibaza ko ikibazo cyari itegeko kuko ikibazo muri iki gihugu dukunze kugira ntabwo ari ikibazo cy’amategeko  ni ikibazo kiba mu kuyashyira mu bikorwa  ariko iyo tubonye ingingo runaka twayinoza kugira ngo ibe yumvikana kurushaho turabikora kugira ngo hatazagira n’uwitwaza ko atayumvaga neza.”

Akomeza avugako iyo abakoresha amategeko bababwira ko hari ingingo itumvikana cyangwa hari iteza ikibazo mu kuyishyira mu bikorwa  barongera bakabisobanura kurushaho.

Uwizeyimana Evode avuga ko itegeko ryari ryarohererejwe perezida wa Repubulika ngo arisinye risohoke mu igazeti ya leta ariko biza kugaragara ko hari ibikwiye kunozwa kurushaho.

Ati “Iyo perezida wa Repubulika mbere yo gusinya itegeko asanze hari ingingo zikwiye gusubirwamo cyangwa hari ikibagiranye cyangwa hari ingingo ziri mu zo agiye gusinya zinyuranya n’andi mategeko ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko gusubiramo iryo tegeko.”

Itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryatowe n’abadepite  63 bose bitabiriye imirimo y’inteko rusange.

Perezida wa komisiyo ya Politiki yasuzumye iri tegeko
Perezida w’Inteko atangiza imirimo y’inteko rusange

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Harya nibande bari batoye iryambere ?

  • Hhhhhh,, abadepite dufite numuti wamenyo,, none x sibo Bari batoye niryambere?!!

  • Aba badepite biragaragara ko ntacyo bakora usibye gushyiraho stamp gusa bigakomeza ahubwo byaba byiza bagiye baza kuri TV bagasobanura ibyo batoye bamwe ntanibyo bazi abantu bahita bisekera gusa ariko ntawabarengaya none se ko baba batatowe nabaturage ahubwo baba bahiswemo urumva arinde wababaza icyo icyo bashinzwe? Harya nomuri Arusha niyi parlement bari kudushyiriraho£?

  • Haha go bye kandi mwemezwa ko umuntu ufunze bunyuranye n’amategeko agomba guhita arekurwa,aho kuvuga ngo birakosorwa gusa.

  • Ni agahoma munwa pe ! Ndi Perezida Kagame bose nabashyira mu muhanda nkabasimbuza abazunguzayi . None se aba bazamarira iki igihugu niba bazajya bamenya itegeko ari uko His Excellence aryanze bakabona kurisubiramo!!!

  • Njye nibaza niba koko abadepite bacu bazi neza inshingano zabo mu bijyanye no gutora amategeko. Nibaza niba bakora ubusesenguzi buhagije mbere yo kwemeza umushinga w’Itegeko ngo barebe ingaruka n’inkurikizi mbi bishobora kugira ku baturage.

    Ibyo kujya twitorera abadepite imbona nkubone, badashyizweho n’amashyaka bakomokamo, byo biracyari kure nk’ukwezi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *