• 13/12/2019 9:26 45

Abadepite banze ku nshuro ya kabiri ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubuhinzi

*Abadepite ngo bumvise Minisitiri avuga ko ‘Ubuhinzi n’Ubworozi nta kibazo bifite’
*Kuva saa kenda z’igicamunsi kugera saa 19h39 Minisitiri asobanura ibibazo 28 ntibanyurwa

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yamaze amasaha agera kuri ane yicaye imbere ahaba ibisobanuro mu magambo biherekeje ibyo yatanze mu nyandiko ku bibazo 28 yabajijwe nyuma y’ibyo Komisiyo y’Ubuhinzi yasanze mu giturage bitagenda neza mu buhinzi n’ubworozi. Ibisobanuro bye Abadepite babyanze.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamaze umwanya munini asobanura ibibazo biri mu buhinzi n’ingamba ariko ntibyanyura Abadepite

Mu bibazo Minisitiri yagombye gusubiza mu nyandiko nyuma yo kujya mu Nteko, tariki  07 – 08  Gashyantare 2019 n’ubundi akahava Abadepite batanyuzwe, birimo ibijyanye no gutubura imbuto z’ibihingwa binyuranye byera mu Rwanda nk’ingano, imyumbati, ibishyimbo, ibigori, ibirayi, soya n’umuceri.

Abadepite basanze ngo zitinda kugera ku bahinzi kandi zikaba zimwe zitagitanga umusaruro uhagije, ndetse hakaba n’izitumizwa hanze.

Amasaha agera kuri ane Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yayamaze asobanura ikibazo ku kindi muri biriya 28 yari yatanze mu nyandiko ariko birangira ibisobanuro bye bitanyuze Abadepite bose hamwe 66 bari bamuteze amatwi.

Ibisobanuro bya Minisitiri kuri biriya bibazo yatangiye kubitanga saa kenda z’ikigoroba  ageza hafi saa 18h 00 igihe Inteko rusange igomba gusoza imirimo yayo y’umunsi.

Byari gutuma Minisitiri ahabwa undi munsi wo kugaruka agakomeza gutanga ibisobanuro ku bibazo by’Abadepte 16 bagaragaje ko bashaka kuvuga kuri raporo yari amaze kubagezaho.

Abadepite batse ijambo bamaze kuvuga, mugenzi wabo witwa Murara yatse ibyitwa ‘Motion’ saa 18h 45 asaba ko Inteko isoza imirimo yayo kuko bwije kandi Minisitiri akaba abajijwe ibibazo bikomeye.

Byasabye ko habaho amatora, ikemezo cye kiratsindwa kuko cyashyigikiwe n’Abadepite 22 abandi 38 baracyanga, andi majwi atandatu aba impfabusa, imirimo y’Inteko irakomeza.

Ku bisobanuro Minisitiri yatangaga yavugaga muri rusange buri kibazo, akanatanga ingamba z’igihe gito (zigera muri Nzeri 2019) n’iz’igihe giciriritse (zigera muri Gashyantare 2020).

Asubiza ikibazo cya mbere cy’uko u Rwanda rwakabaye rwihagije mu gutubura imbuto bitarenze muri 2020, Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko MINAGRI yihaye gahunda y’imyaka itatu (2018-2021) ikaba ibasha gutubura imbuto ihagije ntihabe hagitumizwa iva mu mahanga.

Ku mbuto y’ibigori yitwa hybrid, u Rwanda ngo rwatumizaga hanze Toni 3000, ingano Toni 800, soya Toni 300, ariko ngo kuva 2016 hatangiye gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi bw’imbuto hanashyirwamo amafaranga miliyari 1,3 Frw buri mwaka hibandwa kuri ziriya zatumizwaga hanze hiyongeraho umuceri, ibirayi n’imyumbati.

Yavuze ko ibipimo byo gutubura imbuto zavaga hanze bigeze ku rwego rwiza ku buryo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 u Rwanda ruzaba rwihagije ku kigero cya 65%, ngo muri 2021 bakazaba bageze ku 100%.

Ibi bisobanuro kuri iki kibazo kimwe n’ibindi Minisitiri yatanze ku bibazo 27 bisigaye mu byo Abadepite ba Komisiyo y’Ubuhinzi babonye mu ngendo zabo zabaye hagati ya tariki 26 Uguhsyingo 2018 kugera kuya 19 Ukuboza 2018, birimo kuba nta biti by’imbuto ziribwa biterwa ku buryo buhagije, amakusanyirizo y’amata amwe n’amwe adakora, kuba abahinzi nta ruhare bagira mu gushyiraho ibiciro by’imyaka, umukamo w’amata ukiri hasi ugeraranyije n’inka zatanzwe muri Girinka, guteza imbere gahunda yo kuhira imyaka bicumbagira n’imishinga ijyanye na byo yashowemo menshi ariko ikaba nta buryo bwo kuyibungabunga bugaragara n’ibindi bibazo binyuranye bigituma umuhinzi ahingira kuramuka aho kugira ngo abeho yihagije mu biribwa kandi asagurira amasoko.

Ku isaha ya saa kenda z’igicamunsi nibwo Dr Geraldine Mukeshimana yari yinjiye mu Nteko, atangira gutanga ibisobanuro yahasohotse saa 19h39

Byose ntibyanyuze Abadepite bashinja Minisitiri kuba yivugira ibyiza gusa bikumvikana nk’aho nta bibazo bihari.

Umwe muri benshi batanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubuhinzi ni Hon Nyirahirwa wagize ati “Abanyarwanda barenga 70% bari mu buhinzi, uko byagenda kose ukurikije ibibazo biri mu buhinzi hagomba amavugurura. Amavugurura azaba ari uko nibura tumenye ko dufite n’ibibazo bitarabonerwa ibisubizo. Amavugurura bizemera ko akorwa igihe twemera ko hari ahari intege nke kandi hakwiye kongerwa imbaraga, ariko nkurikije ibisubizo byatanzwe wagira ngo ibibazo byose mu buhinzi n’ubworozi byarakemutse ariko siko biri.”

Yavuze ko ubwo basuraga abahinzi n’aborozi basanze hari ikibazo kibakomereye k’imbuto n’inyongeramusaruro.

Ati “Umusaruro ntiwaboneka igihe bahinga imbuto bamaranye imyaka 11 nk’imbuto z’umuceri mu gihe nibura zakamaze imyaka itanu, uyu munsi amoko y’imbuto ahari arashaje ntashobora gutanga umusaruro, ibyo byose bituma umuhinzi adashobora kubona umusaruro uhagize ku buso buto buhingwa kandi butiyongera.”

Yavuze ko ubushakashatsi mu buhinzi bugenda nyuma y’ibyo abahinzi bakeneye, ugasanga bashakisha amoko mashya y’ibihingwa igihe ya yandi yari ahari atakera na busa.

Imibare ngo y’uko kuri Hegitari hera Toni hejuru y’enye z’ibigori no ku birayi zikaba zigera kuri 30 ngo si byo kuko muri Kinigi Abadepite basanze umuhinzi yeza Toni ikenda z’ibirayi kuri Hegitari mu gihe rwiyemezamirimo w’umunyamahanga uhinga i Ndego muri Kirehe yeza Toni 36 z’ibirayi kuri Hegitari.

Uwo musaruro muke ngo utuma umuhinzi ukora ubuhinzi atatera imbere kuko atanga byinshi agasarura bike kuko nta mbuto nta n’inyongeramusaruro afite.

Ati “Jye nakomeje kwibaza ngo ibyo twabonye n’ibivugirwa aha ukuri kuri he? Byakozwe nyuma y’uko tuvayo? Kuko twasanze ntabihari.”

Nyuma y’ibibazo by’Abadepite n’ibisubizo by’inyongera kuri byo, Inteko Rusange yanzuye ko itanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubuhinzi, habaho itora abagera kuri 26 batora ko banyuzwe, abandi 32 batora ko batanyuzwe, bane barifata abandi bane amajwi yabo aba imfabusa, hanzurwa ko hazajyaho Komisiyo y’Igenzura ikajya gucukumbura ibyo bibazo byose ikazana indi raporo .

Iyi Komisiyo ngo izaba igamije kugaragaza icyakorwa ngo ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda buve ku rwego rwo kwirwanaho bigere ku mwuga utunga umuntu akabaho.

Abadepite bavuze ko ibisobanuro bya Minisitiri uwabyumva yagira ngo bagiye gusura abaturage batabona

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Iyaba arahandi baba bamweguje ariko mwebwe wagirango akazi kanyu nugu critika ariko byagera kuri action mukagira ubwoba. Nta power abadepite mufite

  • Ahwiiii bakwahagije minister gusa ndabikunze kuko bakoze akazi twabatoreye ?4 hours ?????? nibyo?? Cyangwa Mwadutuburiye ????? ese kuki mutatwereka direct ngo tubonye uko byitwaye uziko tuba tubifitiye uburenganzira TVR iba igomba kuturarika tugakurikira uko abayobozi twitoreye bakurikirana inyungu zu umuturage
    Ehh ko noneho abadepite bakangutse?nukuri hano ndemeye nti mukagonere muri izo ntebe?? muge mukanguka mutubarize ibyo twabatoreye

  • iyo wigisha siko bose bumva birasanzwe, kandi ikosa si irya mwalimu gusa.
    Nihitiraga

    • MIM, ushatse kuvuga ko Minister ari umuhanga wa cyane?? Mu byerekeye Ubuhinzi n’UYbworozi si ngombwa kwirirwa uzimiza.Tekereza bafashe k’uburyo bwa Tombora imirenge 5 mu gihugu? Bahasanga iki????????????????????????. Urutoki? Ibijumba? Imyumbati? Amasaka? Amateke? Ingano? Ese inka zifite ubwatsi? Urubingo? Setariya? Terebusakum? Urucaca? Imivumburankwavu? inteja? Farmu?…………………Cyangwa zirya imivovo? Zibona amazi??????????????. Amata bayagurisha he???????????????????. Zikamwa Litiro zingahe?????????????Imfizi ziraboneka????????Intanga ziraboneka??????/Izirwaye ziravurwa????????Veterinaire agira gahunda buri cyumweru yo gusura imidugudu??????????????????????. Ihene, Intama , inkoko?????????????????, kuhira…….?…Ifumbire mborera??????????????Ubutaka buhingwa=Ubutaka bwubatseho????????????????????. NANJYE NKENEYE KUNYURWA!!!!!!!!!!.

      • Ubuse ugirango nkawe nuwasobanura ute wakwemera, ubwo utwo tubazo nka 181, ntavuze udutangaro ndetse n’utudomo tudasobanutse?
        Mpa gahunda tuzahure, imirenge itanu byibura 3 nzajye nkwereka ibyinshi mubyo wavuze. Gusa waje wafunze defense (izamu) ko utari bubyemere, ntiwabyemera.

  • Aba badepite bajya hariya bakijujuta, bakivovota, bashushanya abaturage, ariko igihe cyo gufata ibyemezo bidakuka bagatora ibyo bategetswe. Ababibategetse bakazahindukira bati: ko tutabona casualities?? Ariko ye!!! Utazirubanda ni mwene Kanyarwanda.

  • Ibintu bijyanye na irrigation nibishyirwemo imbaraga kbsa

  • Muzumve bagiricyo babaza ministre wa intérieur kubijyanye na Bannyahe cyangwa bariya baturage bari gutaha mutururi twabo none ugasanga leta yanazeho ingufuli ngo kuko bari mu manegeka. Reka ejobundi mu myaka 2 komurayo manegeka na muturirwa uzazamukayo bamaze kwigizayo za rubanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *