Abadepite b’abagore ngo uko bazaga biyamamaza bazanabikore mu kureba ibibazo

Bamwe mu bagize inteko itora abagore bazahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko bo mu karere ka Rulindo bavuga ko abazatorwa mu Ntara y’Amajyaruguru bakwiye kuzirinda kwiyicarira mu Nteko ngo babibagirwe ahubwo bakajya bagaruka nk’uko bagiye baza kenshi biyamamaza kugira ngo bamenye ibibazo bafite.

Abatoye kuri site imwe y'itora mu majyaruguru babanje guhabwa amabwiriza
Abatoye kuri site imwe y’itora mu majyaruguru babanje guhabwa amabwiriza

Uyu munsi mu Rwanda hose habaye amatora y’abadepite bazahagararira bagenzi babo bo mu ntara enye n’Umujyi wa Kigali. Amatora yakozwe n’abagize nyobozi y’Inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rw’igihugu na Njyanama z’imirenge n’uturere.

Abitariye aya matora mu karere ka Rulindo bavuga ko abazagira amahirwe yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru bazajya bamanuka kenshi bakaza kureba ibibazo bibugarije kugira ngo babavuganire nk’uko ari byo bizaba bibajyanye.

Maniraho Josephine utuye mu kagari ka Barari mu murenge wa Tumba, ati «Uzatorwa ntazage mu nteko ngo yiyicarire, azajya aza nubundi nk’uko biyamamazaga badusanga batuganirize ku cyo tubura tubatume, kumwe baje kwiyamamaza batubwira ibyo bazadukorera nubundi bazagaruke bumve ko ibyo twabatumye barebe ko bihari.”

Uwizeyimana Marie Anathalie avuga ko abagore benshi muri aka gace batunzwe n’ubuhinzi bityo ko n’uzabahagararira mu Nteko akwiye kuzajya aza kenshi kugira ngo arebe uko iyi mirimo iriho ikorwa.

Uyu mugore uri mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akagari avuga ko nubwo abagore bamaze gutera imbere ariko hakiri ibibazo bibugarije nko kubyara abana benshi bigatuma bacika intege bakiri bato.

Ati “Buriya iyo uhora ubyara, iterambere na ryo riramanuka kuko ucika intege niba ari uko kujya mu murima ntube ukibishoboye.”

Gaferege Faustin umwe mu bagabo babiri batoreye ku biro by’itora bya Ecole Primaire de Tumba Public avuga ko abagore bazatorerwa guhagararira bagenzi babo bakwiye kuzashyira imbaraga mu kujijura bagenzi babo kuko hari abatarumva neza ihame ry’uburinganire barifashe nko kwigaranzura abagabo.

Ati “Ukurusha umugore aba akurusha urugo, kuko umugore atekerereza urugo kandi iyo ahuje inama n’umugabo we bagahuza ibitekerezo, urwo rugo rurakomera.”

Uyu mugabo uri muri Njyanama y’akarere ka Rulindo avuga ko abagore bagirirwa ikizere bakisanga mu myanya y’ubuyobozi bakwiye gukomeza kumva neza inshingano n’uburenganzira byabo mu miryango yabo.

Ati “Niba agiye muri ruriya rwego n’izindi zo hasi barazikora ntacyatuma nubundi atitwa umugore nubwo yaba agiye mu rwego rw’abadepite ntiyumve ko yaruse umugabo ahubwo ni bwa bwuzuzanye nubundi.”

Mu ntara y’Amajyaruguru hiyamamaje abagore 24 bagomba kuvamo bane bazayihagararira. Abatoraga babanje guhabwa amabwiriza ko bagomba guha amahirwe abantu batarenze bane.

Abagore bahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko, Intara y’Amajyaruguru ihabwa imyanya ine, iy’Amajyepfo, iy’Uburasirazuba n’iy’Uburengerazuba zigahabwa itandatu mu gihe Umujyi wa Kigali uhabwa imyanya ibiri.

Abayoboye itora babanje kubirahirira
Abayoboye itora babanje kubirahirira
Mbere yo gutora babanje kubabwira uko itora riteye
Mbere yo gutora babanje kubabwira uko itora riteye
Bababwiye ko batagomba gutora ahantu harenze hane
Bababwiye ko batagomba gutora ahantu harenze hane
Batangiye kwinjira mu cyumba k'itora
Batangiye kwinjira mu cyumba k’itora
Uwizeyimana ngo baracyafite ikibazo cy'abagore bataboneza urubyaro
Uwizeyimana ngo baracyafite ikibazo cy’abagore bataboneza urubyaro
Faustin uri mu bagize njyanama y'akarere avuga ko abagore bagira amahirwe yo kubona ubuyobozi bakwiye kuzirikana ihame ry'uburinganire
Faustin uri mu bagize njyanama y’akarere avuga ko abagore bagira amahirwe yo kubona ubuyobozi bakwiye kuzirikana ihame ry’uburinganire

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Abadepite b’abagore bari biganje muri parliament icyuye igihe, badukoreye ibintu abanyarwanda batashoboraga no kurota ko batinyuka. Nta gushidikanya ko abagiye kwinjira bazakomereza aho abacyuye igihe bagejeje.

    • @Gondouanais Lambda, ni ibiki bakoze byagokoze ku mutima ukaba wifuza ko iyi nteko yazakomerezaho?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *