• 19/01/2020 10:38 09

Ababuza u Rwanda umutekano barakina n’umuriro nibawegera uzabotsa- Kagame

*Bamwe mu baturwanya barizana, abandi aho bari hose turabazana, n’abataraza ni igihe kitaragera,
*Abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo bage kureba ibindi bakora.

Imbaga y’Abanyarwanda bavuye hirya no hino muri Burera bakiriye Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, mu ijambo yabagejejeho yagarutse ku mutekano w’igihugu n’umubano wacyo n’abaturanyi, atanga gasopo ku bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko uwakwifuza guhungabanya umutekano w’igihugu umuriro wamwotsa

Yavuze ko abayobozi bagomba gukora mu nyungu zo gukemura ibibazo by’abaturage, akaba yanenze cyane uko abaturage bava mu Rwanda bakajya gushakira serivise hanze yarwo.

Paul Kagame yamaze umwanya avuga ku mutekano w’igihugu asaba abaturage kuwugiramo uruhare ngo uboneke.

Ati “Igihu mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”

Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira.

Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye. 

Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano, arawuduha byanze bikunze, ndavuga abaturimo n’abo hanze.”

Mu mvugo isa n’ijimije ariko yumvikana kuri bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gutahuka abandi bagafatirwa ku mupaka wa Congo na Uganda, bakazanwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuburanishwa n’inkiko ku byaha bakekwaho, ndetse na Callixte Sankara wiyise Major Sankara uheruka gufatirwa mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhungabanya u Rwanda rudashobora kugeraho aho yaba ari hose.

Ati “Bariya mwirirwa mwumva bavugira kuri internet, waba uri muri America, South Afurika, cyangwa mu Bufaransa, bibwirako bari kure, ariko koko bari kure kuko bategereye umuriro. Umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiriye kuba babizi, bo n’ababashyigikiye.”

Yaburiye ababashyigikiye, kumva ko u Rwanda atari ahantu baza gukinira, asaba abaturage kubwira abashaka kubashuka ko umuriro uzabotsa.

Ati “Hano ntabwo bahakinira. Umuntu akwiye kuba yumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi ariko icyo gihe cyarahise. Turashaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ku bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda bimaze iminsi birubaniye nabi birimo n’ibicumbikiye abashaka guhungabanya umutekano warwo bikanagirira nabi Abanyarwanda babigenderera.

Avuga ko ibyo bihugu rimwe na rimwe biba bishaka gupyinagaza u Rwanda birufata nk’insina ngufi ariko ko ubuyobozi n’Abanyarwanda badakwiye kubemerera ahubwo ko bakwiye guhora barangamiye icyabateza imbere.

Ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu, igihe bazumvira ko tugomba kubana neza, tuzabana neza. twe tubana n’abantu bose ariko ntabwo waduhindura akarima kawe uhingamo ibyo ushaka, natwe dufite ibyo dushaka.”

Perezida Kagame yanenze cyane Abayobozi bibera mu migi, bakibera mu mirwa mikuru bakumva ko isi itangirira aho ikarangirira aho, abibutsa ko hari Butaro, hari n’utundi Turere bagomba kwita ku bibazo bihari.

Yagarutse no ku baturage bacyambuka imipaka bakajya gushakira serivisi mu bindi bihugu, avuga ko bajyayo kuko hari abayobozi batujuje inshingano zabo ngo ziriya serivisi zisakazwe mu bice by’igihugu cyabo

Ati “Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano n’amasoko ari hano, ariko abayobozi baragenda bakibera mu migi bakagira ngo Isi ni ho irangirira, oya, ntabwo ariho Isi irangirira, hari Butaro, hari Burera, hari ahandi.

Iki gihugu cy’u Rwanda, ni igihugu cyacu tugomba kubaka tukakirinda, tukarinda ibyo twubaka ntabwo turi abacakara babaturanyi, ntabwo turi insina ngufi.”

Yibukije ko imikorere y’umuturage igenwa n’umuyobozi

 

Mwe abaturage nta kibazo mufite iyo muyobowe neza mukora neza

Perezida Kagame wabwiraga abaturage ko aza no kugirana ikiganiro kihariye n’abayobozi, yavuze ko hari ibyo badakora kandi ubushobozi bwabyo buhari.

Ngo ibi kandi bituma abaturage bajya gushaka serivisi mu baturanyi bakomeza kwiyongera rimwe na rimwe bagerayo ntibafatwe neza.

Ati “Abana bava mu mashuri bambuka imipaka bakajya kwivuza ahandi kandi uburyo bwo gukemura ikibazo buhari, bakambuka imipaka bajya gushaka ibintu bakwiriye kuba babona hano kandi ubushobozi buhari.”

Avuga umuti w’ibi “nta handi byahera bitari ku bayobozi bagakorana n’abo bakorana bigakemuka, hari abayobozi benshi bicaye hano baraza kubibazwa ndetse baraza no kubisubiza.

Ntabwo dufite ubushobozi bwo gukora byose ariko burahari buhagije bwo kuduha ku kigereranyo gihari ibyo twifuza uko bingana.”

Yavuze ko bitumvikana kuba hari abana bagisiba ishuri kandi hari abayobozi bakwiye kuba bakemura icyo kibazo ahanini kiba gishingiye ku barimu na bo batuzuza inshingano zabo.

Yanagarutse ku kibazo cyari cyagaragajwe n’Umuyobozi w’aka karere cyo kutabasha kugira uburyo bwo gukurikirana ibibera ku Isi kuko nta minara y’ikoranabuhanga ihari.

Avuga ko na bwo gifite imizi ku bayobozi batagiha agaciro nyamara bituma abanyarwanda batamenya iby’iwabo ahubwo bagakurikirana ibyo mu baturanyi.

Ati “Mwebwe abaturage nta kibazo mufite, iyo muyobowe neza mukora neza, haba intege nke mu buyobozi byinshi twagombaga kugeraho ntitubigereho.”

Ikibazo k’imbuto z’ibihingwa by’umwihariko ibirayi gikunze kugarukwaho n’abaturage henshi umukuru w’igihugu yabasuye, uyu munsi yavuze ko cyari gikwiye kuba cyarakemuwe n’inzego zibishinzwe.

Perezida Kagame akigera mu Karere ka Burera yakiriwe na Minisitiri Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri Gatabazi JMV na Meya wa Burera

Abaturage bakiranyije ubwuzu Perezida Kagame

Minisitiri Gashumba Diane yagaragaje ibyishimo
Umukuru w’Igihugu yaramukije abaturage azamuye akaboko hejuru
Umuhanzi Senderi yasusurukije imbaga
Ibyishimo byuzuye umutima

Martin NIYONKURU 
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Kandi ababatiza umurindi banga ko abanyarwanda bumva radiyo Rwanda nabo babazwe impmvu bumvisha abaturage Radiyo zo hakurya zituvuga nabi ni begure kubushake bwabo. kuko bafite motifu

  • Yakoze Perezida guhumuriza abaturage ko umutekano wabo ucunzwe neza. Umuriro buriya se ntiwamaze kwaka ra ko twumva ngo mu ishyamba hepfo iyo nanubu birirwa besanya? Cyangwa ni ibihuha nubwo tubona za kajugujugu na madowadowa birizenguruka? Iyo watse usanga abaturage aribo bawota kuko ngo aho inzovu ebyiri zirwaniye ubwatsi nibwo buhababarira, buriya kereka uwabaza abarituriye uburyo amatungo n’imyaka byabo byabashizeho bijya mu ishyamba aho umuriro ucanye. Imana yarikwiye kudufasha kutizera cyane ingufu za gisirikare ahubwo hakarebwa izindi ngamba zafasha mu gutuma abanyarwanda babana mu mahoro, na Rwigyema yarapfuye abo kwa Habyara bati inyenzi turazirangije ariko zajyiye ziyegeranya buke buke zirwana umuhenerezo zirarufata. Never never underestimate your opponent, you kill or capture one and lots get up, muturinde ibyakongera kudusubiza mubyo twanyuzemo, gusa birasaba ubushishozi bukomeye no guca bugufi (wisdom) kurusha imbunda zikomeye kandi mbona byarihishe benshi muri twe!!!

  • Nukuri abirirwa babeshya ngo nyungwe ntamutekano barabeshya ni binyoma byambaye ubusa kuko ntamunsi ntanjya I RUSIZI kandi nyura iyanyungwe kunjyenda nokugaruka ahubwo abirirwa bavuga ngo byakomeye cyereka niba atari murinyungwe ahubwo arimumitwe yabo byajaguye RWANDA terimbere uyobowe NI NTORE IZIRUSHA INTAMBWE

    • We azanyura muri Nyungwe hashize iminsi hakambitse mo abajepe anyuremo afite escoti y’abantu barenze 100 nagera aho usange hari abasore b’intarumikwa 15 abo nabagaragara, bariye karungu n’imbunda namasasu. wowe se muri Nyungwe baba bagushakaho iki? Njyewe nzajya nyura mu zindi nzira ubuzima ni bumwe ntabwo ari kimwe no muri games uba ufite ubuzima nka 20.

  • Nyakubahwa rwose ndakwemera ariko rero nanone nawe ntukavuge gusaaaa reba i burundi uti ndaribwaribwa barantindiye Tanzania uti hari red line Uganda uti sinapfukama niyo mwandasa .sasa rero bikore utange order nubundi baca umugani ngo:Findi findi irutwa na so araroga!
    Njyewe karaha niko taya kurinda inchi yangu tnx.

  • Prezida wacu Nyakubahwa Paul KAGAME abanyaburera aho turihose mu gihugu no hanze yacyo turagukunda cyane Imana yakuduhaye tugukeneye peee. Igihugu cyacu u Rwanda dukunda tuzarwubaka kandi ibyo mwagezeho ntawe uzabisenya tureba rwose!!!! tuzafatanya n’abandi banyarwanda kubaka no guteza imbere iki gihugu cyacu

  • Nyakubahwa paul kagame perezida wacu nkatwe nkurubyiruko turagushyigikiye ntawuzasenya ibyo tumaze kugeraho ngo turebere tuzatangira amakuru kugihe Kandi vuba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *