• 03/12/2020 10:47 47

Ababiligi bishe Lumumba bamukura amenyo 2, rimwe rizasubizwa DRC

Ikintu kimwe cyari ku mubiri wa Patrice Emery Lumumba kikiriho ni iryinyo ribitswe mu Bubiligi. Abaturage ba DRC bamaze imyaka basaba u Bubiligi kubasubiza ririya ryinyo kugira ngo rishyingurwe kandi ribe urwibutso rw’Intwari yabo. Ububiligi burashaka kuribaha.

Ababiligi bafashe Lumumba baramwica, umubiri bawukatamo ibice bakoresheje urukero ubundi bajugunya muri acide

Ubu hagiye gushira imyaka 60 Patrice Emery Lumumba yishwe n’Abapolisi b’Ababiligi umubiri we bakawucamo ibice ubundi bakawujugunya muri Acide Sulfurique. Icyo gihe bamwica hari ku italiki 17, Mutarama, 1961, bamutsinda muri Katanga.

Ubwo bamwicaga bamukuyemo amenyo abiri bayaha Umukuru wa Polisi wari uri muri Congo Mbiligi kugira ngo ayabike nk’uko  ikipe ibika igikombe cya Shampiyona yatsindiye.

Guhera 2011, abana ba Patrick Lumumba batangije urubanza basaba ko amenyo ya Se yasubizwa muri DRC agashyingurwa ku cyubahiro.

Urukiko rwategetse ko ariya menyo yamburwa uriya mupolisi akabikwa mu nyubako z’urukiko mu rwego rwo kwanga ko hagira uyangiza.

Uru rukiko rwemeje ko rugiye kuyasubiza abo mu muryango we kandi ko bizakorwa bitarenze taliki 10, Ukwakira, 2020.

Amenyo ya Lumumba yatangiye kuba inkuru ikomeye mu Bubiligi guhera muri 1999 ubwo hasohokaga igitabo cy’umuhanga witwa Ludo de Witte.

Kikirangiza gusohoka ntibyatinze, inkuru ishyushya imitwe y’abantu y’uko u Bubiligi aribwo bwishe Lumumba ndetse biza no kugeza ubwo Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi ishyiraho Komisiyo yigenga yo gucumbura iby’urwo ruhare.

Muri 2002 byabaye ngombwa ko u Bubiligi busaba imbabazi DRC kubera uruhare ‘morale’ rwabwo mu iyicwa rya Patrice Lumumba.

Umupolisi wari ushinzwe gucunga Congo Mbiligi ,(n’ubu aracyariho)yitwa Gerard Soete.

Afite ibitabo byinshi yanditse bivuga ku mibereho y’abari batuye Congo Mbiligi muri kiriya gihe ndetse hari n’iyo yanditse ku rupfu rwa Lumumba.

Ubwo yaganiraga na wa muhanga witwa Ludo de Witte yamusobanuriye uko urupfu rw’intwari ya Congo rwagenze.

Yasobanuye ko Lumumba yabanje gushimutwa ari kuri kumwe n’abantu babiri b’inkoramutima ze, bashimutwa n’abapolisi bafatanyije n’abasirikare bane bo muri Katanga.

Ati: “  Njyewe Gérard Soete de Bruges nagombaga gukora ibishoboka byose gahunda igakorwa neza kandi nta muyobozi wigeze ankoma imbere!”

Avuga ko bamufashe baramwica barangije umubiri we bakucamo ibice bakoresheje urukero nyuma babijugunya muri acide sulfurique.

Soete de Burges avuga ko aticuza ibyo bakoze kuko batumye igihugu kitabamo akajagari kandi bituma hari abandi benshi barokoka kuko’ iyo Lumumba akomeza kubaho hari benshi bari kubigwamo.’

 Gerard Soete kandi akunze kugaragara kuri television nyinshi asobanura uko iby’uruhare rwe mu rupfu rwa Lumumba kandi akabikora nta mususu.

Yemeza ko ariya menyo abiri ari we wayakuye arayabika, kandi ngo yayabitse mu rwego rwo gukuraho urujijo rw’uwaba yarishe Lumumba kuko hari benshi babyiyitiriraga.

Uko kwigamba uburyo yishe iriya ntwari ya Congo hari benshi byababaje harimo n’umwanditsi w’Umukongomani ariko uba mu Bubiligi witwa Jean Bofane.

Uyu mugabo Soete yaje gupfa muri 2000 afite imyaka 80 apfa iryinyo rimwe muyo yakuye Lumumba nyuma yo kumwica ryaraburiwe irengero.

Ubu hasigaye iryinyo rimwe, rikaba ari ryo abaturage bo muri DRC bategerezanyije amatsiko, bakarishyingura mu cyubahiro kenshi baha intwari yabo Patrice Emery Lumumba.

 

Umutwe w’Umwami wa Congo ubitswe muri Musée y’ibikanka by’inkende

Jean Bofane avuga ko bibabaje kuba byarafashe igihe kirekire kugira ngo ubutabera bw’u Bubiligi bwemere ko iryinyo rya Lumumba risubizwa iwabo ndetse ikibabaje kurushaho, niko abyemeza, ni ukubona Soete yigamba uko yishe Lumumba ariko hakaba ntawatinyuka kwigamba uko yarashe John Fitzgerald Kennedy   cyangwa Olof Palme wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède.

Ikindi Bofane avuga ko cyerekena ko Ababiligi bakifitemo ivangura ni uko mu nzu ndangamurage y’ibinyabuzima y’u Bubiligi (l’Institut royal des sciences naturelles de Belgique ) aho bageneye kubika ibikanga by’inkende cyangwa ibindi bisabantu, ari ho babitse n’igikanka cy’umwami Lusinga, baciye umutwe muri 1884.

Igikanka cy’umwami Lusinga hamwe n’umwe mubo bafitanye isano ukuriho Bwana Thiery Lusinga Ngombe(Photo@Paris Match)

Lusinga yari umwami w’ubwoko bwitwa Tabwa, umwe mu bafitanye isano nawe ukiri ho akaba ari Thierry Lusinga Ngombe.

Perezidante w’Inteko ishinga amategeko ya DRC, Umutwe w’Abadepite, Madamu Jeanine Mabunda aherutse gusaba Guverinoma gutangira imyiteguro y’uko iryingyo rya Lumumba ryazagarurwa rikakirwa, rikakirwa kandi rigashyingurwa mu cyubahiro.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *