Aba Cardinals 13 bashya barimo na Kambanda bahawe umugisha na Papa Benedigito XVI | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:03 26

Aba Cardinals 13 bashya barimo na Kambanda bahawe umugisha na Papa Benedigito XVI

Nyuma yo kwimikwa bakaba aba ‘cardinals’ ku mugaragaro, bajyanye na Papa Francis guhura na Papa Benedigito XVI. Bahuriye muri chapel yitwa Mater Ecclesiae iri i Vatican hafi y’aho Papa Benedigito XVI atuye. Papa Benedigito yeguye ku nshingano ze muri 2013.

Aba cardinals 13 baherutse gutangazwa na Papa Francis bimitswe kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Ugushyingo, 2020

Aba cardinals 13 barimo n’Umunyarwanda Antoine Kambanda kuri uyu wa Gatandatu nibwo bimitswe ku mugaragaro bagirwa aba cardinals.Umuhango wo kubimika wabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma.

Buri cardinal yahawe umugisha na Papa Benedigito XVI kandi buri wese yagombaga kujya imbere ye, hanyuma umuntu ubishinzwe akabwira Papa umwirondoro wa buri mu cardinal.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Papa bishinzwe itumanaho rivuga ko Papa Benedigito XVI yabwiye bariya ba cardinals ko yishimiye ko bazamuwe mu ntera ndetse abaha n’umugisha binyuze mu isengesho ryitwa Salve Regina.

Papa Francis asuhuza Papa Benedigito

Ivomo: Vatican News

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Yabahaye umugisha cyangwa yabasabiye umugisha? Akumiro ni itushi mba ndoga Mbishibishi. Umuntu nkawe atanga umugisha?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *