• 15/12/2019 5:55 34

Aba ‘Bannyahe’ Umujyi wa Kigali wabasabye kwitandukanya

Gasabo/Remera – Mu ibaruwa yandikiwe Me Nizeyimana Boniface uhagarariye abatuye mu midugudu ya Kangondo I, II na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama aho bakunda kwita Bannyahe isubiza iyo bari bandikiye Umujyi wa Kigali batakamba nk’uko babisabwe n’inkiko, Umujyi wa Kigali wasabye ko aba baturage bitandukanya, Akarere ka Gasabo kakiga kuri dosiye ya buri umwe ku giti cye.

Leta yasabye abo muri Bannyahe ko buri wese yazegera Akarere ka Gasabo ikibazo cye kigasuzumwa ukwacyo
Leta yasabye abo muri Bannyahe ko buri wese yazegera Akarere ka Gasabo ikibazo cye kigasuzumwa ukwacyo(Photo@Umuseke.rw)

Me Nizeyimana Boniface yari yandikiye Umujyi wa Kigali muri Gashyantare uyu mwaka avuga ko ahagarariye abareze, yongeye kwibutsa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali impamvu zo ‘gutakamba’ ngo abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I, Kangongo II na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama batimurwa mu buryo bo batifuza.

Me Nizeyimana ubahagarariye yari yanditse avug ako abakiriya be basaba gukuraho ikemezo cy’Akarere ka Gasabo cyo kwimura aba baturage bahawe ingurane y’inzu nyamara bo batabishaka ahubwo bashaka ingurane y’amafaranga, agashingira ku itegeko rigenga ibyo kwimura abantu rivuga ko abimuwe ku bw’inyungu rusange bahabwa inyungu ikwiye yumvikanyweho.

Mu gisubizo Umujyi wa Kigali watanze mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umubobozi wawo Mme Rwakazima Marie Chantal,  uvuga ko wasuzumye inyandiko yabo itakamba ugasanga aba baturage bakwiye kugaragariza Akarere ka Gasabo inyandiko ziranga ikibanza (UPI), uruhushya rwo kubaka, ifatabuguzi ry’amazi n’amashanyarazi n’ingurane yishyuzwa bya buri wese mu bo Me Nzeyimana ahagarariye ngo bishingirweho mu gusuzuma ibyo basabye.

Umujyi wa Kigali usaba kandi aba baturage kuwereka ikindi cyose cyabafasha gusuzuma ikibazo cyabo gishimangira uburenganzira buri wese ahafite.

Hari aho ibaruwa igira iti “Turakumenyesha (Me NIZEYIMANA) ko abaturage muhagarariye bakwegera Akarere ka Gasabo buri wese ku bimureba, hagashakwa umuti ku kibazo kihariye afite bitabaye rusange, hagategurwa uko ikibazo cyakemuka, tugakomeza guteza igihugu cyacu imbere, twita ku inozwa ry’imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali muri rusange.”

Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko bashingiye ku ngingo ya 55 y’Itegeko N°IOI 2012 ryo kuwa 02/05/2012 rigena imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire mu Rwanda, iteganya ko mu rwego rw’imitunganyirize y’imijyi, Leta, Umujyi wa Kigali n’Uturere bishobora kubona ubutaka hakoreshejwe uburyo bwo kumvikana, kugura, kugurana, impano n’indagano.

Bakomeza bavuga ko bashingiye kuri politike ya Leta yo kwita ku bishanga, abaturage Me Nizeyizima avuga ko ahagarariye batuye mu gishanga kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bikaba byiza kubatuza ahantu hafite ibikorwa remezo bituma bagira imibereho myiza.

Nyuma yo kubona ibaruwa basubijwe n’Umujyi wa Kigali ku butakambe bwabo, bamwe muri aba  baturage babwiye Umuseke ko ibyangombwa byo kubaka basabwa kugeza ku Karere ka Gasabo batabibona ngo bitewe n’igihe bimuriwe.

Umwe muri bo yagize ati “Wari wabona aho bajya kwimura umuntu mu bye bakamusaba icyangombwa cyo kubaka? Twebwe turabaha icyo itegeko riteganya ari cyo icyangombwa cy’ubutaka, nibyanga ubwo nyine nukugana inkiko.”

Ikibazo cy’aba baturage cyatangiye kuvugwa cyane mu Ukwakira 2017 bagaragaza ko batishimiye uko bagiye kwimurwa, nyuma bagiye babonana n’inzego zinyuranye kugera ubwo bagana inkiko.

UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW 

13 Ibitekerezo

  • Umva Uwo mutego bari kubatega.Ni ruhondihene neza.

  • Ariko nibaza ko bavuga ngo nibishanga ushaka kuhabimura we agiye kuhororera amafi ko wumva ari mugishanga,ibyangombwa byubutaka mwokabyara mwe aya si amananiza,mureke gutuma abaturage barakara kuko sibyiza muri gutegura bombe mutabizi kuko umuturage wabihiwe angana numwiyahuzi so mutekereze neza.

  • Ese nkubu iyo bavuga ngo ni mugishanga izo mpuhwe zije ubu? abahavukiye bakaba bahasaziye se banaye iki? bagiye kuhakora icyuzi cyamafi se? Bagane mu gishanga ugana i kinyinya barebe ama etage ahazamirwa! Nibareke kuburabuza abaturage bubahirize amategeso naho ibindi ni amananiza, barasaba ibyangombwa byubutaka se ntibabifite? Bareke guserereza abaturage

  • Ororororo. Uri umwe kukumvisha ko urwanya gahunda za Leta ahasigaye ukifatira umwanzuro biroroshye. Ni iki tuyobewe. Mukanya ngo mwishyire hamwe, mu kandi ngo mwitandukanye. Iyo gymnastique izarangira ryar?

  • hhhhhhh ngo gymnastique???? nukugirango babone uko babakebera kuri paradizo za appartement babubakiye!!! Uzaramba azabara byinshi kabisa!!

  • Aba baturage muburabuza ntimugirengo bizarangira gutyo, ni umutego mutega igihugu, mujye mwibukako rpf nayo yatangiriye ku karengane, nimutagaca nyungwe niyo nzira izanyurwamo, kandi buri gihe itangira bayisuzugura ariko bikarangira habayeho amahindura, better to prevent my friends.

  • Ubwo mubagejeje mu mayele ya Divide and Conquer ! Kandi rugondihene bariya bantu nabo babateze ni uko badafite umutwe ! Muhe amahoro bariya bantu ntabwo igihugu ari icya Karera Denis wumva yakubaka ahantu Kigali yose !

  • Yego nyine! Bitandukanye …amafaranga yo gutanga ikirego yinjire… abavoca babe benshi barye…. n’umusoro winjire…. uwareze atsindwe… maze ndebe inyungu aho ijya. Ariko buriya ni nde waba uhangayikishijwe n’ibibazo by’umuturage? Ariko ntamvugo najyaga numnva ngo leta ni umubyeyi ra? Iyi mvugo yaba igifite agaciro buriya? None se niba leta ari yo igira gutya abaturage bazasigara begamiye nde? Yewe yewe yewe yewe yewe!

  • Umushinga nuwa leta karera ararenga. nawe abayatumwe

    • Oya Innocent, bavuzeko arumushoramari batangiye bamutsinda nyuma baza kutwereka karera arikumwe numuzungu. Ikibazo leta idatobora ngo isubize nikuki umushoramari afite uburenganzira kumutungo bwite w’umuntu ugasanga aho kugirango leta ibakiranure itabogamye ugasanga ahubwo irakorera inyungu zuwo mushoramari kurusha umuturage urengera ibye? Akarengane narinziko kaciwe none ahubwo kahawe intebe aho uwifite ahuguza umukene na leta kamufasha murayo mahugu.

  • @Dodos ngo nyungwe niyonzira?? Nakubwira ngo nyabarongo niyoyakugezayo vuba kuko ndumva ntakiza wiyifuriza uretse kwiyahura! Nyungwe ni pariki yigihigu yinjiza ama dollars kandi wowe nabandi bashaka kujyayo ntabwomuri bezabogukurura ba mucyerarugendo! Anyway, uzashakaguhungabanya umutekano w’u Rwanda ntibizamugwamahoro. Be careful

  • Ubu ni UBURYARYA buhishemo umutego w,umushibuka, mwitonde nibamara kubatatanya murahomba byose

  • Rwose aho ibintu bigeze abayobozi b’umujyi wa Kigali bari bakwiye guha abaturage amahoro, bagasigaho kubarindagiza kuko nibakomeza kuzamura uburakari bushingiye ku karengane bakorerwa, ibintu bishobora kuzunguruka bikabyara uruziga rutazibagirana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *