• 26/01/2020 10:30 12

Aba ‘Bannyahe’ muri week end baganiriye na Minisitiri w’Ubutegetsi

Ikibazo kiri hagati y’abaturage n’Akarere ka Gasabo gashaka kubimura gafatanyije n’umushoramari. Muri week end, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yatumije abahagarariye aba baturage ngo baganire. Inama yamaze amasaha agera kuri ane.

Abahagarariye abandi imbere ya MINALOC bitegura kubonana na Minisitiri
Abahagarariye abandi imbere ya MINALOC bitegura kubonana na Minisitiri

Mu cyumweru gishize Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko rutazaburanisha mu mizi ikirego cya bamwe mu baturage bo mu mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, kuko rwasanze nta shingiro gifite mu bijyanye n’amategeko, harimo ‘gutakambira’ urwego rutari rwo.

Aba baturage batuye muri aka gace k’akajagari kazwi cyane nka Bannyahe mbere y’urubanza bari ‘batakambiye’ Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Nyuma aba baturage bavuze ko badacitse intege ahubwo bagiye kuganira n’ababunganira mu mategeko ku cyo bakora, byaba ngombwa bakongera bagatakamba ku rwego rwavuzwe (Umujyi wa Kigali) rureberera uwo barega.

Kuwa gatandatu aba baturage batumijweho biciye mu murenge wa Remera. Abagera kuri 21 bahagararira abandi, bajya kuganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase nk’uko bamwe muri bo babitangarije Umuseke.

Muri Mata umwaka ushize abahagarariye aba baturage nanone babonanye n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon Francis Kaboneka wari kumwe n’uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda.

Minisitiri yababwiye ingingo n’impamvu bakwiye kwemera kwimukira aho bateganyirijwe nk’uko babisabwa, bo barabigarama bavuga ko kwimura umuntu no kumuha ingurane bibaho mu bwumvikane, ko biri mu itegeko ribigena.

Kumvikana bikomeje kubura, Hon Kaboneka yarababwiye ati “Reka rero mbabwire… abashaka kujya mu rukiko nibajye mu rukiko,…kuzajya mu nkiko ‘it’s up to you’ niba mwiyemeje guhangana na Leta,…ibi tubabwira biri mu nyungu z’abanyarwanda. Abashaka guhangana rwose bajye hariya duhangane rwose”.

Ubu inkiko nizo barimo

Kuwa gatandatu inama batumijwemo na Minisitiri Prof Shyaka yahereye saa cyenda z’amanywa igera hafi saa mbiri z’ijoro, bavuga ko baganiriye na we byinshi kuri iki kibazo.

Iyi nama yarimo kandi Dr Alvera Mukabaramba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abayobozi b’Akarere bungirije bashinzwe imibereho myiza ba Gasabo, na Kicukiro(ahari kubakwa inzu zabagenewe).

Aba baturage babwiye Umuseke ko iyi nama ntacyo yanzuye kuko Minisitiri yababwiye ko na we atari azi mu mizi iki kibazo ariyo mpamvu yabatumyeho ngo baganire, bityo ubu agiye kugikurikirana kurushaho.

Aba baturage batashimye ingurane bagenewe biteganyijwe ko ‘batakambira’ Umujyi wa Kigali nk’uko biteganywa n’inzira z’ubutabera mu kibazo cyabo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • erega nta mpamvu yo gushwana n’abaturage!!ubundi se babishyuye induru igashira!

  • Reta ikwiye kyrenganura aba baturage butabaye ibyo numuvumo iri kwishyiraho,ntabwo amarira yabakecuru nabasaza yazabagwa amahoro ,nishyire mugaciro ikemure ikibazo abo bakire bagura abaturage bazange ahandi.

  • Leta niyishyure abaturage bayo. Ubundi se ubwo bushoramari butareberera abaturage ni bushoramari ki, bumaze iki, ni ubwa nde ?? Umuturage d’abord ibindi bize nyuma.

  • Ariko se uwo mushoramari we ntakeneye kwunguka kubera iki waza ukankura munzu zanyinjirizaga ibihumbi 500 kukwezi ukajya kumpa inzu y’icyumba na Salon akenshi usanga ayo mazu mba narayaguze nkibasha gukora nkaba ntakazi mfite ayo nayaguze arayo nari narizigamye ngo azamfashe mumasaziro yanjye dore ko nabantu akenshi twikorera aribwo bwiteganyirize bwacu urakora ukabasha kugura iyo nzu cg igipangu kirimo amazu menshi akazagufasha ejo hazaza umuntu akaza ngo vamo arinjye wubakamo ameza kurushaho azajya anyijiriza wowe akakujugunya iyo ariko Mana niwowe urengera ibiremwa byawe rengera aba bavandimwe kuko birababaje kandi namwe mubahorezeho amasengesho kuko nawe ejo niwowe aho utuye haruzaza aharebe ati aha Ni heza hanyinjiriza akaza akagukuramo da umunyarwanda niwe wagize ati ikubise umukeba uyirenza urugo

    Imana yo rurema isumba byose ibahe gukiranuka nibibazo murimo

  • Kurenganya umuntu warangiza ukamusaba kuza kugutakambira! Kandi wanarangije kumubwira ko utazava ku izima kuko ari byo Kaboneka na Rwakazina babwiye aba baturage. Ikigaragara nuko Nyarutarama y’ibisubizo itabashaka iruhande rwayo. Ariko nibabarihe bajye aho bashaka. Iriya Busanza ibonekamo amazi rimwe mu kwezi wayirundamo abaturage mu magorofa bakayakorera isuku gute, cyane iy’ubwiherero? Bagateka gute? Bakoga gute, ko hariya bayaburaga bakitabaza za kano ziri hepfo mu kabande? Wa mugani wa bamwe, ubanza bashaka ko bajya hariya nta ngurane, hakabananira naho bakahata bakagenda amara masa, bene umushinga bagasigarana byose. Ubundi abanyarwanda batarabona amafranga nibwo baguranaga ibintu bifatika, cyane imyaka, amatungo n’ibikoresho. None mu kinyejana cya 21 Leta izanye systeme de troc y’amazu!! Ibi ni ugutera imbere ikigongogongo (aller dans l’avenir a reculons).

  • NGO ni inyungu zabo?!! cyangwa ni inyungu z’umushoramari? Nina mubakunda mu nyungu munabashakira iterambere ngaho nimubishyure. mbega abayobozi!!!!!

  • Akarengane kagaragarira bose , ubusambo ,kwigwizaho imitungo yamburwa abandi , n’ibindi byinshi biteye inkeke Abanyarwanda .

  • Kandi uyu mwaka microfini yavuze ko Urwanda rwungutse ibifaranga byinshi
    Nukuri ni mukore muri ibyo binoti
    Muyaduhe twiyimukire
    Kuko murayafite fr make muzatubarira nka15 million
    Kubantu ibihumbi14 si menshi
    Na akarere kuyishyura

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *