• 20/01/2020 8:14 21

73% by’abaturage ntibazi itegeko ry’ubutaka – CLADHO

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango ya Sosiyete Sivile, (CLADHO) mu turere dutandatu tw’u Rwanda bwerekanye ko abaturage 73% batazi itegeko ry’ubutaka. Ibi ngo bituma badakurikiza ibyo ribasaba cyangwa bakaryamirwa n’abarizi kubarusha.

Everiste Murwanashyaka avuga ko ikibazo gikomeye cyane babonye ari uko abaturage benshi batazi itegeko ry’ubutaka

CLADHO yabajije abagize imiryango 180 mu turere twa Musanze, Ngororero, Gatsibo, Rusizi, Kamonyi na Gisagara.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO wamuritse ibyavuye muri buriya bushakashatsi yavuze ko ikibazo kinini babonye ari uko abenshi muri bariya baturage batazi itegeko (73%).

Ati: “Kutarimenya bituma hari byinshi bahohoterwamo. Bavuga ko babyumva kuri za Radiyo ariko batazi mu by’ukuri icyo rivuga.”

Ikindi kibazo ngo ni uko iyo bibaye ngombwa ko bimurwa bishyurwa bitinze (45%), abangana na 35% bagahabwa amafaranga adahuye n’agaciro k’imitungo yabo.

Abaturage 99% bavuga ko amafaranga Frw 30 000 yo kubona icyangombwa cy’uko ubutaka ari ubw’umuntu ari menshi.

Avuga ku bibazo byerekanywe n’abaturage,  Jean Baptiste Mukarage waje ahagarariye Ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka yavuze ko nubwo hari ibibazo mu butaka ariko hari inzego zikora uko zishoboye ngo bikemuke.

Ngo guhera muri 2004 hashyizweho amategeko yo kuvugurura imikoreshereze y’ubutaka. Ibi ngo byatumye u Rwanda ruba urwa kabiri ku Isi mu gutunganya imikoreshereze y’ubutaka.

Ku ngingo ivuga ko abaturage batazi itegeko rigenga ubutaka, Mukarage avuga ko muri rusange bakora uko bishoboka ngo abaturage barimenye ariko ngo ntiwagera kuri buri muturage wo mu Rwanda.

Ikindi ngo niyo habayeho kubegera hari abatitabira inama kugira ngo barisobanurirwe.

Ati: “Namwe birashoboka ko ubwo mwajyaga kubareba ngo mubabaze ibyo mwashyize mu bushakashatsi hari abo mwabuze. Biragoye ko wagera kuri buri muturage.”

Avuga ko hari n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze batereka abaturage igishushanyo mbonera cy’utugari kandi ngo baragihawe.

Igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kigali kiriho muri iki gihe ngo cyakozwe muri 2016.

Igishushanyo mbonera cya nyuma cyagiyeho muri 2016, yavuze ko impamvu ituma abaturage benshi batamenye igishushanyo mbonera ari uko bamwe batitabira inama.

Avuga ko muri iki gihe hari itegeko rishya ry’ubutaka ritegurwa kandi ngo rizaza ritanga ibisubizo kuri biriya bibazo byose.

Oswald Shyirambere ukora mu kigo k’igihugu giteza imbere ubuhinzi atanga igitekerezo cye ku bibazo byagaragajwe
Mukarage wavuze mu izina ry'Ikigo k'igihugu cy'ubutaka avuga ko hari itegeko rishya riri gutegurwa ngo rizakemura ibibazo mu butaka
Mukarage wavuze mu izina ry’Ikigo k’igihugu cy’ubutaka avuga ko hari itegeko rishya riri gutegurwa ngo rizakemura ibibazo mu butaka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Icyo nshobora guhamya, nuko nta munyarwanda witwa ko afite ubutaka utazi ko ubwo butaka bwa gakondo cyangwa twiguriye Leta yabugize ubwayo twese tukaba dukodesha.

  • Nyuma ya 1994, CLADHO yamaze imyaka myinshi cyane ihanganye n’imwe mu miryango iyigize yamaganaga ku mugaragaro ihohoterwa ry’ikiremwa muntu, ugasanga abayobozi ba CLADHO bafatanye urunana na Leta aho kuba ijwi ry’abaturage, none isigaye yirirwa mu bushakashatsi budashobora kugira icyo butanga mu gihe abantu bashimutwa na RIB hato na hato yitwaje kubungabunga umutekano, abantu bagafungirwa ibitekerezo byabo n’ababikora bakabyigamba ku mugaragaro iyo CLADHO ikinumira. Hagasohoka code penal ipyinagaza ubwisanzure bw’abantu ntiwumve igira icyo ibivugaho. Abantu bagafungwa by’agateganyo imyaka n’imyaka badaciriwe imanza ikicecekera. Iriya Collectif izafunge imiryango ive mu nzira, ireke kujya ijijisha rubanda. N’ubundi iriho itariho, iyoborwa n’inkomamashyi z’abahashyi. Kunyomoza raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, Komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ya Leta ibikora neza cyane irihagije.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *