2019 itangiye Muhire Petero yuzuza imyaka 119

Muhire Pierre wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rubyiniriro, Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga uyu mwaka mushya awinjiranyemo imyaka 119 y’amavuko kuko ku kimuranga yavutse kuya mbere Mutarama 1900.

Muhire Petero mukanya aruzuza imyaka 119
Muhire Petero mukanya aruzuza imyaka 119

Hifashishije ibitabo by’irangamimerere Akarere kemeza ko Muhire Pierre niwe muturage wa hano ufite imyaka myinshi y’amavuko muri aka karere.

Muhire yabyaye abana 14 ku bagore babiri, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi bose bamukomokaho barenga 200.

Aho atuye ubu ni naho yavukiye, nubwo yagiye akorera ahantu hanyuranye mu bihe bitandukanye.

Kuganira nawe bisaba kurangurura kuko atumva neza.

Kuramba kwe avuga ko abikesha kurya neza, ibitoki, imyumbati, ibishyimbo, umutsima w’amasaka n’inyama ngo za ‘basuka’. Ubu ariko nta kindi akibasha kurya uretse kunywa amata gusa.

Aha iwabo ababazwa n’uko nta muntu w’urungano rwe usigaye, arondora amazina y’inshuti ze zose zitakibaho, ndetse n’abavutse nyuma ye barimo n’abana be nabo bashaje bagatabaruka.  

Ubu hashize imyaka 30 nta kazi abasha gukora kubera ko imbaraga zamushiranye.

Ni umusaza washakanye n’umugore wa mbere, uyu arapfa ashaka undi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Nshimiyimana Jean Claude avuga ko hari umwuzukuruza we babanaga muri iyi myaka, ariko ko mu minsi ishize yubatse urwe rugo, ubu uyu musaza akaba afashwa n’inkunga zihabwa abari mu zabukuru batishoboye.

Avuga ko hari abana batatu bakurikirana ubuzima bw’aba babyeyi  umunsi ku munsi ndetse bakaba bafite n’inka ebyiri zibakamirwa.

Muri aka Karere hari  abandi baturage babiri bakiriho umwe akaba yaravutse mu mwaka wa 1906, undi avuka mu 1910, amahirwe benshi mu bavutse nyuma badakunze kugira.

Petero n'umugore we wa kabiri Kashara Cecile
Petero n’umugore we wa kabiri Kashara Cecile
Ikimuranga
Ikimuranga

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • Mwagombaga gufatira kuri events zagiye ziba mu mateka. Wenda mukamubaza muti” Inzara yitwa Rumanura yateye ungana ute? Musinga Yuma ingoma wanganaga gute?” Hanyuma amakuru aguhaye ukagerageza kuyasesengura. Naho kugendera ku byanditse kuri ID kandi tuziko abanyarwanda batari bazi kwandika ntabwo bitanga amakuru y’ukuri.

  • Aho abirabura dutuma baduca urwaho ni ukutagira amateka. Uyu musaza niba yaravutse muri 1900 yavukiye Muhanga/Kibangu? Ese nibwo bwa mbere abona identité mbere yabagaha mu gihuru?

  • Uyu arabeshya twese twabonye ba sogokuru basaza…

  • Musinga yima* ingoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *