• 12/12/2019 5:37 31

2019 irarangira Rayon ifite ba nyirayo bazwi…Ubu n’uwashaka kuyigura ntiyabona ugurisha

Hari abigeze kuyita Ikipe y’Imana ariko ubanza ababivuze nta n’umwe urahura na yo…Nyuma y’igihe kinini abantu bibaza ngo ‘Rayon Sports’ ni iyande? ese umuntu agiye kuyigura yayigura nande? Umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yatangaje ko uyu mwaka urangira ifite nyirayo ndetse n’aho ikorera hazwi.

Rayon Sport hari n’abaherutse kujya bayita ikipe y’Imana

Ibi Sadate yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itsinda ry’abafana ryitwa The Blue Sky kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo.

Ubusanzwe mu mupira w’amaguru, ikipe igira uwo yanditseho by’umwihariko ku makipe yateye imbere ku mugabane w’u Burayi usanga ikipe z’abafana zifite abafana zanditweho.

Sadate aganira na ririya tsinda yavuze ko nta munsi n’umwe Rayon Sports ishobora kugira ikerekezo idafite ba nyirayo, ashishikariza abakunzi bayo kujya mu ma Fan Clubs kugira ngo aya mahirwe atazabacika.

Munyakazi yagize ati “Aka kanya Rayon Sports ni iyacu ariko se urebye ni byo? Iyo urebye ubona Atari iyacu, imeze nk’idafite nyirayo. Ngiye kubivugira hano bwa mbere, tugiye gukora ku buryo Rayon igira ba nyirayo ukajya wicara uzi ko icyo uri gukora uri kwikorera.»

Uyu muyozi yatanze urugero rwa Petero uvugwa muri bibiliya ko abantu nibatitabira kwibumbira mu matsinda y’abafana bazasanga zarahinduye imirishyo.

Ati “Igihe kigiye kugera bamwe dufite mu ma Fan Club babe ari bo baba nyiri ikipe no mu ijuru igihe kizagera Petero afunge umuryango abantu nibaza basange ijuru ryamaze gufunga. Iryo ni ibanga rikomeye ndi kubabwira.

Reka mbahe urugero; buri kwezi umuntu wavuye hirya no hino atanga amafaranga yarangiza akaza gushyigikira ikipe, uwo atandukanye n’uza kuyifana gusa ,kuki twabaha agaciro kangana? Na we ni umukunzi wacu gusa bitandukanye n’abari muri Fan Club.

Tugomba kugira itandukaniro mwese ntimufana amakipe y’iburayi? Muri abafana ariko ntabwo muri ba members (Ba nyiri ikipe), umuntu uri muri Fan Club agomba kuba members gusa bitabujije ko buri umwe azakomeza kuyifana kuko ntabwo abayifana tuzabashyiriraho umupaka ariko tugomba kugira ba nyiri ikipe.

Akomeza agira ati “Bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka turaza gusaba abayobozi ba za Fan Clubs baduhe urutonde rw’amanyamuryango babo tunababwire abanyamuryango bakora, nibamara kuruduha tuzarukusanya tuvuge ngo aba ni bo ba nyiri ikipe Ku buryo umuntu niyicara akagutuka uvuga uti ‘uriya ni we nyiri ikipe’.”

Sadate watanze ikiganiro kirambuye muri bariya bafana, yavuze ko kuva muri Mutarama umwaka utaha, abazashaka kuba abanyamuryango ba Rayon bazajya baza bagakomanga, ubundi ubuyobozi bukabanza kureba icyo amategeko ateganya

Ati “Nyuma ba nyiri ikipe bazaba bafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo ndetse no gufata imyanzuro. Mwebwe mufite amahirwe kuko mwamaze kwinjira muri Fan Clubs.”

Uyu muyobozi wagarukaga ku kuba Rayon idafite nyirayo aka kanya, yababwiye umukoro baherutse kugira ubwo babazwaga ikibazo na bo bakabura uko bagisubiza

Ati “None se ejobundi nitwubaka iriya Sitade izaba ari iya nde? Ariko twagakwiye kuba tuzi ba nyirayo. Ejo bundi twagize amahirwe nyuma yo kwerekana igishunyo cyayo ambasede  y’ u Bwongereza itwoherereza umuntu wo kutuganiraza kuri uwo mushinga wacu ariko atubajije ngo ese abakunzi ba Rayon Sports ni bangahe tubura icyo tumubwira.”

Avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza ko ku rwego rw’Umurenge haba hari fan club.

Ati “Dufite imirenge 416 byibura buri murenge ukaba ufite Fan Cub imwe abo bantu bakabasha gufata ibyemezo mu ikipe yabo.” 

Munyakazi Sadate yavuze ibi aho yari aje mu muhuro wa Fun Club The Blue Sky ifite abanyamurwango basa 87. Ubu Rayon Sports ifite amatsinda y’abafana (Fan Clubs) asaga 43 ku rwego rw’igihugu.

Hakizayezu Alain Perezida wa The blue Sky na Munyakazi Sadate perezida wa Rayon Sports

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Nkuko uyu president wa Rayon Sport avuga,abantu benshi bakeka ko Petero ariwe ufungura umuryango w’Ijuru.Ariko se koko ibyo bintu nibyo?Ntabwo ibyo bintu aribyo.Ntitugakinishe ibintu byerekeye Imana na Bible.Ahubwo tujye dushishoza,turebe koko niba ibyo bavuga bihuye nuko Bible ivuga.Urugero,benshi bavuga ko Imana ari Ubutatu (Imana data,Imana mwana n’Imana mwuka wera).Bakongeraho ngo ni amayobera!!! Nyamara nta hantu na hamwe bible yigisha ko Imana ari ubutatu.Yaba Yesu cyangwa Abigishwa be,bose bigishaka ko Imana ishobora byose ari SE wa Yesu gusa.Urugero,muli Yohana 14:28,Yesu yavuze ko SE amuruta.Muli Ibyakozwe 3:13,Intumwa Petero yigishaga ko Yesu ari “umugaragu w’Imana”.Muli Abakolosayi 1:15,Intumwa Pawulo yigishaga ko Yesu ari “ikiremwa cya mbere k’Imana” (the first born of all creatures).Mbisubiremo,nta hantu na hamwe bible ivuga ko Petero ariwe ukingurira abantu mu ijuru.Ababivuga bitwaza ahantu Yesu yabwiye Petero ngo:”Nguhaye infunguzo z’ubwami” (I give you the kingdom’s keys).Aha Yesu yashakaga kuvuga ko abantu Petero azabwiriza bakumva bakaba abakristu nyakuri,bazaba mu bwami bw’Imana.Nukuvuga kuzaba mu butegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi w’imperuka nkuko tubisoma muli Daniel 2,umurongo wa 44.Ntabwo ubwami bw’imana bivuga ijuru,ahubwo ni ubutegetsi bwayo buzasimbura ubw’abantu ku munsi w’imperuka,kubera ko abantu bananiwe gukuraho ibibazo byo mu isi,ahubwo aribo babitera.

  • Yes President, iyi gahunda utangiye ifite icyerekezo cyiza, ariko nanone icyo kibazo ntabwo kizaba gikemutse burundu; kuko ntabwo ikipe izagira ba nyirayo nka 800 ngo igire management nziza ( izaba iyobowe nkaya ma Cooperative twumva ahorana ibibazo by’ imiyoborere mibi )
    Igisubizo kirambye ni ukuyegurira umushoramari umwe wishoboye, akayiyobora ndetse akanayibyaza umusaruro uhagije kubera ko azaba yashoye aye, bityo akazaba akeneye inyungu byanze bikunze. Inzira iracyari ndende, ariko courage rwose kuri iyo gahunda nziza mutangiye yo guhangana nibyo Bisambo byari byarayigize akarima kabo basaruramo uko bashatse.

  • Ubwo rero uravumbuye!!! Iyi vangili (ni iy’ukuri) se ihuriye he Rayons Sports?

  • Ikiza n’ugushinga sosiyete iruhande ishinzwe imari ya Rayon sport noneho akaba ariyo abantu baguramo imigabane . Ariko na none hakaba uburenganzira bw’uwaguze iyo migabane unafite ijambo mu miyoborere ya Rayon sport bitewe nayo yashyizemo, cyangwa Fanclub zashyizemo zifite uzihagarariye bakagira ijwi ringana. Iyo FunClub igomba gukorera hose kwisi kuko Rayon ifite abafana hose kwisi.

  • Ibyo nibyo buri murenge nugire fan club rwose kuko nko mucyaro usanga dutatanye tutaziranye ariko ibyo bishyizwemo ingufu byatanga umusaruro kuko akenshi usanga turi abafana kumunwa gusa kandi hari byinshi twakora bifasha ikipe

  • Ariko hari umuntu ukorera itorero rye nka HITIMANA.? Inkuru yose asomye ayibonamo uburyo bwo kwigaragaza. Nkunda ko ataarambirwa n’ubwo avangavanga. mu mazina atandukanye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *