• 20/01/2020 1:52 31

2018: Iterabwoba ku isi ryagabanutseho 27%

Ikegeranyo ngarukamwaka kerekana ubukana bw’iterabwoba ku isi cyasohotse kuri uyu wa Gatatu kerekana ko ryagabanutseho 27%. Igihugu cya mbere ririmo kurusha ahandi ni Afghanistan. Kuba ryaragabanutse ibipimo byaryo byaragabanutse ngo byatewe n’uko imitwe nka Islamic State na Boko Haram  yacitse intege kurusha uko byari bimeze muri 2016.

Ngo iterabwoba ku isi ryagabanutseho 27%

Iki kegeranyo kivuga uko iterabwoba rihagaze gisohoka buri mwaka, kigasohorwa n’Ikigo kitwa Institute for Economics and Peace .

Abashakashatsi bacyo barabaze basanga muri 2017 imibare y’abahitanywe n’ibitero by’abiyahuzi muri Irak na Syria byaragabanyutseho abantu bari hagati ya 5 500 na 1000.

Muri Irak ngo niho imibare yabanutse cyane kuko yagabanutse ku kigero cya 56%. Ngo imitwe y’iterabwoaba ikomeye ku isi ni iwe ariyo: Islamic State, abatalibani, Al Shabab na Boko Haram.

Raporo ya kiriya kigo ivuga ko muri rusange umutekano warushijeho kwiyongera mu bihugu 94 ariko ibindi 46 byo ngo haracyari ibitaragenda neza.

Ibihugu bitateye intambwe igaragara muri 2017 ni Somalia na Misiri.  Muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iterabwoba ryagabanutseho 5%, ariko Al Shabab niyo yishe benshi muri 2017.

Taliki 14, Nzeri, 2017 abarwanyi ba Al Shabab bishe abantu 588 ubwo bagongeshaga ikamyo irimo essence abantu bari muri hotel Safari iri Mogadishu.

Nubwo mu Burayi imibare n’aho yagabanutse ngo hari ibihugu bitari bisanzwe byibasirwa n’iterabwoba byagiye bigabwamo ibitero bikagwamo byibura umuntu umwe.

Umushakashatsi muri kiriya kigo ushinzwe kureba uko iterabwoba rihagaze muri Burayi, mu gice cy’Africa kitwa Maghreb no mu Burasirazuba bwo hagati witwa Serge Stroobants yabwiye Jeune Afrique ko kuba iterabwoba ryaragabanutse byatewe n’ubufatanye mu kurirwanya bwatangijwe hirya no hino.

Kuba hari ubufatanye bw’ibihugu byo mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Africa bifatanya mu guhangana n’abarwanyi ba Boko Haram n’abandi bakorera mu gace ka Sahel nabyo byatanze umusaruro mwiza.

Abakoze iriya raporo bavuga ko icyagaragaye cyane ari uko mu bihugu icumi birimo iterabwoba kurusha ibindi usanga buri gihugu kirimo imitwe irwanya Leta cyangwa irwana hagati yayo. Biriya bihugu kandi ngo bifite 84% y’abazize iterabwoba.

Ikindi kibazo abahanga babonye ngo ni uko hari abakoresha uburenganzira mu bwisanzure muri Demukarasi bagakora ibikorwa by’iterabwoba.

Ngo kuba umuturage w’i Burayi yimerewe kwemerekana ako uko yumva ibintu akoresheje uburyo bwose bushoboka, ngo nabyo bituma hari abahitamo gukoresha iterabwoba.

 Imitwe y’iterabwoba ngo nubwo itatanye ariko iracyafite intwaro zikomeye.

Serge Stroobants ati: “ Muri iki gihe bigaragara ko iriya mitwe yatatanye, itagikorera hamwe ngo ihuze imbaraga. Muri 2017 hari indi mitwe mishya yavutse igera 40 mito yavutse. Kuba Islamic State yaravuye mu cyahoze ari ibirindiro byayo ntibivuze ko yavuyeho burundu. Twasanze isigaye ifite indiri muri Asia y’Amajyepfo ashyira uburasirazuba, mu bihugu nka Myanmar na Philippine.”

Avuga ko kuba Boko Haram igaragaza intege nke muri Nigeria na Cameroun ngo bitagombye kuba impamvu yo kwishima cyane kuko hari abandi borozi bitwa Fulanis nabo binjiye mu  bikorwa by’iterabwoba.

Islamic State kandi ngo muri iki gihe ifite ikoranabuhanga riyifasha gukora ibitero itunguranye. Ngo iherutse kurikoresha i Mossoul

Ngo abafata ibyemezo bya Politiki n’ibya gisirikare bagomba gutangira kwiga uko bazahangana n’iriya mitwe nitangira gukoresha ririya koranabuhanga.

Ngo ibitera abantu ubwihebe ni byinshi.

Mu bihugu byateye imbere biri mu muryango w’ubucuruzi wa OCDE abaturage bagira umutima w’ubwihebe bitewe no kubura imirimo no kuba igihugu cyabo cyarishoye mu ntambara hanze yacyo.

Ikigo kitwa Global Terrorist Index kivuga ko imitwe y’iterabwoba ikunda gushaka abarwanyi mu basore n’inkumi barezwe nabi, bakaba ibirara.

Mu bihugu bikennye ngo iterabwoba rituruka cyane cyane ku bibazo bya politiki biba biri hagati muribyo.

Ibihugu kandi ngo bitandukana mu buryo bihangana n’iterabwoba. Ibihugu by’i Burayi byo ngo abo bikekaho iterabwoba birabafunga nyma yo kubaburanisha n’aho ibihugu by’Abayisilamu byo bihitamo kubigisha ngo bivanemo iriya myumvire. Ingero z’ibi bihugu ni Misiri, Indonesia, Jordania, Maroc, Tunisia na Yemen.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Iterabwoba risigaye mu Rwanda niho numva duhora dufata abantu bashinjwa ‘iterabwoba’ nubwo uba utamenya uwo babuteye nuko byakozwe.

  • Waramutse Gakwi, Naringize ngo uravuga ko ntariba ryakozwe naho kutamenya uwo bariteye nuko byakozwe akenshi barabisobanura banza uba uri kukazi ntubashe kubikurikira, cyokoze ingamba zirikumira nizo nyinshi kurusha abafatwa.
    Dufatanye kurwanya ibyo byose bitubuza kujya mbere

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *