• 16/12/2019 2:43 22

‘1994 si wo mwaka u Rwanda rwashingiraho amateka yarwo’ – Padiri Muzungu

Umupadiri akaba n’umunyamateka, Bernardin Muzungu mu kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari cyo kintu kibi cyabaye muri iki gihugu, ngo umwaka yabayemo wa 1994 ntiwaba ari wo uhinduka urufatiro rw’amateka y’u Rwanda.

Ngo hari indi myaka ivuga amateka y’ingirakamaro yaranze u Rwanda yashingirwaho aho gushingira kuri uriya mwaka wabaye kabutindi mu Rwanda kurusha indi.

Umuseke: Mu mateka y’u Rwanda, amatariki y’ingenzi ni ayahe ?

Padiri Muzungu:  Uko nsanzwe mbigenza, amateka y’u Rwanda nyashyira mu ntera enye: amateka ya mbere y’ubukoloni, amateka yo mu gihe cy’ubukoloni, amateka ya za repubulika za mbere zombi, n’amateka y’u Rwanda kuva ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushinga Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Tuvuge mu magambo avunaguye ibiri muri ibyo byiciro uko ari bine.

1: Amateka y’u Rwanda rw’imbere y’Ubukoloni: Iki gihugu cy’u Rwanda cyashinzwe n’umwami wa mbere w’Abanyiginya, witwaga Gihanga Ngomijana. Mbere y’uwo mwami, ubutaka bw’u Rwanda bwarimo ibindi bihugu byinshi, abami b’u Rwanda bagiye babumbira hamwe, babiha n’iryo zina u Rwanda. Urwo Rwanda rwatangiye mu kinyejana cya 10, rugeza ku mwaduko w’abazungu ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga.  

2: Amateka y’u Rwanda ku ngoma y’Ubukoloni: Abadage bageze mu Rwanda mu 1900, basimburwa n’Ababiligi kugeza aho u Rwanda ruhawe ubwigenge mu 1962. Muri iyo myaka yose, u Rwanda rwagiye mu maboko y’abanyamahanga, abategetsi barwo baba abakozi babo. Muri icyo gihe kandi, abazungu bihaye umutungo w’u Rwanda, bawukoresha mu nyungu z’ibihugu byabo, Abanyarwanda bagatungwa n’utwo basaguye. Mu byiza batuzaniye hari ugutuma u Rwanda rumenyana n’amahanga yo ku Isi, hari n’andi majyambere y’iwabo batuzaniye. Mu bintu bibi bakoreye u Rwanda, icya mbere ni ukubazanamo amacakubiri y’amoko, asenya ubumwe bari basanganywe.

3: Amateka y’u Rwanda mu gihe cya za Repubulika za mbere zombi:  Abakoloni bajya kuva mu Rwanda barusigiye      Repubulika ya mbere y’u Rwanda ishingiye ku ishyaka rya Parmehutu n’umuyobozi waryo Gregoire Kayibanda. Abakoloni ariko bagenda batagiye, bamufasha gukomeza ubutegetsi  bw’amacakubiri mu nzego zose. Repubulika ya mbere isimburwa n’iya kabiri, ariko amateka y’u Rwanda akomeza kuri ya gahunda y’Abakoloni kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

4: Muri 1994 ni ho Jenoside yahagaritswe, hashingwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri  iyi myaka 25 ishize, amateka y’u Rwanda aracyari mu kuvura ibikomere by’iyo Jenoside no gushinga imizi y’amateka y’u Rwanda y’ubumwe n’amajyambere azahoraho.        

 

Umuseke:  Ese umwaka wa 1994 wabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, ushobora kuzaba itariki y’ibanze, igabanya amateka y’u Rwanda mo ibihe bibiri?

Padiri Muzungu: Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kintu kibi cyabaye muri iki gihugu gusumba ibindi bibi byose byakibayemwo. Ariko amateka y’u Rwanda ntawayashingira ku bibi byarubayemo kuko hari n’ibyiza byinshi rufite.

Ikindi kandi Jenoside yatewe n’indwara ikomoka mu mahanga, idakwiye kwitirirwa Abanyarwanda. Barayandujwe, ntibandura bose, kandi n’abanduye barimo barivuza. Ejo u Rwanda rushobora kuzaba rwarakize iyo ndwara, yarabaye amateka y’impitagihe.

Ndumva rero ntagikwiye guhinduka mu mivugire y’amateka y’u Rwanda, uko twayavuze muri za ntera uko ari enye. 

 

Umuseke: Birashoboka ko Jenoside yakorewe abatutsi izatinda ikibagirana?

Padiri Muzungu: Jenoside yakorewe Abatutsi imaze kwandikwa mu mateka y’Isi, simbona rero icyaza ngo kiyahanagure yibagirane. Ikindi sinumva ukuntu Abanyarwanda barenze miliyoni bishwe mu mezi atatu, bakwibagirana mu miryango yabo.

Hari ibimenyetso byasigaye biri no mu nzibutso zubatswe mu gihugu hose, hari n’iminsi yo kwibuka yashyizwe mu Gihugu ndetse no mu bihugu byinshi byo ku isi, bizakomeza kwibutsa abantu iryo shyano ryabaye mu Rwanda.   

 

Umuseke: Uko ubireba hari indi jenoside ishobora kongera kuba muri uru Rwanda?

Padiri Muzungu: Imana ni yo izi byose. ‘Never again’ ni ijambo rimaze iminsi rivugwa. Rimaze imyaka myinshi rivuga ko jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi ariko ntibyayibujije kongera kubaho, n’ubu hari aho igikorwa.

Ku byerekeye u Rwanda,  ndabona bizaruhanya kugira ngo yongere kubaho. Dore impamvu zituma ntekereza ntyo:

1 : Nk’uko nabivuze kandi bizwi na bose, ingengabitekerezo yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi ni imvamahanga, yahimbye amoko y’Abanyarwanda kandi iyatoza kwangana, ndetse ibaha n’ibikoresho byo kuyikora. Ndatekereza ko ayo mahanga yari afite ubushobozi bwo gutegeka Abanyarwanda icyo gikorwa kibi atakiriho, ubwo bukoloni ntibugishoboka.

2: Abanyarwanda bashutswe bakemera kwica benewabo, batarabyicuza ngo bigaye, hagomba kuba hasigaye bake muri iki gihugu. Ikindi kandi nabakibifite mu mitwe yabo bazi neza ko kubisubira ari bo byakoraho ubwa mbere kandi babonye ko n’ibyo bakoze ntacyo byabamariye. Inyungu na yo mbi bafite ni icyo gihemu bazahorana ku mutima.

3: Abarokotse Jenoside, kuvuga ko bazatinda bakayibagirwa, bakirara, ikongera igategurwa bakanuye, ikagera ubwo ishyirwa mu bikorwa, ibyo ni ibintu bidashoboka, ni umurage uzahoraho iteka mu bakorewe jenoside.                  

4: Impamvu ya nyuma ituma nibwira ko nta yindi jenoside izaba mu Rwanda, ni imigambi ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.  N’ubundi Jenoside ikorwa n’ubuyobozi bw’igihugu. Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwa Repubulika za mbere zombi. Si abaturage bivumbagatanyije ngo bahinduke abandi, abategetsi batabishaka.

Na ho Leta y’ubu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ifite gahunda yo guca ikintu cyose gisumbanya Abanyarwanda,  yo kubashyira hamwe ngo bafatanye kubaka igihugu cyabo, yo kudashaka kugira uwo basiga inyuma.

Ikindi ni ukugira ubuyobozi bufite ingufu zidashobora kwihanganira ikintu cyose cyahembera amacakubiri ateranya abana b’u Rwanda akabaganisha mu yindi Jenoside. Ndakeka ko abazasimburana muri ubu buyobozi bw’u Rwanda, uwo murage badashobora kuzawibagirwa.    

Umuseke: Murakoze turabashimiye

Padiri Muzungu: Murakoze namwe mubane n’Imana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

13 Ibitekerezo

  • Muzehe ntukaducange, mbere ya 1994 habaga urwango, amatiku, kwanga abatutsi, kwirirwa bica abantu. Nta gikorwa cy’iterambere na kimwe kigeze gikorwa guhera 1957 kugeza 1994. Niko twe urubyiruko tubizi.

    • Ngango we wakuriye mu Rwanda wabaga mu rwanda mbere ya 1994? Uze kunsubiza, nsetswa n’abantu bavuga ngo batuvanye ku gatadowa ngo batuvaye muri nyakatsi.

  • Padiri ngo abishe abanyarwanda b’inzirakarengane batarabyicuza ngo biigaye bagomba kuba hasigaye bakeya!! Ariko ye!! Ngurinzira ni mwene Nkezuwimye!

    • Ndasubiza Padiri Muzungu uvunga ngo arakeka nta genocide izongera kuba mu Rwanda.Mu byukuri,nta muntu numwe umenya the future (uko ejo bizamera).Ibintu bihora bihinduka.Urugero,nta muntu numwe wari azi ko USSR (the soviet union) izasenyuka,cyangwa ko the Berlin Wall.Nobody knows the future except God.Icyo tuzi neza nta gushidikanya,nuko Imana yatubwiye muli bible yuko ku munsi w’imperuka,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa.Noneho ibibazo byose byo mu isi bikavaho,harimo Genocide,Urupfu,Indwara,etc…Icyo Yesu yadusabye kugirango tuzabe muli iyo paradizo,ni ugushaka Imana cyane,ntiduheranwe no gushaka ibyisi gusa.

  • Abishe bataricuza bamwe ntibanabihisha barabyigamba ku mugaragaro. Padiri arabibeshyaho cyane kuko ubushobozi bwo kongera koreka igihugu barabufite.

  • Padiri akwiye kwoherezwa mu ngando agafata amafunzo mashya. Amateka yacu ubu arimo ibice bibiri by’ingenzi: aya mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 (y’imfabusa, cyane cyane ay’igihe cy’ubukoloni n’ayo hagati ya 1959-1994), n’amateka ya nyuma ya jenoside atanga icyizere.

  • wowe witwa ngoga stade amahoro na regional nizindi zo mu ntara z’ubatswe ryari? ministeri zitandukanye zubatswe ryari imihanda ihuza u Rwanda nibindi bihugu byubatswe ryari? amashuri yose akomeye kd afite amateka yo gutanga uburezi bufite ireme yubatswe ryari? umuntu wakwigishije ayo mateka yarafite izindi nyungu akurikiye ubwo nawe niba arizo ukurukiye follow it ariko abazi amateka tuzakomeza tuvuge ukuri

    • Uyu munsi na Kagame arimo kubyubaka….Ikibazo abanyarwanda mufite ni uko mutajya mumenya gutandukanya igihugu (Nation = Ishyanga) na ciment niyo mpamvu ituma bavuga amashaza wowe ukivugira uburo !

  • Mu Rwanda dufite abahanga basesengura amateka yacy ukumva bafite ubumenyi n’ubunararibonye bihambaye. Ariko hafi ya bose iyo bageze ku ngingo y’ingoma iri ku butegetsi, ubasangamo ibyiciro bibiri by’ingenzi: abavuza impundu bakanasingiza ubwo butegetsi, n’abavuza induru babwamagana. Ugasanga ibyo bintu bitagarukira kuri ba academiciens basanzwe. N’abihaye Imana ariko bimeze. Ubudasa bwacu buteye amatsiko pe!

  • Ubu se bwo ntibicwa?! Abantu baraswa bambaye amapingu, abandi bakaburirwa irengero….! Amateka y’u Rwanda ntahera muri 94 rwose! Hari n’abasigaye baragize ijambo Jenocide nk’aho ari ikintu cyiza kigomba guhozwa mu kanwa. Nyamara birengagiza iki: abishe abantu iryo jambo ntaryo bari bazi. Niyo barimenya ntacyo byari bibabwiye.

    Njye mbabazwa no kubona u Rwanda nkunda ruzwi gusa mumateka mabi. Niyo mpamvu ijambo Grnocide ndyanga.

  • Ibyo bible ivuga ibyinshi ni myth niyo mpamvu Ku month Uzi ubwenge asanga ibyanditsemo Ari imikino nkiyabana bath batarakura. Imana ntabwo ivugira mu nyandiko muvandimwe ahubwo ivugana n’ubwenge bw’umuntu Julio ninaho itura.mwayituje my nyandiko muyitesha agaciro nothing mpamvu bamwe banahakana no Idaho Niko iyanditswe lyrics bible ntabwo Ari imana nyamana ni imananumuntu ifite kamere nkiyumuntu 100%.

  • Habayeho ingoma ya cyami, habaho ingoma ya Habyarimana, habaho ingoma ya Kayibanda, none ubu hari ingoma ya Kagame.

    Ingoma ya cyami yaryamiye (yaheje) abahutu.

    Ingoma ya Kayibanda na Habyarimana yaryamiye (yaheje abatutsi).

    Ingoma ya Kagame iriho ubu irimo iragerageza kubumbira hamwe abatutsi n’abahutu, bagasangira ubutegetsi ntawe uryamiye (uheje) undi. Ese bizagerwaho 100%. Twese tubiteze amaso.

    Dusenge Imana kandi tuyisabe abanyarwanda bazagere ku bumwe nyabwo basangira ibyiza byose by’igihugu (harimo n’ubutegetsi) ntawe uheza undi.

  • Padiri iby’avuga byagombye kugenderwaho mu kunda inyabutatu nyarwanda. Tukareka bamwe mubayobozi ahubwo baduhoza mu bwoba nkaho abanyarwanda ari inyamaswa, ibikoko bizakomeza kwicana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *