• 14/12/2019 6:59 32

18/01/2020 izasiga abazahagararira Intara na Kigali muri Miss Rda bose bamenyekanye

Abategura irushanwa ry’umukobwa mwiza ku mubiri, mu muco no mu bwenge batangaje ingengabihe yo kuzatoranya abazahagararira intara enye n’umujyi wa Kigali izarangira tariki ya 18 Mutarama 2020.

Abari bahagarariye Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2019

Iyi ngengabihe igaragaz ako iki gikorwa cyo gutoranya bariya bakobwa kizatangirira mu ntara y’Iburengerazuba tariki ya 21 Ukuboza 2019 naho tariki ya 28 Ukuboza batoranye abo mu ntara y’Amajyaruguru.

Ibindi bikorwa nk’ibi bizakorwa mu mwaka utaha wa 2020, tariki ya 04 Mutara hazaba hatahiwe abo mu ntara y’Amajyepfo, ku wa 11 Mutarama batoranye abo mu ntara y’Iburasirazuba basoreze mu mujyi wa Kigali tariki ya 18 Mutarama.

Iyi ngengabihe ije ikurikira itangazo ryashyizwe hanze n’abategura iri rushanwa bahamagarira abakobwa bifuza kujya muri iri rushanwa kwiyandikisha.

Ririya tangazo ryibutsaga abifuza kwitabira iri rushanwa ko bagomba kuba hari hagati y’imyaka 18 na 24 y’amavuko, kuba barize amashuri yisumbuye akaba azi neza ururimi rw’Ikinyarwanda kiyongeraho izindi ndimi zemewe mu Rwanda nk’Icyongereza, Ikiswahili n’Igifaransa.

Aline Rangira MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *