Yabuze umwana we ngo werekeje i Kigali, akeka ko ari mu nzererezi cg akora mu rugo – UMUSEKE

Yabuze umwana we ngo werekeje i Kigali, akeka ko ari mu nzererezi cg akora mu rugo

Muhawimana Leonie utuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa, akagali ka Nyarugenge mu mudugudu wa Gabiro avuga ko atewe agahinda no kubura umwana we wamucitse akerekeza i Kigali ataye ishuri. Ubu ngo akeka ko ari mu nzererezi cyangwa akora akazi ko mu rugo. Hashize umwaka wose nyina nta gakuru ke aheruka.

Leonie wabuze umwana ubu umwaka urashize avuga akababaro ke

Leonie wabuze umwana ubu umwaka urashize avuga akababaro ke

Uyu mubyeyi yabwiye akababaro ke abayobozi ba Minisiteri y’iterambere ry’umuryango bari mu ngendo zo kuganira n’abaturage mu kumva ibibazo byabo binyuranye. Birimo n’ibi bituma mu mujyi wa Kigali hagaragara abana b’inzererezi.

Leonie avuga ko umwana we yitwa Honorette Mukeshimana afite imyaka 16, akeka ko yajyanywe n’abandi bamushutse ubwo yari yagiye gusura benewabo mu Ngororero.

Uyu mwana ngo yari yagiye mu Ngororero atorotse nyina kuko nta ruhushya yari yamuhaye, ngo bamubwiye ko yajyanye n’abandi i Kigali.

Ati “Narababaye cyane kuko kuva yagenda hashize umwaka nta gakuru ke, yagiye nta n’indangamuntu yitwaje. Yenda bajye baducika ariko banafite ibyangombwa bibaranga. Ubu ndakeka ko ari mu nzererezi cyangwa akora akazi ko mu rugo i Kigali

Uyu mubyeyi ubabaye cyane avuga ko umuntu wese wabona uyu mwana we (amazina ye yanditse haruguru) yamugarura cyangwa akamubwira ko yateye nyina agahinda akamubwira ko nibura akiriho. Kuko ibyo kuba yarapfuye byo ntanabitekereza.

Uyu mubyeyi kandi asaba abantu bishoboye i Kigali kwirinda gukoresha abana nk’aba batazi aho baturuka ngo nibura bajye babasaba telephone z’ababyeyi babo bamenye ko babafite.

Leonie Muhawimana avuga ko umwana we agenda nta muntu yagishije inama mu rugo, uwamubona yamugira inama yo gutaha agasubira mu ishuri akiga akazibeshaho neza.

Ladislas Ruzindana umuybozi w’Umurenge wa Musasa mu Karere yabwiye Umuseke ko bagiye gushyira imbaraga mu gushakisha uyu mwana ko abaye anakora akazi ko mu rugo yagarurwa agakomeza ishuri. Ngo bagiye gufatanya n’ababyeyi be kumushakisha.

Ingo nyinshi mu mujyi wa Kigali zikoresha abana (cyane cyane b’abakobwa) imirimo yo mu rugo, aba bana bamwe usanga batagejeje ku myaka 18 kandi barataye amashuri kubera ibibazo binyuranye iwabo.

Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ikaba imaze iminsi ishyira imbaraga mu gukemura ibibazo mu ngo zo mu byaro (cyane cyane) bitera abana guta amashuri n’imiryango bakajya gushaka imirimo i Kigali no mu yindi mijyi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

2 Comments

  1. Rugimba

    September 27, 2016 at 4:15 pm

    Iki kibazo kizakemurwa na Leta umunsi izareka gushyira ingufu zose mu kubaka gusa umurwa mukuru wa Kigali, ahubwo ikanitabira kubaka n'indi mijyi mitomito mu cyaro, bityo abanyacyaro ntibahore barekereje kujya kureba ibya Kigari irimo amazu ashashagirana nyamara ntacyo abamariye.

    Leta nishyire ingufu mu kuzana mu cyaro imishinga myinshi igamije guteza imbere icyaro no guteza imbere abaturage bo mu cyaro, ibyo byonyine nibyo bizatuma urubyiruko rwo mu cyaro ruguma mu cyaro nyine, kuko ruzahabona imirimo n'imibereho.

    Naho ubundi urubyiruko rwa none rurihenda iyo rwumva ngo Kigali irakataje, maze rugashidukira muri iyo Kigali nyamara rwayigeramo rugahura n'amakuba atagira ibara, kandi iyo rwageze muri Kigali gusubira mu cyaro nabyo ntibiba bigishobotse, noneho rugahitamo kononekera muri iyo Kigali rwiyahuza ibiyobyabwenge, uburaya, n'ububandi.

    Nihashyirweho ingamba zihamye ku buryo buri Karere/District ko mu Rwanda hashyirwamo Umushinga munini ukomatanyije ugamije izamurabukungu n'izamuramibereho y'abaturage bo muri ako Karere/ District. Mu yandi magambo y'urundi rurimi, twavuga ko muri buri Karere hashyirwamo "un Projet de développement rural intégré"/Integrated Rural Development Project".

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. mamina

    September 28, 2016 at 11:05 am

    Rugimba,u are so stupid, urumva uwo mwana yaravuye iwabo kuberako nta minjyi yunganira kgli ihari? cg nuburara bwabimuteye? Urumva uriya mwana yarakeneye cane kuba mumugi ataye ishuri yigagamo ataha iwabo? Urinkorabusa

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification