Wole Soyinka yajugunye Green Card anava muri USA kuko Trump yatsinze – UMUSEKE

Wole Soyinka yajugunye Green Card anava muri USA kuko Trump yatsinze

Umwanditsi w’umunyaNigeria uzwi cyane ku isi Wole Soyinka yatangaje kuri uyu wa kane ko yakoze ibyo yari yavuze mbere y’amatora ko azajugunya Green Card yo gutura muri US yari afite akanava muri iki gihugu niba Donald Trump atsinze amatora.

Wole Soyinka yamaze kuva aho yari atuye muri USA

Wole Soyinka yamaze kuva aho yari atuye muri USA

Wole Soyinka yabwiye AFP ati “Namaze kubikora, namaze gundukana na USA. Nakoze ibyo navuze ko nari gukora byose.”

Wole Soyinka w’imyaka 82 ubu ari mu nama ku burezi yari iri kubera muri Kaminuza ya Johannesburg muri South Africa.

Ati “Nagize ikibazo kubyo Trump azanye…Najugunye Green Card kandi naranimutse, nasubiye aho n’ubundi nahoze.” Aha yavugaga iwabo muri Nigeria.

Soyinka yari atuye mu mujyi wa New York aho yari afite akazi gahoraho muri Institute of African American Affairs ya Kaminuza ya New York.

Uyu mwanditsi ufite igihembo cya Nobel mu buvanganzo cyo mu 1986 asanzwe ari umwalimu uhoraho muri kaminuza zo muri USA zirimo Harvard, Crnell na Yale.

 UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

9 Comments

  1. MUJYANAMA

    December 2, 2016 at 10:47 am

    Abaswa ni nk'abasazi koko! Ariko ubanza umurozi waroze Abanyafurika atarakarabye!!! Uyu uwamuhaye Prix Nobel yakurikije inyandiko gusa, ariko ntiyasomye mu mutwe ngo arebe uko hifasheo!! Iruka maze ndebe icyo Trump n'Abanyamerika bahomba!!

    Likes(2)Dislikes(3)
    • peace

      December 2, 2016 at 11:05 am

      ubwo urumva urwego ariho arirwo uriho mu mitekerereze?kumwita umusazi ushingira kuki? ngushimiyeko uri umwirabura kandi nkugayiyeko utegereje abazabanza kukureba mu mutwe ngo ukunde uhembwe.

      Likes(4)Dislikes(2)
      • Hora

        December 2, 2016 at 10:17 pm

        Ubwo nawe uri muri ba bambari ba Hillary bakomeje kurikokereza ngo amatora nasubirwemo!! Umusaza (Trump) yarabandagaje, abesura nk'inkuba none mwaracanganyikiwe!! Nimushake muzirohe mu Nyanja, azayobora 02 terms!!!

        Likes(0)Dislikes(0)
        • Faranga

          December 3, 2016 at 12:49 pm

          Mbabajwe namadolari leta yu Rwanda yatanze kuri Clinton

          Likes(0)Dislikes(0)
  2. Nrwasa

    December 2, 2016 at 11:08 am

    Hahaha mujinya wa barihima kbsa sha cyokora iyo utahava Wari kuba urutanze ahubwo bagushyire kuri list y'abatemerewe kongera gukandagizayo ikirenge maze ndebe jyenda wibanire na boko Haram

    Likes(0)Dislikes(2)
  3. Nkusi

    December 2, 2016 at 5:23 pm

    ibi nabyo byerekana gusaza mu mitekerereze. uyu asa na ba bami bumva ko bavukana imbuto kandi iyo mbuto ukaba utayisangana undi muryango. byitwa kwikubira...no kutumva ko uwo utishimiye nta cyiza yakora....uwo mudahuje muruzuzanya....

    Likes(1)Dislikes(1)
  4. joaan

    December 2, 2016 at 5:57 pm

    karibu sana mze aha niwanyu

    Likes(2)Dislikes(0)
  5. k c

    December 3, 2016 at 11:42 am

    Ubundi c ujya muri USA Bari baguhamagaye? Ubwo taha wiruhukire uruhuke niya misoro Nibitero byintagorwa byahato nato.
    kd witegureko naboko halamo ituye muri nijeria.

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. Castro

    December 3, 2016 at 12:55 pm

    Abanyafrica baranstsa..ngo bakunda Africa komugihugu cyabo bimeze neza ugashiduka wumviseko bosa abana babo biga mumahanga batarino muri kaminuza.Ukongera gushiduka bamwe bafite nabagore nabana bibera hanze yigihugu bakubwirako bakunda kandi bazagipfira bibaye ngombwa.Yewe baraducanga bagakabya.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *