Wa muraguzi w’umutwe wavuze mbere ko Trump azatsinda, ubu yavuze ko azeguzwa – UMUSEKE

Wa muraguzi w’umutwe wavuze mbere ko Trump azatsinda, ubu yavuze ko azeguzwa

Umwarimu w’amateka ubu muri US bita “Prediction Professor” kuko amaze kuvuga mbere abazatsinda amatora ya Perezida wa USA kuva mu 1984 atibeshya kugeza ubu, ubu yavuze ko Perezida watowe Donald Trump azavanwaho ikizere mu gihe ari ku buyobozi.

Allan J. Lichtman ahora avuga abazatsinda, ntaribeshya kuva 1984

Allan J. Lichtman ahora avuga abazatsinda, ntaribeshya kuva 1984

Uyu muraguzi w’umutwe witwa Allan Lichtman yatangaje ko hari amahirwe menshi ko Donald Trump azakurikiranwa akavanwaho ikizere.

Litchman ni inzobere mu mateka unayigisha muri American University i Washington, avuga ko akoresha uburyo bwe bwo kwibaza ibibazo 13 bya “Nibyo cyangwa Sibyo” mu kumenya ishyaka rizafata ubutegetsi.

Gusa ku kuvana ikizere kuri Trump no gukurikiranwa byo ngo abibona mu byo areba imbere nta kindi akoresha ngo abibone.

Ati “Icya mbere, mu buzima bwe yakomeje kugezwa imbere y’amategeko. Yigeze kugira ikigo kitemewe n’amategeko ngo gifasha muri Leta ya New York. Yakusanyije amafaranga yo kwiyamamaza mu buryo butemewe aciye muri icyo kigo cyo gufasha. Yakoresheje icyo kigo mu buryo butemewe mu kubonera inguzanyo business ze. Amategeko aramureba.”

Uwo bagiranaga ikiganiro yamubajije uko bizagenda kuko ibi birego bitaragezwa mu butabera, ndetse n’uburyo Trump azavanwaho ikizere kandi ubu Sena n’Inteko bya USA bifitwe cyane n’AbaRepubulikani.

Litchman yamusubije ati “AbaRepubulikani ntibishimiye Trump. Ni umuntu uri aho gusa. Nta muntu uzi ibyo yemera cyangwa se ibyo ahagazeho. Ntushobora kumugenzura. AbaRepubulikani rero bahitamo cyane ahubwo kuba bafite Mike Pence we bazi ibyo yemera kandi wemera amahame ya cyera bagenderaho.”

UMUSEKE.RW  

Likes(5)Dislikes(1)

3 Comments

 1. humuka

  November 16, 2016 at 2:57 pm

  uyu mugabo yamaze kuvuga,rero kuko Atari ubuhanuzi ahubwo ari analyse ashobora kwibeshya ahubwo Trump akaba icyamamare.

  Likes(0)Dislikes(0)
 2. mahoro

  November 17, 2016 at 8:53 am

  ibi ntibizabaho cyakora trump adahinduye imyitwarire yayobora manda imwe gusa!!!!

  Likes(0)Dislikes(1)
 3. muvunyi

  November 17, 2016 at 7:36 pm

  umuyobozi wanzwe niwe uyobora kiriya gihugu kuko bimaze kugaragara ko amerika is devot

  Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *