Volleyball: UTB na RRA zatwaye ibikombe byo kwibuka Rutsindura – UMUSEKE

Volleyball: UTB na RRA zatwaye ibikombe byo kwibuka Rutsindura

Umuryango mugari wa Volleyball wari mu karere ka Huye wibuka Alphonse Rutsindura wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball. Irushanwa ryo kumwibuka ryegukanywe na UTB mu bagabo, na RRA mu bagore.

RRA yambaye ubururu niyo yatwaye igikombe mu bagore

RRA yambaye ubururu niyo yatwaye igikombe mu bagore

Mu mpera z’iki cyumweru, mu karere ka Huye, ikigo Petit Séminaire virgo Fidelis yo ku Karubanda cyateguye irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari umwarimu wacyo, akaba n’umutoza wa Volleyball, Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Irushanwa ryo kumwibuka ryabaye kuwa gatandatu, imikino ya nyuma iba ku cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016. Ryitabiriwe n’amakipe

Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni 11 mu bagabo; KVC, IPRC South, IPRC East, UTB (yahoze ari RTUC), Relax VC, UR (Huye), Tout Age (Huye), Umucyo (Huye), Mamba1/Mamba2 (Kigali) APSVF(Anciens du Petit Seminaire Virgo Fidelis)

Mu bagore hitabiriye amakipe ane; Ruhango VC, APR VC, RRA (Rwanda Revenue Authority), na Tout-Age (Huye).

Mu bigo by’amashuri bine nibyo byifatanyije na PSVF (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ni; Groupe scolaire officiel de Butare Indatwa, Lycee de Nyanza, Christ Roi na G.S. Philippe Neri (Gisagara)

Imikino ya nyuma yabaye kuri iki cyumweru mu bibuga bibiri bidasakaye byo ku Karubanda, ariko kubera imvura nyinshi yaguye muri Huye, imikino yimuriwe muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda.

Mu bagabo, UTB (yahoze yitwa RTUC) yatwaye igikombe mu bagabo itsinze APSVF(Anciens du Petit Seminaire Virgo Fidelis) amaseti 3-2. Mu bagore RRA yatwaye igikombe itsinze Ruhango amaseti 3-1. Mu bigo by’amashuri, Groupe scolaire officiel de Butare Indatwa, yatwaye igikombe itsinzee Lycee de Nyanza seti 3-2.

Ibihembo byatanzwe muri iri rushanwa

Ikipe ya mbere: 200,000 Rwfs

Ikipe ya kabiri: 150,000 Rwfs

Ikipe ya gatatu: 100,000 Rwfs

Kubera imvura yaguye ku bibuga bidasakaye byo ku Karubanda, imikino yasorejwe muri UR Huye

Kubera imvura yaguye ku bibuga bidasakaye byo ku Karubanda, imikino yasorejwe muri UR Huye

Gasongo wiga muri GSB Indatwa yateye ibiro byinshi byabafashije gutsinda Lycee de Nyanza

Gasongo wiga muri GSB Indatwa yateye ibiro byinshi byabafashije gutsinda Lycee de Nyanza

Masumbuko Jean de Dieu n'abakobwa atoza muri RRA bishimira igikombe cyo kwibuka Rutsindura

Masumbuko Jean de Dieu n’abakobwa atoza muri RRA bishimira igikombe cyo kwibuka Rutsindura

Abakinnyi ba UTB bishimiye igikombe cya mbere muri Volleyball y'u Rwanda

Abakinnyi ba UTB bishimiye igikombe cya mbere muri Volleyball y’u Rwanda

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification