Urubyiruko rufite impano rwongeye gushyirwa igorora – UMUSEKE

Urubyiruko rufite impano rwongeye gushyirwa igorora

Benshi mu rubyiruko rufite impano bakunze kuvuga ko Babura ubushobozi kugira ngo bazigaragaze. Ku kigo cy’urubyiruko n’imyidagaduro kizwi nka ‘Maison de Jeunes’ giherereye Kimisagara hari kubera amarushanwa yiswe ‘Talent Zone’ agamije gufasha uru rubyiruko kugaragaza impano zabo.

Abafite Impano bari kuzigaragaza ngo bafashwe kuzimurikira Abanyarwanda

Abafite Impano bari kuzigaragaza ngo bafashwe kuzimurikira Abanyarwanda

Aya marushanwa yateguwe n’ikigo cy’Itangazamakuru cya Royal TV, rytabiriwe n’abana basaga 60 bavuga ko bafite impano ariko babuze uko bazigaragaza.

Aba basore n’inkumi bavuga ko bizeye kuzegukana aya mahirwe yo gufashwa gukorerwa indirimbo n’ibindi bihimbo birimo amafaranga.

Bavuga ko nibatsinda aya marushanwa bizatuma bazamuka kandi bagafasha kuzamura umuziki Nyarwanda ubu ukorwa n’abiganjemo urubyiruko.

Umwe muri bo yagize ati “kuba umu star bisaba amafaranga kugira ngo utange ruswa ku banyamakuru, aba DJ’s, promoters, n’abandi…”

Mu Rwanda hamenyerewe amarushanwa nk’aya aba agamije kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda ndetse bamwe mu bayatsinze bakagenda bavuga imyato ko hari intambwe babashije gutera babifashijwemo n’ibi bikorwa.

Baba baje gushyigikirwa ku bwinshi

Baba baje gushyigikirwa ku bwinshi

Bagenzi babo baza kwihera ijisho uko bitwara

Bagenzi babo baza kwihera ijisho uko bitwara

Abakozi ba Royal TV yateguye aya marushanwa baza kwifatanya n'uru rubyiruko

Abakozi ba Royal TV yateguye aya marushanwa baza kwifatanya n’uru rubyiruko

Abakemurampaka barimo producer David wo muri Future Records

Abakemurampaka barimo producer David wo muri Future Records bakurikiranye imiririmbire

Abasore barifuza kuvamo abahanzi bazakorera mu ngata bakuru babo

Abasore barifuza kuvamo abahanzi bazakorera mu ngata bakuru babo

N'abakora mu mirya ya Guitar barahari

N’abakora mu mirya ya Guitar barahari

Innocent ISHIMWE
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

2 Comments

  1. Cyuzuzo benjamin

    October 22, 2016 at 12:42 pm

    Ariko kuki amakuru nk'ayo tutajya tuyamenya kandi nange amarushanwa nkayo mba nyifuza,ariko njya kubimenya byararangiye,mujye munyuza amatangazo ahantu hose no ku mbuga nkoranyambaga zose kugirango amakuru anagere no kubatuye kure y'umujyi kuko baraharenganira kandi usanga abana benshi bafite impano bibera mu byaro, ubwo nge nabazaga nshubijwe byaba byiza kuko ubwo nange ubutaha nange nazitabira.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • robert

      October 28, 2016 at 4:49 am

      https://www.facebook.com/royaltv.rw/ ,kurikira iyi link ya facebook uzahasanga amakuru yose wakenera kuri TAlent zone... cg ujye kuri facebook ushakishe talent zone Rwanda, uzahita uyibona.

      Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *