Umwe ku bantu batatu ku isi ntaruhuka – UMUSEKE

Umwe ku bantu batatu ku isi ntaruhuka

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Durham mu Bwongereza bugakorerwa ku bantu ibihumbi 18 mu bihugu 134 bwerekanye ko abantu benshi ku isi bakeneye kuruhuka kuko ngo umuntu umwe ku bantu batatu afite ibibazo byo kutaruhuka cyangwa kutaruhuka neza.

Gusinzira neza ngo niko kuruhuka gukwiriye

Gusinzira neza ngo niko kuruhuka gukwiriye

Ikipe y’abashakashatsi yitwa Rest Test yakoze ubu bushakashatsi igamijwe kureba uko abantu muri rusange baruhuka ndetse n’uko bafata ibyerekeye gufata amahumbezi( relaxation).

Ibisubizo bagezeho byaberetse ko muri rusange abantu babiri kuri batatu baba bashaka kuruhuka bihagije ariko kubera imihangayiko y’isi bigatuma bigomwa ibitotsi bagakomeza gukora.

Ibi abahanga bemeza ko bidatanga umusaruro kuko ubwonko bunaniwe bukora amakosa menshi harimo ateza akaga, impanuka, kwandika nabi za raporo, kugira umutima mubi n’umushiha haba ku kazi no mu rugo, rimwe na rimwe ibi bikaba byatuma abashakanye n’inshuti bashwana.

Dr Felicity Callard wayoboye buriya bushakashatsi yemeza ko urugero umuntu yaruhutseho rugena uko ari bwirirwe abanye kandi akorana n’abandi.

Ubu bushakashatsi buvuga ko abafite amikoro aribo bagira amasaha make yo kuruhuka.

Ibi akenshi ngo biterwa n’uko bahora muri rwaserera zo gushakisha imitungo uko bishoboka kose.

Abandi bagira ibitotsi bike ni abakora mu byicirio (shift works) aho usanga umuntu ataruhuka neza kuko aba yanga ko yaza gutwarwa n’ibitotsi agakererwa.

Aba kandi ngo ntibasinzira kuko iyo bari mu ngo zabo baba bari kwita ku bindi bintu birimo isuku, amashuri, inshingano zo mu nsengero n’ibindi.

Abagabo ngo akenshi babuzwa ibitotsi n’ibibazo bya politiki n’ubukungu naho abagore bakarushywa n’ibibazo by’abana harimo kubavuza, ibiribwa, amavuta yo kubasiga, amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Urubyiruko rwo rurara rureba za filimi z’uruhererekane, rusoma ibitabo, rwidagadura mu nzu z’utubyiniro n’ibindi bituma rudasinzira, rwanasinzira ngo ntiruruhuke neza.

Kuba urubyiruko ruba rugifite amaraso ashyushye bituma rutumva umunaniro vuba nk’abageze mu zabuku, gusa abageze mu zabukuru nabo kugoheka bikababera ingorabahizi.

Muri rusange ngo abantu iyo bashaka kuruhuka basoma ibitabo, bakumva umuziki utuje, cyangwa bakajya gutembera mu mashyamba cyangwa ahandi hihariye.

Aba bahanga bavuga ko niba wumvise unaniwe ukwiye guhita ujya kuruhuka nta yindi nteguza

Bajya inama yo kwimenyereza kuryama ku gihe kidahindagurika, kandi ngo wirinde gusoma ubutumwa kuri telefoni cyangwa mudasobwa kuko urumuri rwazo rugabanya ubushobozi bw’amaso bwo kugira ibitotsi.

Jya wirinda ikawa cyangwa inzoga mbere yo kuryama kuko zituma amaraso yiruka bityo ukaba wabira ibyuya byinshi ntusinzire neza, ndetse abafite ibindi bibazo by’umubiri bakaba batanakanguka kuko umutima ushobora guhagarara.

Muri rusange aba bahanag bavuga ko kutaruhuka ni kimwe mu bibazo byugarije abatuye isi muri iki gihe, haba mu mijyi no mu byaro, mu bihugu biteye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *