Umuziki wanjye sinawureka ngo uzimire utyo-Bruce Melodie – UMUSEKE

Umuziki wanjye sinawureka ngo uzimire utyo-Bruce Melodie

Kuba hari bamwe mu bahanzi bagiye bagira amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nyuma bakazimira, Bruce Melodie avuga ko we adashobora kureka impano ye ngo igende ityo kabone niyo haba hari indi mirimo yabonye idafite aho ihuriye n’ubuhanzi.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda

Kuri ubu, Melodie ari mu bahanzi bari imbere mu bakora injyana ya RnB mu Rwanda. Ni n’umwe mu bamaze kwamamara cyane kubera ubuhanga mu miririmbire ye y’umwimerere ‘LIVE’.

Avuga ko iyo umuhanzi yinjiye mu muziki akenshi abibona nko gushaka kwamamara ‘Star’ gusa nta mpano afite aribyo bitera bamwe kuzimira.

Ariko rimwe na rimwe nanone ugasanga hari abafite impano ariko bakabura amikoro cyangwa se ubundi bufasha bwo kuba bashyira ahagaragara impano yabo.

Ati “Uburyo umuhanzi bimugora ngo amenyekanishe izina rye, ntibyakoroshye ko arireka rikazimira rityo gusaaa…njye mu byo mfite muri gahunda z’ubuzima bwanjye ibyo sinjya nanabitekerezaho”.

Mu bahanzi bagiye bakundwa cyane nyuma bakaza kubura, harimo MC Mahoni Boni, Paulin na Lambert, DMS, Queen Ally, Family Squad n’abandi.

Benshi muri aba ubu bakaba batanakibarizwa mu Rwanda, abandi bakaba bahari ariko bakora indi mirimo isanzwe itari ubuhanzi.

Bruce Melodie yanashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Complete Me’, ubu iri mu ndirimbo zirimo gutambutswa cyane kuri radiyo zitandukanye.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. Nunu

    October 23, 2016 at 8:13 am

    Uri umuhanga kbsa,komerezaho turagushyigikiye

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *