Umuseke Player of the Month: Gutora birakomeje, bizasoza ku cyumweru – UMUSEKE

Umuseke Player of the Month: Gutora birakomeje, bizasoza ku cyumweru

Gutora umukinnyi w’ukwezi k’Ukwakira muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda birakomeje. Bizarangira ku cyumweru maze Umuseke itangaze uyu mukinnyi anagenerwe igihembo. Gutora ni rimwe ku munsi, bizarangira ku cyumweru saa sita z’ijoro.

Gutora bizarangira ku cyumweru, uwahize abandi ashimwe kuwa gatatu

Gutora bizarangira ku cyumweru, uwahize abandi ashimwe kuwa gatatu

Iki ni igitekerezo n’umushinga w’UMUSEKE IT Ltd, ugamije guteza imbere umupira w’amaguru muri rusange, kumenyakanisha umupira w’u Rwanda kurushoho no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat y’u Rwanda itegurwa na  FERWAFA, igaterwa inkunga na AZAM TV (AZAM Rwanda Premier League).

Umuseke ufatanyije n’abandi banyamakuru b’imikino bakurukirana shampiyona y’u Rwanda buri munsi, watoranyije abakinnyi bane bahize abandi mu kwezi k’Ukwakira, ugendeye ku mpamvu zitandukanye zagaragaye mu nkuru yasohotse tariki 31 Ukwakira 2016.

Abakinnyi bane bari gutoranywamo uwitwaye neza kurusha abandi ni; Orotomal Alex, umunya-Nigeria ukinira Sunrise FC, Nahimana Shasir, umurundi wa Rayon sports, Hakizimana Muhadjiri umukinnyi mushya APR FC yakuye muri Mukura VS, na myugariro wa Gicumbi, Rutayisire Egide bita Cayi.

Umukunzi w’umupira w’amaguru, ukurikirana shampiyona y’u Rwanda, ushaka gutora umwe muri aba, abikora rimwe ku munsi anyuze ku Umuseke.rw ahari ‘Polling gadget’ yanditseho Poll&Survey.

Gutora bizarangira ku cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016 saa sita z’ijoro, uyu mukinnyi wa mbere uzahabwa iki gihembo azatangazwa kuwa gatatu 9 Ugushyingo 2016.

Aba bakinnyi bane barakomeza gufasha amakipe yabo mu mpera z’iki cyumweru.

Kuwa gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016
Stade Kicukiro. 15:30: Police vs Gicumbi FC (ya Rutayisire Egide)

Kuwa gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2016
Stade Umuganda, 15:30: Marines Fc vs Rayon Sports (ya Nahimaan Shasir)
Nyakinama, 15:30: Musanze Fc vs APR FC (ya Muhadjiri Hakizimana) 

Ku cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016
Ruyenzi, 15:30: Pepiniere FC vs Sunrise FC (ya Orotomal Alex)

myugagariro Egide Rutayisire(Ibumoso) na Hakizimana Muhajiri (ugite umupira) mu bakinnyi bane bari gutwamo umwe

myugagariro Egide Rutayisire(Ibumoso) na Hakizimana Muhajiri (ugite umupira) mu bakinnyi bane bari gutwamo umwe

Shasir Nahimana wa Rayon nawe arimo

Shasir Nahimana wa Rayon nawe arimo

Wanatora Alex Oromomal wa Sunrise FC

Wanatora Alex Oromomal wa Sunrise FC

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(8)Dislikes(0)

22 Comments

  1. APR Fc

    November 4, 2016 at 5:46 pm

    Hakizimana muhagiri.

    Likes(4)Dislikes(1)
  2. sam

    November 4, 2016 at 9:27 pm

    nahimana shasir

    Likes(9)Dislikes(2)
  3. Wa Muyango

    November 5, 2016 at 3:43 am

    shasir Nahimana

    Likes(5)Dislikes(0)
  4. Muhizi

    November 5, 2016 at 8:30 am

    Nahimana Shassir!

    Likes(1)Dislikes(0)
    • Bernard

      November 7, 2016 at 2:27 am

      Yimana umupira akagira namacenga mendhi

      Likes(0)Dislikes(0)
  5. rugwiro

    November 5, 2016 at 8:51 am

    ntoye shasir wa rayon!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • nzabakurikiza john

      November 6, 2016 at 6:45 am

      shasir

      Likes(0)Dislikes(0)
  6. Bahizi

    November 5, 2016 at 10:11 am

    Shassir

    Likes(0)Dislikes(0)
    • SIMBA

      November 5, 2016 at 11:55 am

      SHASSIR NAHIMANA

      Likes(2)Dislikes(0)
  7. PIE UKURIKIYIMFURA

    November 5, 2016 at 11:50 am

    SHASIR

    Likes(2)Dislikes(0)
  8. Iddy

    November 5, 2016 at 1:34 pm

    nahimana SHASSIR

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. Bonny

    November 5, 2016 at 1:41 pm

    Nahimana Shassir

    Likes(1)Dislikes(0)
  10. vava

    November 5, 2016 at 4:35 pm

    shasil

    Likes(1)Dislikes(0)
  11. Isaac

    November 5, 2016 at 6:02 pm

    Nahimana chassir

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. Issa

    November 5, 2016 at 6:19 pm

    Ntoye Shasil

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. kalima

    November 5, 2016 at 10:35 pm

    Nahimana shasil

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. john

    November 6, 2016 at 7:22 am

    ubu ntoye Chasir ubutaha nzatora pierot

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. Paty

    November 6, 2016 at 9:17 am

    Muhadjiri

    Likes(0)Dislikes(0)
  16. Aloys

    November 6, 2016 at 11:06 am

    NAHIMANA Shasir

    Likes(0)Dislikes(0)
  17. deus

    November 6, 2016 at 11:12 am

    shassil

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. kamali

    November 6, 2016 at 12:28 pm

    Nahimana Shasir

    Likes(0)Dislikes(0)
  19. GASHONGOREIsaie

    November 6, 2016 at 3:49 pm

    NAHIMANAShasir

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *